Profeseri KABAREBE

Sinababwiye ko ingeso yo guhumanya urubyiruko ari imwe muli strategies FPR ikoresha ngo iheze abanyarwanda mu nzigo idakaraba ? Nk’uyu Jenerali James Kabarebe afite iki kizima yajya kubwira imbaga y’abanyeshuli koko ? Dore ku wa 25/10/2016 yakoranyije abanyeshuli 200 ngo barokotse jenoside bakaba barabumbiwe muli AERG abasomera ikinyoma gitagatifu-ivanjili yanditswe na Pahulo shebuja-… Bararata inkovu z’imiringa bakuririza ibigwi byabo ngo aha bahagaritse jenoside, nk’aho itabaye ga ye ! Bateshejwe umutwe n’idosiye yubuwe ku iyicwa rya Perezida Habyarimana. Izo mfubyi se iyo badahanura indege itwaye abaperezida 2 ntibaba wenda bakifitiye ababyeyi babo ?

Dore ahubwo icyo abanyeshuli b’i Rwanda bakeneye kumenya : ukuntu uyu James Kabarebe yabaye ofisiye wa renseignements wa Uganda, bwacya akaba umugaba w’ingabo wa RDCongo, bwacya akaba ministre w’ingabo w’u Rwanda. Ese izi nkotanyi zigira code de la nationalité ? James Kabarebe nasobanulire abana ukuntu Kabila-père yamwirukanye ku butaka bwa RDCongo le 27/07/1998 intambara ya kabili ya Congo (yo gukuraho Kabila-père nyine) igahita itangira le 04/08/1998, intambara yaje kuba mbi cyane igahitana milioni z’abanyekongo, igakomeza itsembatsemba ry’impunzi z’abanyarwanda (voir UN, Mapping report, 01/10/2010), ikayogoza akarere kose, na n’ubu agaca karacuranga. Nababwire ko iyo mivu y’amaraso ariyo yubatse Babel Tower, Kigali city y’ubu.

Nimuhorane Imana !

Innocent Biruka