Reka dushimire Nyakubahwa Président wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhunguro Padiri Thomas Nahimana na Guverinoma ayoboye!

Gushima, ni igikorwa cyiza umuntu akora, iyo afite icyo ashima cyangwa afite uwo ashima, kubera igikorwa cyiza amukorera cyangwa yamukoreye.

Ku banyarwanda, ntibyari byoroshye kubona umuntu dushobora guhurizaho ngo tumushimire mu rwego rwa “politique”, biturutse ku mateka mabi ya genocide twazaniwe na Président Paul Kagame na FPR ye. Abanyarwanda batandukanye, bagiye bagerageza gushyiraho amashyaka ya politiki, kugirango bashake umuti w’ikibazo abanyarwanda tumaranye imyaka 23 cyo guhangana n’ingoma y’agacinyizo ya Président Kagame, ihora itegeka abanyarwanda kuyishimira nk’aho yabakoreye ibyiza! N’ubwo byumvikana ko nta wubura ibyiza yakoze ariko, ibibarirwa ku mitwe y’intoki ingoma ya Paul Kagame yakoreye abanyarwanda, yabanje kubisasira ndetse inabyorosa imivu y’amaraso y’abana b’u Rwanda batagira ingano, na n’ubu ikomeje gutemba! Byumvikana ko nta mpamvu yo gushima Kagame n’ubutegetsi bwe, n’ubwo we ariko abishaka.

Aho bigeze ariko ubu, dufite abo dukwiye gushima ndetse n’impamvu yo kubashimira! Abo ni Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana uherutse gukora igikorwa cy’indashyikirwa, maze agashyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro! Padiri Thomas hamwe n’abagize iyo Guverinoma, bakaba bariyemeje guhangana n’iy’umunyagitugu Paul Kagame wamaze abanyarwanda. Icyo gikorwa ubwacyo, kikaba ari intambwe ikomeye cyane “opposition” nyarwanda itari yarashoboye kugeraho, muri icyo gihe cyose gishize, mu rwego rwo guhangana na buriya butegetsi bwigize hanga harya. Bityo, Padiri Thomas hamwe n’abagize iyo Guverinoma bakaba bakwiye gushimwa!

Impamvu byaba byiza gushimira iriya Guverinoma ni umurava bakomeje kwerekana; gukurikiza gahunda bemereye abanyarwanda mu matangazo batanga; kuba bakomeje kujya hirya no hino mu mahanga; guhangara ibibazo bihangayikishije abanyarwanda nta bwoba ndetse nta no kubica ku ruhande; kuba bafite icyerekezo cyiza; kuba bafite umuvuduko mwiza ndetse no kuba baremeye guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame nka Guverinoma ubwabyo.

Umurava bakomeje kwerekana.

Muri iyi minsi, Président wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro Padiri Thomas Nahimana na Guverinoma ayoboye, bahise bakora uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’igihangange cya Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe gito batangiye imirimo yabo. Muri urwo ruzinduko, bimaze kumenyekana ko Padiri Thomas na Guverinoma ayoboye bagiranye ibiganiro by’imbona nkubone na bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo muri icyo gihugu cy’igihangange kuri ino si. Muri abo bategetsi harimo ba Senateur John McCain, Ted Cruz, John Cornyn, Jeff Flake, Ben Cardin na Bob Corker. Ibiganiro Padiri Thomas n’intumwa ayoboye bagiranye n’abo bategetsi, byibanze ku gahinda abanyarwanda duterwa n’ihungabana rikabije ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu rikomeje gukorwa na leta y’agatsiko ya Président Kagame idahwema kwica abanyarwanda, aho kubarinda no kubateza imbere, nk’uko yakagombye kuba ari byo ibakorera. Muri ruriya ruzinduko, icyagaragaye ni uko bariya bategetsi bumvise biriya bibazo by’abanyarwanda ndetse bakabigira ibyabo! Bisobanura rero ko bariya banyamerika hari icyo bazabifashamo abanyarwanda ku buryo bufatika, cyane ko aribwo bwa mbere habonetse “opposition” nyarwanda, ihuriwemo n’Abahutu n’Abatutsi, bemeye gushyira hamwe nta buryarya, maze bakavuga rumwe mu gutabariza abanyarwanda Kagame n’agatsiko ke bamariye ku icumu.

Gukurikiza gahunda bemereye abanyarwanda mu matangazo batanga

Nk’uko tumaze kubimenyera, iyo Padiri Thomas Nahimana avuze ikintu akanagiha n’itariki ntarengwa, bucya koko kuri iyo tariki yagikoze. Iyi, ni indi mpamvu yo gushimira iriya Guverinoma. Ubwo Padiri Thomas yavugaga bwa mbere ko agiye kuzatahuka mu Rwanda, kugirango ahatane na Président Kagame mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017, yari yatanze itariki ntarengwa yo kugenda, no kuba yageze mu Rwanda. Icyo gihe, yavugaga ko yari guhaguruka tariki ya 23 Ugushyingo 2016, kandi koko kuri iyo tariki niko yabigenje, n’ubwo bitamushobokeye kugera i Kigali. Mwibuke ko yabibujijwe n’uko ubutegetsi bwa Kagame bwaje kubuza indege ya Kenya Airways kumutwara, yagombaga kumukura we n’abo bari kumwe aho bari bageze muri Kenya bavuye mu Bubiligi, berekeze i Kigali mu Rwanda. Mwibuke kandi ko na nyuma y’icyo gihe, Padiri Thomas yaje gutangaza ko yateganyaga gutahuka na none mu Rwanda tariki ya 23 Mutarama 2017, maze kuri uwo munsi Kagame na none akongera kubuza indege yagombaga kumuvana mu Bubiligi imujyanye mu Rwanda kumutwara! Si ibyo gusa kandi ! Mwibuke ko kuri uwo munsi, Padiri Thomas Nahimana yahise atangariza BBC Gahuzamiryango ko bitarenze iminsi 15, azashyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, amaze kuvugana n’andi mashyaka ya “opposition” nyarwanda, azaba yiyemeje kujya muri iyo Guverinoma.

Nyuma yo gutangaza ibyo, abantu benshi bagizengo Padiri Thomas yarikiniraga! Ariko yaje kwerekana ko yari azi neza impamvu y’ijambo yari yatangaje, ubwo yavugaga ko azashyiraho Guverinoma! Ni muri urwo rwego, ku itariki ya 20 Gashyantare 2017, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana yashyizeho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, ihuriyemo Abahutu n’Abatutsi ! Ikindi gishimishije muri iyo Guverinoma, ni uko umubare w’abagabo ungana n’uw’abategarugoli bayirimo, mureke biriya bya Kagame uvuga ko mu butegetsi bwe abategarugoli baruta umubare abagabo mu nzego z’ubutegetsi bwe, kandi ari amayeri yo kuba yarashyizemo abo azi ko batazigera bamuvuguruza na rimwe mu kuntu yiyemeje kumara abanyarwanda! Twibuke kandi ko mbere yo gushyiraho iyo Guverinoma ikorera mu buhungiro, Padiri Thomas yagendaga atangariza abanyarwanda, aho ibiganiro n’abanyarwanda batandukanye byabaga bigeze, mu rwego rwo kuyishyiraho.

Igitegerejwe ubu, ni uko Président Kagame na Guverinoma ye, bagomba kuba bashyikiranye (négotiations) na Guverinoma ikorera mu buhungiro ya Padiri Thomas, bitarenze tariki ya 4 Kanama 2017. Ahangaha, Kagame agomba kwemera gufungura urubuga rwa politique rugifunze mu Rwanda, akanigizayo amatora kugirango abandi nabo babone igihe cyo kuyitegura. Ikindi ni uko Président Kagame agomba gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho yaguye mo hagati aha, maze hagategurwa amatora bundi bushya. Bityo imfungwa za politique nka Madame Victoire Ingabire, Déogratias Mushayidi n’abandi bafungiye ubusa bagafungurwa, nabo bagahabwa amahirwe yo gukina politique mu Rwanda. Twibuke ko Padiri Thomas aherutse guha umwitangirizwa ubutegetsi bwa Kagame, nk’uko aherutse kubitangaza mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Amiel Nkuliza. Icyo kiganiro kikaba cyarasohotse mu nkuru igira iti:”Ibihe turimo: Thomas Nahimana yahaye umwitangirizwa guverinoma y’agatsiko”. Ikigaragara ahangaha, ni uko ubu noneho ari Guverinoma kuri Guverinoma. Si bya bindi bya Kagame byo gutera iyahararutswe, asuzugura abanyarwanda ndetse akanga kuganira na “opposition” yabo!

Kuba bakomeje kujya hirya no hino mu mahanga

Kuba abagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bakomeje kujya hirya no hino mu mahanga (Navettes diplomatiques), berekana impamvu ingoma ya Président Kagame ikwiye kuvaho, zishingiye ku kabaro iyo ngoma idahwema gutera abanyarwanda kuva yafata ubutegetsi mu mivu y’amaraso itagira ingano, nayo ni indi mpamvu yo kubashimira! Mu bibazo ingoma ya Kagame yateye abanyarwanda, harimo genocide; ibyaha byibasiye inyoko muntu; ibyaha by’intambara; kwica abantu nta rubanza; gufungira abantu ubusa; kwambura abantu imitungo yabo; gushyiraho ingamba zikandamiza abanyarwanda ku bushake, kwicisha abanyarwanda inzara ya Nzaramba ku bushake; hiyongereyeho no kubatandukanya hashingiyewe ku moko n’ibindi bibi byinshi ntarondoye… Mwibuke ko Kagame yigeze kwivugira ko umunsi Abahutu n’Abatutsi bashyize hamwe, azahambira, akava ku butegetsi, atarashe n’isasu na rimwe! Ibi bivuga ko, we mubyo yaharaniye harimo gukora ibishoboka byose kugirango aya moko yombi y’abanyarwanda atazigera yumvikana, aho yakayahuje nk’umukuru w’igihugu! Nimurebe namwe ukuntu abanyarwanda twagize ibyago bitaba ahandi, aho dufite umukuru w’igihugu uharanira gutandukanya abagituye aho kubunga! Imana ishimwe ariko, kuba haragiyeho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, aho Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana yashoboye guhuza Abahutu n’Abatutsi, ubu bakaba bavuga rumwe mu gushaka umuti w’ibibazo abanyarwanda batewe na Président Kagame n’ubutegetsi bwe. Ibi bikaba bigaragaza ko Padiri Thomas ari we mu “leader” abanyarwanda twari twarategereje iyi myaka yose! Twibuke ko aribwo bwa mbere bibaye mu mateka y’u Rwanda ko Abahutu n’Abatutsi bakorera hamwe kandi bagahuza ibitekerezo mu bwubahane kandi nta buryarya, kuva “opposition” nyarwanda yabaho muri za 1990! Bivuga rero ko Padiri Thomas Nahimana, ari we mu leadeur abanyarwanda ducyaneye muri iki gihe, kuko ducyeneye umu “leader” utwunga nk’abanyarwanda; bityo tugafatanya kwipakurura umaze imyaka adutandukanya ari we Paul Kagame wabigize umwuga!

Icyo ziriya ngendo zimaze mu rwego rwa “diplomatie” na “politique”, ni uko zituma amahanga arushaho kubona ko Padiri Thomas Nahimana na bagenzi bafite impamvu yumvikana (cause juste), ituma baharanira ko ubutegetsi bubi bw’umunyagitugu Paul Kagame, bukomeje gutsikamira abanyarwanda buvaho. Nyuma yo kuva muri Amerika, Padiri Thomas na bagenzi be, bazajya mu Bwongereza, Ubuholandi, Union Europènne, muri Commonwealth ndetse no muri Australia.

Guhangara ibibazo bihangayikishije abanyarwanda nta bwoba ndetse nta no kubica ku ruhande

Guhangara ibibazo bihangayikishije abanyarwanda nta bwoba ndetse nta no kubica ku ruhande, ni indi mpamvu yo gushimira iriya leta ikorera mu buhungiro. Urugero umuntu yatanga rwerekana uburyo biyemeje guhangana n’ibibazo bihangayikishije abanyarwanda, ni nko kuba mu ishyaka ISHEMA bafite umushinga witwa: “Kwunga abenegihugu twiyubakira u Rwanda rujya mbere”, ubona neza ko wiganywe ubuhanga n’ubushishozi buhambaye! Ikigaragara, ni uko uyumushinga uzagirira abanyarwanda akamaro gakomeye, bitewe n’uko uwo ujyana neza neza n’ibyifuzo abanyarwanda bafite muri iki gihe. Uwo mushinga, ugizwe n’ibibazo 33 bihangayikishije abanyarwanda, harimo n’ibisubizo 33 by’ibyo bibazo. Bivuga ko buri kibazo Padiri Thomas agifitiye igisubizo. Ibyo bisubizo birimo ibirebana n’urubyiruko, uburezi, kuvana abanyarwanda mu bushomeri busigaye burengeje igipimo mu Rwanda, gukiza abanyarwanda inzara n’ibindi byinshi ! Aha rero, bikaba byumvikana ko bariya banyapolitiki bemeye kujya muri iriya Guverinoma, aha ndavuga bariya bagabo n’abategarugoli bakomoka mu yandi mashyaka atari ISHEMA  bo muri “Nouvèlle génération”, bivuga ko basanze bumva ibintu kimwe n’ishyaka ISHEMA, maze nabo izo gahunda bakazigira izabo. Ibi bikaba bizatuma ziriya gahunda z’uriya mushinga ndetse n’izindi bazagenda bigira hamwe, zose zizarushaho kugirira abanyarwanda akamaro, kuko kwishyira hamwe bitanga imbaraga (L’union fait la force). Umunyarwanda nawe kandi yabivuze ukuri ngo “abishyize hamwe Imana irabasanga”. Biboneka koko ko Imana iri ku ruhande rwa bariya bagabo n’abategarugori biyemeje gukorera hamwe, kugirango bavane abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Kagame na FPR ye, burusha n’ubw’abakoloni kuba bubi ! Ariko ni gute uwitwa ko ari umwenegihugu afata ubutegetsi mu Rwanda nk’uko Kagame yabigenje, maze yarangiza agakandamiza abenegihugu kurusha uko abakoloni babigenza! Aha hari ikintu kitumvikana kigomba gusobanuka, niba ari na bya bindi byo kuvukana imbuto nabyo bigasobanuka! Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu nka Kagame, ubutegetsi bwe bwamara imyaka irenga 23 bwica, nta kandi kamaro! Ibi bikeneye ibisobanuro byimbitse, kuko “findi findi, irutwa na so araroga”!

Kuba bafite icyerekezo cyiza

Kuba bafite icyerekezo cyiza, nayo ni indi ngingo ituma umuntu ashimira Padiri Thomas n’abo bafatanyije. Mu migambi ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, harimo kugera ku butegetsi mu Rwanda mu nzira z’amahoro. Ibi bikaba bikomoka ku kuba intambara nta kintu kinini ihindura, n’ubwo hari ibyo inahindura. Nibyo, intambara ishobora guhindura ubutegetsi, ariko noneho ikajyana ubuzima bw’abantu benshi, ndetse idasize n’ibintu. Muri ubwo buryo iriya Guverinoma yimirije imbere, harimo “revolution” itamena amaraso Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, Président wa Guverinoma ikorera mu buhungiro yagiye akunda gushyira imbere mu ishyaka akomokamo ari ryo ISHEMA, kandi bigaragara ko buhoro buhoro abanyarwanda bazashyira batangiye kuyitabira. Iyo urebye ukuntu abenegihugu b’i Nyagatare baherutse kwereka Kagame ko bamuhaze, ukareba ukuntu abafana ba équipe ya Rayon Sport bashyigikiye ikipe y’ikindi gihugu (Zambiya), aho gushyigikira ikipe yitwa ko ari iy’ingabo zabo arizo za APR kandi uwo mupira warabereye mu Rwanda rwa APR na Shebuja (Kagame), ukanareba ukuntu abahoze ari abategetsi mu rwego rwa gisivili ndetse n’urwa gisirikare bakoranye na Kagame nabo badasiba kwerekana ko bamuhaze, maze na none ukanareba ukuntu abantu batangiye gutinyuka kuvugira ku mugaragaro ko mu Rwanda nta kigenda nk’uko Diane Rwigara aherutse kubigaragaza ari i Kigali, ibi byose byerekana ko ya Révolution itamena amaraso Padiri Thomas amaze iminsi yigisha itangiye kujya mu bikorwa. Bityo umuntu akaba atashidikanya kuvuga ko iriya Guverinoma ifite icyerekezo cyiza.

Kuba bafite umuvuduko mwiza

Umuvuduko mwiza bafite nka Guverinoma nacyo ni ikindi gikomeye umuntu yabashimira! Mu gihe gitoya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro igiyeho, imaze kugera ku bintu byinshi bigaragara ko babishobojwe no kuba bashyize hamwe. Muri ibyo harimo ingendo zitandukanye bakorera hirya no hino ku isi mu rwego rwa “diplomatie”, kandi burya “diplomatie” ni ngombwa cyane, iyo ushaka ko amahanga amenya ibibazo abenegihugu bafite, ndetse n’icyo wifuza ko bagufasha. Ikindi bamaze kugeraho gikomeye ni ukujya inama zitandukanye, ndetse no gushyiraho ama “commissions” atandukanye, mu rwego rwo kugirango iriya Guverinoma irusheho kugera ku migambi yayo myiza ifitiye abanyarwanda, kandi bakaba bagikomeje urugendo ku muvuduko mwiza cyane!

Kuba baremeye guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame nka Guverinoma ubwabyo

Kuba baremeye guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame nka Guverinoma ubwabyo, baharanira ibyifuzo byacu n’inyungu zacu nk’abanyarwanda, ni indi mpamvu yatuma tubashimira. Impamvu y’ibi, ni kuko bisaba ubwitange buhambaye Kurwanya umunyagitugu muri rusange, na Kagame by’umwihariko. Bityo tukaba tunakwiye kubatera inkunga, bitari ukubashyigikira mu magambo gusa. Igikorwa nka kiriya, gikeneye guterwa inkunga y’amafranga, kuko cyaje gikenewe, kandi twese tugomba kubigira ibyacu. Igihe kirageze cyo gutera inkunga y’amafranga iriya Guverinoma, kuko ariko gushima guhamye, kugirango izashobore kugera ku migambi myiza yayo nta nkomyi. Ubu noneho, gufasha Guverinoma ikorera mu buhungiro maze bigatanga umusaruro, ni ibintu bishoboka cyane. Tugomba kwitabira icyo gikorwa, niba twifuza ko Kagame n’agatsiko ke bavaho. Mwibuke ko “akimuhana kaza imvura ihise”.

Ubu noneho, abazungu bamenye Kagame uwo ari we, si nka cyera muri za 1994, 1995, ubwo Kagame na FPR bari bakijya ku butegetsi. Kiriya gihe, ubutegetsi bwa Kagame bwari bugikunzwe n’abazungu, kuko bari bataramenya ubugome n’ububeshyi by’ingoma ye. Ubu ndetse bamaze kubona ko bibeshye, kuko nk’uko mubizi, ubutegetsi bwa Kagame bwabaga bwababeshye, ku buryo n’abo bazungu bamaze kumenya ko nta kindi kiburanga uretse ikinyoma! Ikindi kandi, buriya butegetsi bumaze kuba ruvumwa. Nimwitegereze noneho uko bisigaye bimeze! Ubu Kagame baramumenye! Bamenye ko amahano yose yagwiriye u Rwanda ari we n’agatsiko ke babaye ba nyirabayazana! N’ikimenyimenyi, aho agiye hose ubu, abandi bategetsi bo hirya no hino ku isi, basigaye bamuhunga! Nta wushaka kumwegera nka mbere! N’uwemeye kumwakira, amuha gusa iminota 25 nk’uko Papa Francis aherutse kubigenza mu minsi ishize! Murumva se iminota 25 abantu baba baganiriye iki koko? Ntacyo. Murumva icyo atari igitego?! Baramwikizaga bya “diplomatie”!

Kimwe mu byerekana ko Kagame abeshya, ni ukuntu yirirwa abeshya abanyarwanda abashishikariza icyo yise “kwigira”! Mwibuke ya mvugo ngo “umutwe umwe wifasha gusara, ntiwifasha gutekereza”. Namwe kandi murabizi ko “nta wigira” nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda. Burya rero, ibihugu biracyenerana. Uko byaba bikize kwose, birahahirana. Yemwe na bya bindi bikize cyane kurusha ibindi, nabyo bikenera kubana no guhahirana n’ibindi birimo n’ibikennye (coopération internationale), mureke ibyo Kagame abeshya! Ngaho nimutekereze: igihugu gikennye cyane nk’u Rwanda, murumva koko cyagera kuki, kitegereye ibindi, kandi n’ibikize bihahirana?!!!!!! Icyo Kagame aba ashaka iyo abwira abanyarwanda “kwigira” azi neza ko nta gaciro bifite, aba agirango abanyarwanda bagirengo kwigira hari icyo bimaze kandi abeshya! Iyo avuga kwigira, aba ashaka kubeshya ko kwigira ari ibintu bisanzwe, kugirango ntihazagire umuvana ku butegetsi, amushinja ko yakenesheje abanyarwanda! Ubundi se yamaze iki, uretse gubakenesha gusa no kubica?! Amazu abarirwa ku mitwe y’intoki yubatswe ku gihe cy’ubutegetsi bwe, ntabwo ariyo abanyarwanda barya! Nimurebe aho inzara ya “Nzaramba” igeze abantu! Ibi se byigeze bibaho mu Rwanda? Reka da!!!!! Ariko noneho ku rundi ruhande, nimurebe ukuntu Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yo yakirwa hirya no hino ku isi n’abategetsi batandukanye kandi bakomeye, ndetse n’urugwiro rwinshi, ibumvisha agahinda abanyarwanda batewe n’ubutegetsi bubi bwa Kagame. Aho kugirango Kagame akize abanyarwanda, yarabishe yarabamaze; ubundi akirirwa yigurira indege ze ku giti cye n’umuryango we, ndetse akanagura n’intwaro zo kwirirwa yiyenza ku baturanyi b’u Rwanda nk’u Burundi, RD Congo, na Tanzaniya! Ariko nimumworoshye gato, “igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda”! Nimureke nk’abanyarwanda twese, dushyigikire iriya Guverinoma ikorera mu buhungiro twivuye inyuma, maze murebe ukuntu ibintu bigenda neza. Guverinoma ya Nahimana yo irashaka amahoro, kandi yiteguye kubana neza n’amahanga ihereye ku bihugu duturanye. Bityo, imfu za hato na hato, inzara n’ubukene abanyarwanda dusigaranye bigende nka Nyomberi, kugirango u Rwanda rusubirane umutuzo warwo, nk’uwo rwari rufite FPR itaraza ku butegetsi, ndetse runarusheho kuko bitari shyashya. Ibyo ari byo byose ariko, uko byari byarutaga ibya FPR na Kagame.  Iriya Guverinoma ikorera mu buhungiro ni intambwe ikomeye cyane abanyarwanda duteye, mu nzira yo kuvana ku butegetsi umunyagitugu w’umubeshyi kandi akaba n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame. Ntitwirangareho rero, tutazibuka ibitereko twasheshe!

Mu gusoza, Iyi nyandiko yibanze ku mpamvu zituma byaba byiza ko abanyarwanda dushimira kandi tugashyigikira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iherutse gushingwa na Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana hamwe na bagenzi be. Izo mpamvu ni umurava bakomeje kwerekana, gukurikiza gahunda bemereye abanyarwanda mu matangazo batanga, kuba bakomeje kujya hirya no hino mu mahanga; Guhangara ibibazo bihangayikishije abanyarwanda nta bwoba ndetse nta no kubica ku ruhande; Kuba bafite icyerekezo cyiza; Kuba bafite umuvuduko mwiza ndetse no kuba baremeye guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame nka Guverinoma ubwabyo.

Ziriya ngingo zose iriya Guverinoma ya Padiri Thomas imaze kugeraho muri kano kanya gatoya gusa ni ikintu gikomeye cyane abanyarwanda dukwiye kwishimira ndetse tukanayitera inkunga y’amafranga kugirango igere ku migambi yayo myiza yo kuvanaho ubutegetsi burenze no kuba bubi bumaze imyaka n’imyaniko bumara abanyarwanda.

Dushyigikira Guverinoma ya Padiri Thomas, yo ije kudukiza Guverinoma y’umunyagitugu, umwicanyi kabombo ndetse akaba n’umubeshyi ari we Président Kagame, atari yabona ko byamurangiranye ngo yongere adufatire izindi ngamba, niba koko dushaka kumukira!

“Wanga guha amaraso igihugu, imbwa zikayanywera ubusa”!

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda