Ruhango: Polisi yakubise umuturage ahita apfa

Mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi umupolisi akubise umuturage witwa Matabaro Faustin ahita yitaba Imana nyuma gato y’uko agejejwe ku bitaro.

Ibi bibaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatandatu Nzeri 2018 mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi akagali ka Burima umudugudu wa Bulima ubwo umupolisi witwa Shumbusho Jean Damasceni akubise umuturage witwa Matabaro Faustin uri mu kigero k’imyaka hagati ya imyaka 30 na 35 ahita apfa

Byabaye mu gisa n’umukwabo polisi yakoraga wo guhiga abantu badafite ibyangombwa bari baremye isoko rya Kinazi ubusanzwe rirema kuwa3 no kuwa6.

Bayavuge Emmanuel wafatiwe hamwe na Nyakwigendera yatangarije ikinyamakuru umuryango uko byatangiye

Yagize ati “ Hari hagati ya saa munani na saa cyenda ubwo twari twicaye ahantu turuhuka hanyuma abasore babiri bari bambaye civil barahadusanga batubaza igihe twahereye tunywa bahita bakuramo amapingu baba bayambitse Nzobe ubwo dutangira kutumvikana tubabaza icyo batuziza hanyuma mba ndahagurutse Nyakwigendera Matabaro nawe aba arirutse Shumbusho(umupolisi) amwirukaho baba basimbutse umukingo bose baragwa mu kubyuka Shumbusho ahita akubita Matabaro umugeri mugatuza ahita amwambika amapingu kukaboko kamwe barazamukana bageze ruguru niko gutangira kumukubitagura ibisheke, ariko byagaragaraga ko umugeri wari wamuzahaje, hanyuma babonye atangiye gusamba baramudusigira barigendera.”

Nyakwigendera yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinazi akihagera nibwo yahise ashiramo umwuka.

Nyakwigendera Matabaro yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu,
kugeza ubu twagerageje kuvugana n’ubuyozi bw’umurenge wa Kinazi Ntibyadukundira ariko turi bukomeze kugerageza kubavugisha kugira ngo bagire icyo badutangariza.

Source: umuryango