Rwanda: Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Umukandida wiyamamamarizaga umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Madame Rwemarika Félicité yarangije kujurira icyemezo cya komisiyo y’amatora ya Ferwafa, cyo gutangaza ko atsinzwe n’impfabusa ubwo hashakishwaga umuyobozi w’iri shyirahamwe.

Aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika, watangaje ko adashaka kwiyamamaza kubera impamvu ze bwite.

Aya matora akaba byararangiye akozwe hiyamamaza umukandida umwe, waje gutorwa n’abagera kuri 13 mu gihe andi majwi 39 yaje kuba impfabusa.

Aha, Komisiyo y’amatora yaje gutangaza ko Madame Rwemalika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, kubera ko ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinze amatora ku bwiganze busesuye.

Uruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y'amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsindeUruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y’amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsinde

Félicité Rwemarika akaba yatangaje ko yajuririye iki cyemezo ndetse yarangije gutanga ubujurire bwe.

Iyi ngingo yo gutsindira ku majwi 27 uruhande rwa Félicité ntabwo rwayemeye, cyane ko nta hantu yanditse haba mu mabwiriza y’amatora ndetse no mu mu mategeko agenga amatora, aho ahubwo ingingo ya 11 y’amabwiriza agenga amatora avuga ko ibitavuzwemo bikurikizwa ibiri mu mategeko shingiro ya Ferwafa.

Aha, ingingo ya 21 ya Status ya Ferwafa ni yo uruhande rwa Rwemarika Félicité rwashingiye rujurira icyemezo cya Komisiyo y’amatora aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti:

Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Rwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora FerwafaRwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora Ferwafa

Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Ubujurire izaterana mu gihe kitarenze iminsi itanu ikiga kuri ubu bujurire.

source:Yanditswe Na Jah D’Eau Dukuze

Ruhago Yacu