Rwanda: FDU-Inkingi itewe impungenge n’ishimutwa ry’abaturage rikajije umurego mu gihugu

Kigali, kuwa 21 Mata 2014-Guhera mu mpera z’umwaka washize wa 2013, nibwo ishyaka FDU-Inkingi ryatangiye kwakira ubutumwa bw’abaturage butandukanye, aho bavugaga ko bari gushimutwa n’abantu basa n’abakorera inzego z’umutekano kuko bamwe batwarwaga ku manywa y’ihangu n’abantu bitwaje imbunda nto « pisitori » bagashyirwa mu modoka bagatwarwa, imiryango yabo ntizongere kubaca iryera. Byageze n’aho bamwe mu baturage nk’abo mu karere ka Rubavu (Gisenyi) batangiye kujya babona imodoka ihagaze hafi, abashoboye bagakizwa n’amaguru, abandi bakavuza induru , maze izo nkozi z’ibibi zigasa n’izigabanya ubwo bushimusi. Icyo gihe inzego z’ubuyobozi iyo zabazwaga aho abashimutwa bajyanwa n’icyo bafatirwa zasubizaga ko ngo abo zifata ari inzererezi, nyamara iki kikaba ari cyambaye ubusa.

Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2014, Ishyaka FDU-Inkingi ryakomeje kwakira ubutumwa buva hirya no hino mu baturage, batakamba ko bakomeje kubura bamwe mu miryango yabo. None dore noneho uko iminsi igenda yicuma niko imiborogo y’ababuze ababo ikomeza kwiyongera mu gihugu hose, ariko cyane cyane mu ntara y’iburengerazuba, ahahoze ari Gisenyi na Kibuye, mu ntara y’amajyaruguru, ahahoze ari Ruhengeri, ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Ikimaze kugaragarira buri wese ni uko abashimutwa bashobora kuba batwarwa n’inzego zishinzwe umutekano kuko iyo bamaze kubura imiryango yabo igatabaza izo nzego zivuga ko nta makuru yabo zifite nyamara nyuma y’igihe kirekire zikazavuga ko zibafite ! Aha umuntu yatanga urugero rw’umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, n’abandi… Ubu abaturage bimaze kubarenga batangiye gutayanjwa bandikira inzego z’ubuyobozi bazisaba ko bafashwa kumenya irengero ry’imiryango yabo.

Birababaje cyane kuba umuturage yashimutwa akabikwa imyaka n’imyaniko ahantu hatazwi nyamara amategeko ntaho yemera mwene iri fatwa kuko rinyuranyije n’amategeko. Ibi nibyo biba intandaro y’iyicwarubozo rikunze kuvugwa mu Rwanda rikorwa n’abitwa ko bashinzwe umutekano. Birasa n’aho igihugu cyacu cyiri mu bihe bidasanzwe nyamara nta mutegetsi n’umwe mu babishinzwe wigeze atangaza k’umugaragaro ibihe bidasanzwe ku banyarwanda bityo ngo abaturage bamenye uko bitwara.

Ishyaka FDU-Inkigi rirasaba leta y’uRwanda guhumuriza abanyarwanda no kureba uko ibi bikorwa byahagarara, hanyuma uwo inzego z’umutekano zikeneye kugira icyo zimikurikiranaho bigakorwa hakurikije amategeko.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba kandi Minisitiri w’Umutekano mu gihugu kugira icyo atangariza abanyarwanda kuri iki kibazo cy’ishimutwa kimaze kuba ingorabahizi mu gihugu.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo

Ibaruwa y’ishimutwa Rubavu

FDU-CEP-ishimutwa ry’abaturage (RWA)