RDI-Rwanda Nziza yinjiye mu impuzamashyaka MRCD

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma y’ibiganiro hagati y’Umuryango Nyarwanda uharanira Impinduka muri Demokarasi (MRCD-UBUMWE) n’Ishyaka Rwandan Dream Initiative- Rwanda Rwiza, impande zombi zasanze zifite intego zisa, maze ku bw’inyungu z’Abanyarwanda bose, ziyemeza gukorera hamwe. Kubera izo mpamvu, RDI-Rwanda Rwiza ibaye umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD-UBUMWE, kimwe n’imiryango itatu yawubanjirije (CNRD-Ubwiyunge, PDR-Ihumure na RRM).

Kuva ubu MRCD-UBUMWE igizwe n’amashyaka ane, yongeye gushimangira indangagaciro zikomeye irangaje imbere, ari zo: Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ukuli, Ubutabera, Demokarasi, Igihugu kigendera ku mategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu .

MRCD-Ubumwe yongeye kwamagana ifungwa ry’urubuga rwa politike mu Rwanda, rikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Impuzamashyaka MRCD-Ubumwe irasaba inshuti z’u Rwanda, Imiryango mpuzamahanga iharanira amahoro, iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gukoresha ububasha bwose ifite ku butegetsi bw’u Rwanda kugira ngo buhe Abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo bya politike no gutanga umuganda ku buryo igihugu cyagera kuri demokarasi n’ubwiyunge.

Turamagana kandi icecekeshwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’ishimutwa riherutse gukorerwa Majoro Callixte NSABIMANA Sankara, wari vice-perezida wa kabili wa MRCD-UBUMWE, rikaba ryarakozwe mu rwego rwo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Turamagana kandi imiterere y’ubutabera mu Rwanda, aho bukomeje gukoreshwa nk’intwaro y’intambara, aho abatavugarumwe n’ubutegetsi, baba abafite intwaro cyangwa abatazifite, bose bitwa « terroristes –Ibyihebe » hakurikijwe itegeko n° 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 (reba mu igazeti ya leta n°39 yo ku wa 24/09/2018).

MRCD-Ubumwe yiyemeje inzira yo kunga Abanyarwanda, bashavujwe n’imyaka 25 y’igitugu n’ubwicanyi bya FPR-Inkotanyi. MRCD kandi izakomeza gahunda yayo yo guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali bose, mu rwego rwo gushaka uko u Rwanda rwagira demokarasi mu maguru mashya.

Bitewe n’uko Kagame na FPR ye bakomeje kuvunira ibiti mu matwi, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumusaba ibiganiro by’amahoro, turahamagarira Abanyarwanda bose gukora ibishoboka byose ngo Kagame na FPR bemere ibyo biganiro hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose bushoboka.

Bikorewe i Buruseli, 18 Kamena, 2019.

Paul Rusesabagina, Prezida wa MRCD-Ubumwe (signé)

Faustin Twagiramungu, Prezida wa RDI-Rwanda Rwiza (signé)

Ikondera Libre yakurikiranye iyi mihango mushobora kubibona mu mashusho musanga hano hasi.

Faustin Twagiramungu yavuganye na Radio BBC Gahuzamiryango mu kiganiro mwakurikira hano hasi: