Amashyaka ya Opposition Nyarwanda Aravuga iki ku Mwuka wo mu Rwanda no mu Karere by’Umwihariko.

Muri iyi week-end ishize mu mugi wa Oslo hakoraniye inama yitiriwe umutekano ku bihugu bituriye ibiyaga bigari yari yateguwe n’ umuryango Christian Council of Norway ifatanyije na European Law Students’ Association (ELSA) hamwe n’ izindi ONG. Iyo nama n’ ubwo yagaragayemo abategetsi bakomeye b’ igihugu cy’ u Burundi, ambassaderi wa Afrika yepfo, abakozi ba ambassade ya Soudan y’ amajyepfo ndetse n’ abakomoka muri Ethiopiya, nta mutegetsi w’ u Rwanda wayijemo. Ahubwo hagaragayemo abarwanya ubutegetsi bw’ uRwanda bikubiye mu mashyaka akorera hanze y’ igihugu.

Ibyo bigashimangira uburyo igihugu cy’ u Rwanda ari igihugu gifunze. Aho nta muturage ushobora kuvuga ibyo Leta idashaka cyangwa itamutumye, kabone n’ iyo yaba atari kubivuga mu izina ry’ ubutegetsi. Ndetse no guhura n’ abarwanya ubutegetsi mu rwego rwa politiki nabyo ni icyaha gikomeye, gishobora kuzana ingaruka zitoroshye.

Umunyamakuru wa Therwandan wadukurikiraniye iby’ iyo nama yagerageje kwegera abo banyamashyaka bari bahari kugira ngo badusobanurire byimbitse icyo inama nk’ iyo yageza ku banyarwanda.

Jeanne Mukamurenzi wo mu ishyaka Ishema ry’ u Rwanda yatangarije Therwandan ko mu by’ ukuri n’ abategetsi b’ u Rwanda bari batumiwe muri iyo nama ariko bakanga kuyitabira kubera ko abo bategetsi batungwa agatoki cyane mu guhungabanya umutekano mu bihugu by’ akarere.

Abanyamashyaka ahuriye muri Opposition nyarwanda bose bakomoje k’ ukuntu badashobora gukorera imirimo yabo ya politiki mu gihugu imbere. Bagaragaza abanyapolitiki bamaze gufungwa, abandi bakicwa ndetse n’ ababurirwa irengero kubera gutinyuka kunenga ibitagenda neza mu Rwanda.

¨Kugira icyo unenga mu Rwanda byitiranywa no kurwanya igihugu, uguahinduka umwanzi w’ igihugu¨ : ayo ni amagambo ya Musangamfura Sixbert wo muri MN Inkubiri.

Muri make abo banyamashyaka badutangarije ko icyo inama nk’ iyo iba igamije ari ugukangura abanyamahanga n’ ibindi bihugu bigishyigikiye u Rwanda, bakerekana isura nyayo y’ u Rwanda. Bashoboye kuherekanira ukuntu abanyepolitiki bose bagerageje kwiyamamariza umwanya wo kuba presida w’ I gihugu bose bagiye bafungwa, abadashoboye guhunga bakicwa cyangwa bakaburirwa amarengero. Baragira bati niba umuntu utinyutse kujya muri politiki ahigwa bukware bigaragaza neza uko rubanda rwa giseseka bamerewe.

The Rwandan