Rwanda: amanama ahoraho abiye guhombya abacuruzi

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu Rwanda umuco w’amanama hafi ya buri munsi, ari nako abacuruzi babakingisha kugira ngo bajye muri ayo manama cyane cyane abera mu midugudu bikomeje gutera igihombo ku bacuruzi ndetse hari n’abafata ingamba bakajya gushakira ubuzima mu bihugu by’amahanga no gucururizayo kuko baba babangamiwe mu Rwanda n’imisoro ndetse n’amanama ahoraho, amafaranga baba batanga y’ubukode bw’aho bakorera rimwe na rimwe ugasanga batayakuyemo ku kwezi kuko ahanini kubakingisha kubera ibikorwa bya leta bimwe biba bidafite umumaro ahubwo bibabibamo urwango kuko habaho no kubajyana muri ibyo bikorwa ku gahato.

Uretse mu manama ahoraho ndetse azwi nk’aho ku wa kabiri buri gihe haba hari amanama mu midugudu yose, kuwa 3 hakaba inama muri buri kagari, aha buri wa gatatu hari n’aho abayobozi b’Akarere baba bamanutse mu Mirengo ngo bagiye gucyemura ibibazo by’Abaturage. Naho kuwa gatandatu ahenshi usanga nabwo hari ngo imiganda, cyane mu Midugudu, wagera ku wa gatandatu wa nyuma y’ukwezi ho mu Gihugu hose usanga hakozwe bene iyi Miganda. Mu yandi magambo umucuruzi afungura ku wa mbere no kuwa kane mu cyumweru, naho indi minsi afungura mbere ya saa sita (12h00) gusa hanyuma akajya muri ayo manama n’ibiganiro.

Umwe mubacuruzi bakomeye bacururiza hafi y’umujyi wa Byumba, ahitwa mu Rukomo utashatse ko amazina ye tuyatangaza yagize ati: ”Burya iyo dutanga imisoro, tugatanga amafaranga ya FPR, ndetse tukishyura izi nzu dukoreramo, Leta yakarebye inshyuro dufunga amaduka yacu kubera ibikobwa byayo, ikatwaka imisoro mike kuko iminsi nkora mu cyumweru ari 2 indi yose mba ndi muri gahunda zayo.

Yakomeje avuga ko n’akantu gato bababwira ko bafunga bakajya kwifatanya n’abandi, ibi ngo bibatera igihombo, abandi bakajya gucururiza muri Uganda na Zambia kuko mu Rwanda we abona acururiza leta.

Undi mucuruzi nawe yikomye ayo manama agira ati:”sinumva ko abaturage n’abacuruzi twahatirwa kujya kureba aho Radio Rwanda iba yagiye gusura abaturage, ugasanga utagiye yo bamuca amande y’ibihumbi bitanu (5.000 Frw).

Yakomeje avuga ko nta terambere mu gihe amaduka yabo kenshi ahora afunze kubera gahunda za leta zitanafite umumaro kuri we kuko kureba Radio n’abanyamakuru bayo bidakwiye guhatirwa no kubabwira ko baba bafunze amaduka.

Uyu yasoje avuga ko mu kwezi kwa kane bwo buri mwaka cya gihe baba bibuka abakorewe Genocide muri mata 1994 bafunga buri gihe mu gihe cy’ibyumweru 2. Gusa ngo umwaka ushize Perezida kagame yemereye abacuruza ko mu biganiro nk’ibyo hajyayo umwe undi agasigara acuruza. Gusa ngo ibi byabaye mu mijyi kuko mu byaro bahatirwaga kujya mu biganiro, wakwibeshya ugafungura bahitaga bagufunga kugeza igihe ibyo biganiro byo kwibuka birangiriye mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ubundi ku munsi w’ejo tariki ya 15/02/2018 nibwo Radio Rwanda yasuye akarere ka Gicumbi, mu murenge wa Rushaki, mu kagari ka Rushaki. Yabasuye mu kiganiro AMAHUMBEZI aho bari kumwe n’umunyamakuru Marcel Rutagarama. Byahereye saa saba ku kibuga cya Rushaki aho ngo byari itegeko kujyayo kuvugana nawe live kuri Radio ndetse amakuru agera kuri the Rwandan ngo abo basangaga batari muri icyo gikorwa utatangaga ibihumbi bitanu (5000 Frws) yakubitwaga iz’akabwana.