Umugabo wamenyekanye nk’intwari ya filimi Hotel Rwanda”, Paul Rusesabagina ubu uri muri kasho y’igipolisi I Kigali, yagiraniye ikiganiro n’ikinyamakuru “The New York Times” cyandikirwa muri Amerika. Mu nkuru cyasohoye ku musi wa kane, Rusesabagina yasobanuriye umunyamakuru wacyo ko yaguye mu mutego akisanga mu Rwanda.

Bwana Rusesabagina wahoze ari umuyobozi wa hoteri wanashimiwe ku bw’ubutwari yagize muri Jenoside yo muw’1994 mu Rwanda, avuga ko yashutswe n’abategetsi b’u Rwanda kugira ngo asubire mu gihugu mu kwezi gushize babone uko bamukurikiranaho ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi, akinjira mu ndege we yibwiraga ko igiye mu Burundi.

Paul Rusesabagina wabaye intandaro ya “Filimi ya Hoteli Rwanda”, ibyo yabibwiye ikinyamakuru The New York Times kuri uyu wa kabiri mu kiganiro cyari gikurikiwe n’abategetsi ba leta mu biro bikuru bya Polisi byo mujyi wa Kigali, aho amaze ibyumweru birenga bibiri afungiye.

Bwana Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko uzwi cyane mu banenga ubutegetsi wabaga mu buhungiro muri leta ya Texas muri Amerika, yavuze ko mu minsi ye ya mbere mu kasho ari mu maboko y’inzego zishinzwe ubutasi z’u Rwanda, yari ahambiriye, yapfutswe amaso, kandi atashoboraga kumenya aho afungiye.

Icyakora akavuga ko uko ubu hari icyahindutse mu buryo afashwemo. Umunyamakuru wamubajije akandika iyi nkuru yumvikanisha ko n’ubwo yavuze ko arimo gutanga ikiganiro ku bushake bwe, yasaga n’uvuga ku bw’agahato.

Mu kiganiro, cyatangiwe uburenganzira na leta y’u Rwanda, Bwana Rusesabagina yavuze uburyo yaburiye ku kibuga cy’indege muri Dubai nyuma y’iminsi mike akaza kwerekanwa i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda yambaye amapingu. Icyakora inkuru y’uburyo yabuzemo yakuruye ibibazo ndetse n’impungenge, ku ruhande rumwe bitewe n’uku kuba rurangiranwa mu bya filimi.

Rusesabagina wari umaze imyaka aba mu bihugu by’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko indege bwite yinjiyemo muri Dubai yatekerezaga ko yerekeje i Bujumbura mu Burundi, aho yateganyaga gutanga ikiganiro mu nsengero ku butumire yari yahawe n’umupasitoro wo muri icyo gihugu.

Icyakora, nk’uko abivuga, agisohoka mu ndege mu masaha y’urukerera rwo ku itariki ya 29 y’ukwezi gushize kwa 8, yisanze agoswe n’abasirikare b’u Rwanda, hanyuma abona kumenya ko aho ari atari mu Burundi ahubwo ari mu Rwanda, igihugu gituranyi cyabwo, aho yaherukaga mu myaka 16 ishize. Yavuze ko ibyo byamutunguye

Abajijwe uko yabyakiriye, yagize ati:”Tekereza nawe uko wakumva umeze wisanze ahantu utari ukwiye kuba uri.” Ibi bivugwa na Rusesabagina bije nyuma y’icyumweru gusa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yagiraga icyo avuga ku ifatwa rye, avuze ko yashutswe mu kugaruka mu Rwanda “ashingiye ku byo yemeraga ndetse n’ibyo yashakaga gukora.”

Umuryango wa Rusesabagina ushimangira ko ku bwende bwe atashoboraga gusubira mu Rwanda. Abo bashinja leta ya Kagame kumushimuta bamukuye i Dubai, ndetse bagasaba kumenya byinshi ku bijyanye n’uko yoherejwe mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yari imaze nibura imyaka icumi igerageza gufata Bwana Rusesabagina, wamenyekanye cyane muri filime yo mu 2004, aho uruhare rwe muri iyo filimi rwakinwe n’umukinnyi wa filimi w’umunyamerika Don Cheadle.

Kuri benshi mu batuye isi, Bwana Rusesabagina ni intwari yemeye guhara ubuzima, irokora ubwicanyi abarenga 1,200. Ibyo yanabiherewe igihembo n’uwari Prerezida w’Amerika George W. Bush muw’2005.

Bihabanye n’ibyo ariko, leta y’u Rwanda yo ivuga ko ari umugumutsi ushyigikiye imitwe iyirwanya yagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda. Ku wa mbere w’iki cyumweru, urukiko rwo mu mu rwa mukuru Kigali rwamushinje ibyaha 13 birimo iterabwoba, ubufatanyacyaha mu gushimuta no kwica, kimwe no gushinga umutwe w’inyeshyamba. Kuri uyu wa kane, yangiwe kurekurwa by’agateganyo, akatirwa gufungwa indi minsi 30 mu gihe iperereza rigikorwa. Ni icyemezo yahise ajuririra.

Abashyigikiye Rusesabagina bavuga ko Bwana Kagame, utihanganira na busa abatavuga rumwe nawe mu gihugu, arimo kugerageza kwigiza yo buri wese waba ugaragara nk’ushobora guhangana na we mu bya politiki. Mu kiganiro, Bwana Rusesabagina yavuze ko ari umwere kuri ibyo byaha byose aregwa.

Ikiganiro n’umunyamakuru wa The New York Times, cyakorewe mu cyumba Bwana Rusesabagina afungiyemo, ahantu bigaragara ko ari heza, hasukuye hari n’igitanda kiriho inzitiramubu. Bwana Rusesabagina we yari yambaye ipantaro ya kaki, ikotisitimu, inkweto z’ingozi, kandi yari yambaye n’isaha ya zahabu.

Nk’uko umunyamakuru wa New Yok Times yabyanditse, mu bari bakurikiye ikiganiro kandi harimo abunganizi be babiri-ubutegetsi buvuga ko we ubwe yihitiyemo ku rutonde rw’abo bwamuhaye-hakaba abakozi bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’abo muri polisi, bose bambaye gisivili. Umuryango wa Rusesabagina, mu kiganiro n’abanyamakuru wavuze ko wamushakiye abandi bunganizi mu mategeko batari abo, bakaba barangiwe kumusura.

Icyakora izo mpungenge z’umuryango we arazihakana. Mu magambo ye ati: ”nihitiyemo abunganizi kandi nishimiye gukorana nabo. Gusa umuryango wanjye ntabwo ubizi.”

Bwana Rusesabagina avuga ko yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kandi ko abategetsi b’u Rwanda bamwoherereje abaganga. Agira ati:”haza abantu benshi, bakanganiriza. Yewe banansukurira icyumba rimwe na rimwe. Barangaburira. Ni abantu beza cyane. Kugeza ubu buri kimwe cyose kimeze neza.”

Ku mucyo uwo ari wo wose ikiganiro cyatanga ku buryo abayeho, ibyo Bwana Rusesabagina yavugaga rimwe byabaga birimo urujijo. Nk’urugero, ntiyashoboraga gusobanura ibyabaye mu minsi 3 yo hagati yo kuva mu mujyi wa Dubai no kwerekanwa kwe i Kigali.

Yagiraga ati:”Yego, najyanwe ahantu, aho hantu simpazi. Nari mboshye-amaguru, amaboko, ndetse mfutse n’amaso. Nta kintu nashoboraga kubona. Sinzi aho nari ndi.”

Abajijwe niba yarahaswe ibibazo, Bwana Rusesabagina yasubije ati:”si cyane”. Umunyamakuru amusabye gusobanura neza, ati:”Oya, si byo. Nta muntu wigeze ampata ibibazo. Yego.”