RWANDA : TURATABARIZA ABAFUNGWA MU BURYO BUDAKURIKIJE AMATEGEKO

Ku wa 28 Nyakanga 2012 uwitwa YUMVIHOZE Celestin wo mu Mudugudu w’Ituze (Akagali ka Kamukina, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo) mu mugi wa Kigali yafashwe n’inzego z’Umudugudu atuyemo azizwa ko “atagiye mu muganda ngo ahubwo akinywera inzoga”. Yajyanywe kuri polisi ya Remera ariko aza kurekurwa kuri uwo mugoroba. Umuyobozi w’Umudugudu w’Ituze HAVUGIMANA Vincent yahamagaye polisi ayibwira ko uwo muntu ari umwanzi w’igihugu ko agomba gufungwa. Bahise bajya kumufungira kwa Kabuga i Gikondo kugeza ubu kandi ntiyigeze ashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

Ku wa 5 Kanama 2012 mu gicuku, abapolisi bagiye mu Kagali ka Kamukina bafata abitwa ISHIMWE Samuel na NSANZIMFURA Edouard babajyana kuri polisi ya Remera bahita boherezwa kwa Kabuga i Gikondo. Aba bose babasanze aho barararaga izamu ku mazu akorerwamo ubucuruzi. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntawe uzi imibereho yabo kuko batarashyikirizwa ubushinjacyaha ngo bubamenyeshe ibyo baregwa.

Aya magereza yo kwa Kabuga no kwa Gacinya i Gikondo yavuzweho kenshi n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’amashyaka atavuga rumwe na FPR ariko Leta ya Kigali yanze kuyafunga ahubwo ikomeza kuyarundamo abanyarwanda ari nako ihakorera iyicarubozo. Kuki aho hantu hafungirwa abantu kandi hari za kasho za polisi zemewe n’ubwo nazo zimeze nabi cyane ariko nibura ho umuntu abasha kumenya aho uwe aherereye akanabasha gukurikirana ibyerekeranye n’ubutabera n’ubwo naho bitubahirizwa uko bikwiye.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ubutegetsi bwa FPR kurekura bariya bashimuswe bagakomeza ubuzima bwabo, ndetse ababafunze bagakurikiranwa kuko ifungwa ryabo ritubahiriza amategeko. Ishyaka FDU-Inkingi ryongeye gusaba rikomeje leta ya FPR gufunga burundu amazu atazwi afungirwamo abaturage ikanahagarika ihohoterwa rikorerwa abafatwa bagafungwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Dukomeje guterwa impungenge n’ukuntu iyi Leta inanirwa gukurikiza amategeko yishyiriyeho ubwayo.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo