RWANDA : IRONDABWOKO MU CYUNAMO NO GUKAMURA ABATURAGE BIRONGERA URWANGO NO GUKURURA INZIKA MU BANYARWANDA

Mu gihe abanyarwanda b’amoko yose bafite aho binyagambulira hanze y’igihugu cyabo , bakora ibishobotse byose ngo bibukire hamwe ababo, baba abatutsi, abahutu, cyangwa abatwa, bahitanwe na “génocide” n’ubundi bwicanyi bw’indengakamere, mu Rwanda irondabwoko mu cyunamo no gukamura abaturage birakomeza guhembera urwango, no gukurura inzika mu banyarwanda bari mu gihugu.

Iryo rondakoko lero rigaragara cyane iyo umuntu atotejwe kubera ko avuze ko ubuzima bw’abantu bose bungana, baba abatutsi, abahutu cyangwa abatwa; ko nta numwe wagomye guhanirwa kuririra uwe wavukijwe ubuzima bwe ku maherere. Ko bitagombye kwitiranywa na gato n’uguhakana cyangwa gufobya ”génocide” yakorewe abatutsi. Amategeko atandukanya ibyaha, kandi n’ibihano bigomba gutandukana. Kuvutswa kwibuka uwawe ni uguhembera urwango.

1. Irondakoko.

Twatanga urugero ku biherutse kubera mu Karere ka Gatsibo. Umugabo witwa SIMBIZI wari atuye umurenge wa Rwimbogo, akagari ka Rwikiniro, umudugudu wa AKAMAHORO. Uwo mugabo ni umuhinzi w’umukene utaranigeze yiga, ku buryo ntaho ahurira na politiki. Tariki ya 10/04/2015, yari mu nama, nuko asabwa gutanga ubuhamya ku byo yabonye mu gihe cya “génocide”. Mu byo yavuze yiboneye n’amaso ye, dore ko aho atuye habaye byinshi, yagize ati: “Ibyabaye byatugizeho ingaruka twese, ari abatutsi ari abahutu bose barapfuye. Reka turenge ku byabaye twiyubakire igihugu”.

Ubwo ni bwo hahagurutse umugabo witwa Munyeshuri, na we utuye muri uwo mudugudu, ahindura ibyo Simbizi yavuze, abyita ko yavuze ko habaye “génocides” ebyiri, nyamara mu magambo yose Simbizi yavuze, atigeze akoresha ijambo “génocide”. Munyeshuri rero yakomeje avuga ko, iyaba Simbizi yari amwegereye, aba yamukubise urushyi. Ubwo ni bwo yahise atanga raporo ku murenge. Ku mugoroba w’uwo munsi wagatanu haza UMUDASO na GITIFU w’Akagali ka Rwikiniro batwara Simbizi.

Ibi biratanga isura nyayo y’irondakoko mu mihango y’icyunamo ikorwa mu Rwanda. Ubu, mu Rwanda kuvuga ko hari umuhutu wapfuye yishwe n’inkotanyi bitwa ko ari ingengabitekerezo, kandi ngo uba upfobeje “génocide” unayihakanye. None se nk’umuhutu wari utuye aho mu karere k’icyahoze cyitwa Umutara muri za 90, aho FPR yanyuze igarika imbaga, azajya aruca arumire ngo nta muntu we wahapfiriye?

Amaraso ni amwe, abicanyi ni bamwe bose, bagomba kwamaganwa. Abakoze icyaha cya “génocide” bagahanwa uko amategeko abiteganya, hanyuma n’abakoze ibindi byaha bagahanwa hakulikijwe amategeko. Ni cyo gihugu kigendera ku mategeko twifuza kandi dushaka kubaka. Icyaha ni gatozi, ntabwo gikorwa n’ubwoko, gikorwa n’umuntu akagihanirwa ku giti cye , abaturage batagombye guhohoterwa bazira akamama.

2. Gukamura abaturage.

Mu ishyaka ryacu FDU-Inkingi twemera ko abacikacumu ba “génocide” bakeneye gufashwa ku mubili no kuri roho, kubera akaga bagize, kandi hakaba hali benshi badafite abavandimwe bo kubafasha. Aliko lero, aho kunyunyuza abaturage nk’ukama inka atahaye ubwatsi, leta niyo ifite uruhare rwa mbere mu gufasha abo bantu, cyane cyane ko amahanga yatanze amafaranga menshi yo kubafasha, kandi abaturage bakaba batanga imisoro.

Urugero nko muri ako Karere ka Gasabo, haravugwa kandi ikibazo cy’imisoro idasanzwe yakwa muri iki cyunamo, ku buryo budafututse. Abaturage bose mu midugudu yose , mu mirenge yose baracibwa amafaranga, kandi ni itegeko ku muntu wese . Iyo misoro irimo ibyiciro bitatu :

1. Hari ayo bita ko ari ayo kuremera abacitse kw’icumu ( 300FRW/buri muntu) . Urugero ni umudugudu wa Ndama ya mbere mu murenge wa Rwimbogo muri Gatsibo.

Ayo mafranga, agenda atandukanye bitewe n’umudugudu. Mu duce two mu burengerazuba mu cyahoze ari Cyangugu ho hari imiryango yatswe kugeza kuri 6000FRW, ugeretseho imyaka/ibiribwa batanze batazi irengero.

2. Andi, bagucisha agaseke imbere, ugashyiramo; aya na yo ni itegeko. Yakwa n’abakuru b’imidugudu muri buri mudugudu. Babwiye abaturage ko kutayatanga ari ugupfobya no guhakana génocide.

3. Andi, ni ayo bise ngo ni “ibihano byabakerewe n’abasibye aho gukererwa” byari 1000FRW, gusiba bikaba 5000FRW. Ubu baracyayishyuza, ariko gahunda iriho ni uko uyabura afungirwa gupfobya, nkuko byatangajwe n’abakuru b’imidugudu. N’iyo wakererwa umunota 1 wagize akabazo urahanwa. Bituma 3/4 by’abitabira Icyunamo bayatanga. Ibi bintu bikaba biri mu gukoranwa imbaraga nyinshi n’iterabwoba, ku buryo ahubwo bigaragara ko ari ugucuruza ndetse no gupfobya “génocide” nyabyo.

Muli FDU-Inkingi dusanga gupfobya “génocide” ali ukuyikoresha kugirango ukandamize abaturage, uteranye abaturage, unashakemo inyungu yo kubona amanota mu banyamahanga, kugira ngo batange amafaranga akiza abakire kurusha abaturage basanzwe.

Ishyaka FDU INKINGI rikaba ryamaganira kure iyi mikorere icamo abantu ibice, igahembera urwangano. Icyunamo ntikigomba kuba umwanya w’iterabwoba no gucuza abaturage ibyabo. Rigomba kuba umwanya wo kwibuka amaherere igihugu cyagize, no kugarura ubwiyunge, kugira ngo atazongera kubaho. Niyo mpamvu tutahwemye kwibutsa ko kwibuka bitaharirwa bamwe, ababuze ababo bose bakwiye kubigilira uburenganzira. Kwibuka abatutsi, abahutu n’abatwa bishwe mu gihe cya “génocide”, ntabwo ari ugupfobya “génocide” ahubwo ni ukuyiha agaciro. Nta munyarwanda utarahekuwe. Prezidante wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yarabivuze arabizira, ariko ukuri kunyura mu ziko ntigushye.

Bikorewe i London tariki ya 14/04/2015

Bahunga Justin
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi.