Rubavu: Umusirikare yarashe abantu 3

Rubavu – Mu mudugudu wa Rurembo mu kabari k’uwitwa Mugwaneza Christine niho aba bantu barasiwe, umwe ahita apfa. Ibi byaraye bibaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 ahagana saa tatu n’iminota icumi z’ijoro .

Abantu batatu barashwe ni Hakizimana Vincent wavutse mu 1980, Benimana Jean Marie Vianney wavutse mu 1968, na Nzabahimana Theoneste wavutse mu 1993.

Barashwe n’umusirikare ufite ipeti rya Caporal mu ngabo w’u Rwanda witwa Karamba Jean Bosco yari yambaye n’impuzankano ya gisirikare.

Uwabibonye yavuze ko uyu musirikare yashyamiranye n’uwitwa Benimana ari na we witabye Imana agahita ajya kuzana imbunda akabarasa.

Ngo uwo yarashe yahaye umukozi we amajerekani batwaramo urwagwa ngo ayajyane, umusirikare aramubuza bakomeza guterana amagambo kugeza ubwo umusirikare yamubwiye ko amwereka uwo ari we ajya kuzana imbunda arabarasa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu muri iki gitondo tariki ya 11 Kanama 2018 yakoresheje inama ahumuriza abaturage anabasaba kwirinda amakimbirane kuko ari yo ntandaro y’ibyabaye byose.

Yabijeje ko uwo musirikare azashyikizwa ubutabera.

Col Muhizi Pascal uyobora Ingabo zikorera Rubavu, Nyabihu na Ngororero yabwiye abaturage ko bakwiye gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe kuko ngo uriya musirikare azashyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Inkuru dukesha:

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW