Rwanda: Kabayiza ureganwa na ‘Jenerali’ Rusagara na Col Byabagamba yararekuwe

Byatangajwe n’ubushinjacyaha uyu munsi mu rukiko rw’ubujurire i Kigali ko François Kabayiza yarangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu ubu akaba yararekuwe.

Col Byabagamba yahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu, naho Frank Rusagara uri mu kiruhuko cy’izabukuru, we yahoze akuriye urukiko rwa gisirikare.

Mu 2016, Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21, ‘Jenerali’ Rusagara akatirwa imyaka 20 naho Kabayiza, akatirwa gufungwa imyaka itanu. Ubu bari kujuririra ibi bihano.

Aba bahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no gusuzugura ibendera ry’igihugu – ibyaha abaregwa bahakana.

Uyu munsi mu gihe bari bagiye gutangira kuburana ubujurire bwabo mu mizi, François Kabayiza ntiyagaragaye mu rukiko. Umwunganizi we avuga ko ari mu bitaro arwaye.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko Bwana Kabayiza yarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yarahawe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, ndetse ko yarekuwe tariki 24 z’ukwezi gushize.

Ubushinjacyaha bwahise busaba ko Col Byabagamba na Frank Rusagara bakomeza kuburana bonyine.

Me Nkuba Milton wunganira François Kabayiza mu rukiko yavuze ko mu gihe cyose hakiriho ubujurire bw’umukiliya we icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa gisirikare nta gaciro kiba gifite 

Me Nkuba yavuze ko Kabayiza atarekuwe kuko yarangije igihano kuko yari mu bujurire kuri iki gihano. Ndetse ngo umukiriya we yifuzaga gukomeza kuburana ubujurire bwe. 

Impande za Col Byabagamba na Frank Rusagara nazo zifuje ko uru rubanza rwaburanishijwe kuva mbere ari batatu rutagomba gutandukanywa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko François Kabayiza yarangije igihano cye atakomeza kuburanishwa, nedtse ruhita rukomeza iburanisha rya Col Byabagamba na Rusagara bonyine.

Mu maburanisha yabanje, François Kabayiza yaranzwe no kugaragaza uburwayi, avuga ko yabuvanye ku iyicarubozo yakorewe mu gihe yari afunze.

BBC