Rwanda: Ingabire yabwiye urukiko ko yafunzwe, hagamijwe kumubangamira kujya mu matora yo mu 2010.

Kigali kuwa 25 kamena 2013

« Leta ya Kigali niyo yamfunze ikoresheje inzego z’iperereza zayo zimpimbira ibyaha, birumvikana ko abo bampimbiye ibyaha nubu bakaba bakorera iyo leta batahirahira kumena ibanga bayihishiye » ibi ni ibyavuzwe na Ingabire  Victoire kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2013 mu rukiko rw’ikirenga ubwo hakomezaga urubanza rwa politiki rw’ uyu muyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi.

Mu iburana ryejo urukiko rukaba rwari rwaramenyesheje abarebwa n’urubanza ko rwabonye igisubizo cy’ibaruwa rwari rwandikiye minisiteri y’ingabo ku cyifuzo cy’abunganira Ingabire aho bari basabye ko ku mpamvu zuko  umutangabuhamya Angelus wari wirinze kuvuga yeruye icyo yakoraga mu nkambi ya Mutobo yakirirwamo abarwanyi batahutse bava muri Congo. Uyu Angelus yari yatumijwe ku busabe  bw’ubushinjacyaha ngo aze kunyomoza ibyavuzwe n’umutangabuhamya AA wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire.

Uyu munsi rero ubwo urubanza rwasubukurwaga umucamanza yasabye abarebwa n’urubanza kugira icyo bavuga ku bikubiye muri iyo baruwa ya minisiteri y’ingabo yemezaga ko Angelus akorera igisirikare akaba ashinzwe umutekano muri iriya nkambi. Muri iyi baruwa ariko ntihagaragaramo niba uyu musirikare akorera urwego rw’iperereza bavuga  ko ari umusirikare gusa. Mu rubanza rwa Ingabire hakaba harakunze kuvugwamo inzego z’iperereza kuba arizo zacuze uyu mugambi wo kumuhimbira ibyaha no gutoza abamushinja. Me Gatera Gashabana abajijwe icyo atekereza ku bikubiye muri iyi baruwa ndetse n’ubuhamya bwa Angelus yavuze ko hari ibyo bita amabanga ya Leta « secrets d’Etat » kandi abakorera leta bose  banahembwa nayo cyane cyane inzego z’umutekano bakaba batemerewe kuba bavuga ayo mabanga kubera ingaruka byabagiraho.

Ubu buhamya bukaba aribwo bwari bumaze iminsi bugibwaho impaka kuburyo ubushinjacyaha bwari bwageze naho busaba ko abunganira Ingabire bavuga uko bahuye n’abatangabuhamya b’uwo bunganira ndetse n’ibyo baganiye. Ubushinjacyaha bwageze naho burengera buvuga ko umunyamategeko Gatera Gashabana nawe akorana na FDLR . Aha Umunyamategeko Gashabana akaba yarabwiye urukiko ko izi mvugo z’ubushinjacyaha zigamije kumutera ubwoba no kumutoteza. Gashabana yibukije urukiko ndetse n’ubushinjacyaha ko amategeko y’uRwanda abemerera uburenganzira bwo kubonana n’abatangabuhamya bashinjura abo bunganira kandi ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kubategeka kuvuga ibyo baganiriye. Gatera yanabwiye urukiko ko biteye isoni kubona ubushinjacyaha bufata umwunganizi mu ma tegeko nk’uregwa mu rubanza kugeza nubwo bumufata nk’ushinjwa.

Nyuma yo kumva ibijyanye n’abatangabuhamya urukiko rwasabye ko urubanza rukomereza mu kindi cyiciro cy’urubanza maze ijambo rihabwa ubushinjacyaha ngo bukomeze busubiza ubujurire bwose b’abaregwa. Mu bujurire bw’abareganwa na Ingabire,Capitaine Karuta Jean Marie Vianne yahakanye ko nta mutwe wundi yigeze abamo uretse FDLR ko umutwe CDF bamushyiramo bakanawita uwa FDU-Inkingi ko atawuzi. Ubushinjacyaha bwo buravuga ko ibyo avuga nta shingiro bifite ngo bushingiye ku rugendo  yagiriye i Kinshasa.

Lieutenant Colonel Habiyaremye Noel  mu bujurire bwe avuga ko yahaniwe umutwe w’ingabo utariho kandi itegeko rihanira uwagiye mu mutwe w’ingabo uzwi wanabayeho,akanavuga ko yahanishijwe  ingingo z’amategeko basa n’abagenekereza ku ngingo ebyiri zitandukanye harimo ingingo ya 165 n’iyi 163.Lieutenant Colonel Nditurende Tharcisse nawe mu bujurire bwe avuga ko  umutwe wa CDF utigeze ushingwa,nta kimenyetso na kimwe kiwerekana  nta n’ibikorwa wigeze ukora cyangwa ngo nawe hagire igikorwa icyo aricyo cyose yakoze muri uwo mutwe ubushinjacyaha bwerekanye. Nyamara ubushunjacyaha bwo bwashubije ko yari afite igitekerezo ko ndetse yanagiye no mu mishyikirano yo kuwurema.

Mojoro Vital Uwumuremyi ufatwa nk’ipfundo rikomeye mu guhimba,no gushaka abandi bashinja  Ingabire ndetse Ingabire n’abamwunganira bakaba barerekanye ibimenyetso byuko ariwe wakoranye n’inzego z’eperereza muri uriya mugambi mubisha. Mu bujurire bwe avuga ko yahanishijwe igihano kinini ko atakamba ngo azagabanyirizwe igihano  kubera ko yemeye icyaha akanasaba imbabazi nyamara ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo avuga nta shingiro bifite kuko yagabanyirijwe igihano kikava ku myaka icumi kikagera kuri 4 n’amezi 6 ndetse akaba yari yarahawe n’insubika gihano yo gufungwa imyaka itatu n’emezi atandatu gusa. Ubushinjacyaha bwanateye utwatsi ibyavuzwe na Vital  byo kuba yarahanwe n’ibyaha bitabazwa abandi barwanyi batahutse nkawe bava muri Congo hashingiwe ku masezerano yabaye hagati ya Leta y’u Rwanda na leta ya Congo Kinshasa.

Mu bujurire bwa Ingabire Victoire naho hagarukamo  Ikurikiranwa rya Vital nk’umuntu wari umurwanyi wa FDLR kandi hari amasezerano hagati y’uRwanda na Kongo yabibuzaga ibi bikaba byerekana ko byirengagijwenkana hagamijwe kumugerekaho icyaha atakoze. Ingabire anavuga iby’ibimenyetso bwavuye mu buhorandi bigakoreshwa mu buryo bunyuranye n’amasezerano Leta y’u Rwanda yari yagiranye na Leta y’Ubuhorandi. Ingabire kandi anagaruka ku buryo yahanaguweho ibyaha byose yari yashinjwe n’ubushinjacyaha agahamywa ibyaha bishya bibiri (icyaha cy’ubugambanyi ndetse no gupfobya Genoside) atigeze abazwaho haba mu bugenzacyaha ndetse no mu bushinjacyaha. Ingabire  anagaruka ku ivugaruzanya ry’ibimenyetso bimushinja haba mu mvugo z’abamushinja ndetse no mu bindi bimenyetso birimo n’inyandiko za mail zigaragara ko ari inkorano.

Ubushinjacyaha bukaba buzakomeza  ijambo tariki ya 8 Nyakanga 2013 ubwo urubanza rusazubukurwa busobanura icyo buvuga ku bujurire bwa Ingabire.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w’agateganyo

1 COMMENT

  1. kagame agomba kumenya ko se rutagambwa atamuraze u rwanda rwabanyarwanda ko ahubwo akwiye kujya kuvugurura imirima ye na se rutagambwa iri i buhoro hafi ya ruhango

Comments are closed.