Police idasanzwe yabyutse isaka muri gereza ya Nyanza

gereza ya nyanza

Yanditswe na Kantengwa Alice

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cye ku wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018 ava muri Gereza ya Nyanza i Mpanga aravuga ko abapolisi bo mu rwego rudasanzwe (spécial police) baturutse mu Mujyi wa Kigali, bari kumwe na Canine Brigade (ikoresha imbwa) mu rukerera ahagana i saa kumi n’igice bazindukiye kuri iyo gereza barayigota binjira mu gipangu cya Delta Wing kibarizwamo imfungwa mpuzamahanga zaturutse mu Gihugu cya Sierra Leone, imfungwa z’abanyarwanda zavanwe mu Mahanga ndetse n’imfungwa zimwe na zimwe zishinjwa kugambanira Igihugu n’abayisilamu bashinjwa iterabwoba.

Abapolisi bo mu mutwe udasanzwe bari kumwe n’abaturutse kuri station ya police ya Nyanza n’abacungagereza bose hamwe bagera ku ijana na makumyabiri, nibo babyutse basaka izo mfungwa. Amakuru akomeza avuga ko habaye isaka ridasanzwe ahasatswe ibyumba byose, imisarane, igisenge cy’inzu n’inkengero z’urupangu. Igikorwa cyabaye hari abayobozi bakuru ba RCS barimo Komiseri Michel Kyamugisha uri mu bateguye umugambi wo kunyereza Vice Président w’ishyaka FDU-Inkingi Twagirimana Boniface. Iki gikorwa cyo gusaka izi mfungwa cyamaze amasaha icyenda aho hari ibyasohowe bikurwa mu nzu z’izo mfungwa kugeza ubu bitaramenyekana neza.

Igikorwa cyo gusaka kirangiye imfungwa zikurikira zasohowe aho ziryama zijya guhatwa ibibazo

-Dr Léon Mugesera
-Mugimba Jean Baptiste
-Iyamuremye Jean Claude
-Ntaganzwa Ladislas
-Col Gaheza Norbert
-Munyagishari Bernard
-Mbarushimana Emmanuel
-Bandora Charles
-Pasteur Jean Uwinkindi

Kugeza ubu impamvu yatumye izi mfungwa zisakwa ku buryo bukomeye ntiramenyekana, ibintu bibayeho nyuma y’aho ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza butangarije imfungwa zose gutanga imyenda n’ingofero bya gisirikare byaba bigifitwe na bamwe mu bafungwa.

Twabibutsako iyi gereza ya Nyanza kandi imaze iminsi irangwamo umwuka utari mwiza ukururwa n’umuyobozi wayo CSP Rutayisire Karera ukorera iyicarubozo imfungwa n’abagororwa! Iyi gereza kandi ntiragaragaza aho yashyize umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi Twagirimana Boniface.

Harakekwa ko iri saka rishobora no kuza gukurikirwa n’ikinamico rya police ryo gutangaza ko hari ibidasanzwe bahafatiye! Tukaba tugikurikirana iyi nkuru.