Rwanda: Kurasa abantu ku manywa y’ihangu birakomeje!

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Theophile Niragire

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kanama 2018 aravuga ko Byukusenge Innocent bahimbaga Gafotozi yarashwe n’abashinzwe umutekano bamutsinze mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, mu Mudugudu wa Kanyiya.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo uwo mugabo ukomoka mu karere ka Nyamasheke w’imyaka 32 wari ufite umugore n’abana 4 yarashwe n’abashinzwe umutekano amasasu 4 nyuma ngo yo “kubarwanya akabaciraho imyenda”!!

Byabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagari ka ruhango mu mudugudu wa Kanyinya, kuri uyu wa 21 Kanama 2018. Abaturage babonye uko byagenze babwiye ikinyamakuru umuryango dukesha iyi nkuru ko hari umuntu waje kwa Gafotozi yambaye isanzwe akamwaka urumogi nk’ushaka kurugura, undi akagira amakenga kuko yabonaga hari abandi bagabo bahagaze aho babareba. Gafotozi ngo yahise ashaka guhunga baramwirukankana ashaka kubarwanya muri uko kubarwanya aca ishati y’ushinzwe umutekano bahita bamurasa!

Abaturage bamurebaga aho yagaragurikiraga mu rutoki byabateye agahinda gusa ngo basanzwe babizi ko yacuruzaga urumogi ndetse bazi n’ububi bwarwo. Abaturage bavuga ko nyakwigendera yarashwe amasasu ane. Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko uyu musore yarashwe n’abasirikare n’abapolisi kuko yarimo “abarwanya”. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yemeye iby’iri yicwa rya Byukusenge ati: “Mu gihe inzego z’umutekano zari mu kazi zafatanye umusore ibiyobyabwenge birimo urumogi, umusore ashaka guhangana nabo, agera naho abaciraho imyenda, nta kundi byari kugenda kugera aho arwanya inzego z’umutekano zifite ibikoresho bya gisirikare nta cyagombaga gukurikiraho baramurasa ahita apfa.”

Uko bigaragara nta gushidikanya ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda ariko kigumishwaho mu buryo butanditse ndetse cyongerewe umurego dore ko abashinzwe umutekano mu Rwanda bigaragara ko bahawe amategeko yo kwica ntacyo bikanga ikimenyimenyi n’uko abayobozi bose bakingira ikibaba ibi bikorwa bakagerageza gushyira icyaha ku bishwe mu gihe abaturage bo baba bemeza ko abishwe barenganyijwe cyangwa habayeho kwica bigambiriwe nta kugerageza ubundi buryo bwatuma hatameneka amaraso.

Ikihutirwa ku banyarwanda ni ukumenya abatanga aya mategeko yo kwica binyuranyije n’amategeko kugira ngo byamaganwe kandi aba bantu batanga aya mategeko yo kwica bakanakingira ikibaba abakora ubwicanyi ntibazace mu myanya y’intoki ubutabera bwaba ubw’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga.

1 COMMENT

  1. Kurasa umuntu amasasu ane bigaragaza igisirikare k’ikinyamwuga!!! nta handi bashobora kurasa uretse mu rw’ico?

Comments are closed.