Rwanda: Agnès Uwimana Nkusi na Saidati Mukakibibi batanze ikirego mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu

Amakuru dukesha iradiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI aravuga ko Abanyamakuru babiri b’abanyarwanda batanze ikirego mu Kanama k’Afurika k’uburenganzira bwa Muntu.

Agnès Uwimana Nkusi na Saidati Mukakibibi, abanyamakuru b’ikinyamakuru kigenga Umurabyo, bakatiwe n’ubutareba bwo mu Rwanda mu 2011, umwe imyaka 17 undi imyaka 7 bazira ngo guhakana jenoside, kuvuga nabi umukuru w’igihugu, no gukangurira abaturage kwivumbura ku butegetsi.

Muri Mata 2012, urukiko rw’ikirenga rwabakuyeho kimwe mu byaha baregwaga cyo guhakana jenoside bityo bagabanyirizwa n’ibihano Agnès Uwimana Nkusi akatirwa imyaka 4 naho Saidati Mukakibibi akatirwa imyaka 3. Ariko abo banyamakuru bumva bararenganye niyo mpamvu biyemeje gutanga ikirego mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa Muntu.

Akanama k’Afurika k’uburenganzira bwa Muntu gafite inama kugeza kuya 22 Ukwakira 2012 i Abidja muri Ivory Coast (Côte d’Ivoire), gashobora kuzagira icyo kavuga ku kirego cy’abo banyamakuru niba kizakirwa.

Ubwanditsi