RIB n’ubuyobozi bw’ibanze baravuguruzanya ku rupfu rwa Syldio Dusabumuremyi

Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera Syldio Dusabumuremyi wishwe atewe ibyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeli 2019, amakuru atangwa n’abayobozi b’ibanze aravuguruzanya n’atangwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Mu gihe RIB ikoresheje urubuga rwayo rwa twitter yemeje ko hari abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa Syldio Dusabumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste we yabwiye ikinyamakuru IGIHE cyegamiye ku butegetsi bw’u Rwanda ko nta muntu wigeze ufatwa kubera ubwo bwicanyi.

Dore uko ikinyamakuru IGIHE kibivuga:

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste, yabwiye IGIHE ko ayo makuru nabo yababereye urujijo.

Ati “Gupfa byo bamwishe ariko uko byagenze sinabimenya kuko ntari hafi, nahageze bantabaje. Yakoreraga muri Cantine dusanga bamuteraguye ibyuma.Yari ahamaze igihe kinini ahakorera, icyatuyobeye ni uko nta muntu bari bafitanye amakimbirane kandi aho yabaga ni nko muri metero zitageze kuri 40 uvuye aho yakoreraga.”

Habinshuti yakomeje agira ati “Ibintu birimo n’amayobera aho haba hari n’abashinzwe umutekano kandi umuntu ajya kwinjira muri iyo cantine anyuze mu kigo, tukareba tugasanga ari amayobera. Ibyo batubwira, bavuga ko hari abantu baje kuri moto barangiza bakongera bakayigendaho.”

Habinshuti yavuze ko abo bantu batafashwe ariko iperereza rigikomeje.

Sylidio Dusabumuremyi w’imyaka 42 yari atuye mu Mudugudu wa Mapfundo, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe. Umugore we bari bafitanye abana babiri, ni Umuforomokazi mu Kigo Nderabuzima cya Shyogwe.