Rwanda: Umunyamakuru Cyuma Dieudonné yakatiwe gufungwa iminsi 30

Umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné uzwi no ku mazina ya Cyuma Hassan

Mu gihe urubanza rwe rugikomeje kandi akaba ataratangira kuburana mu mizi, Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Umucamanza wasomye uru rubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru yavuze ko Cyuma Hassan Dieudonné akurikiranyweho ibyaha bitatu, icyo gukoresha impapuro mpimbano, icyo gushyamirana n’inzego z’umutekano n’icyo kwiyitiria umwuga adakora.

Urukiko rwavuze kandi ko Kuradusenge Fidele, umushoferi we akurikiranyweho ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano

Urukiko rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko ngo ubushinjacyaha bwatanze impamvu zifatika zituma abakurikiranywe bakekwaho icyaha. Urukiko rwateye utwatsi ingwate batanze ngo baburane bari hanze.

Mu isomwa ry’uru rubanza, gufata amajwi n’amashusho byari bibujijwe, na’abanyamakuru bari bagerageje gufotora ingoro y’Urukiko ubwayo, abapolisi babategetse kubisiba.

Urubanza rwasomwe abaregwa bombi badahari, n’aabunganira mu mategeko ntibari bahari.

Niyonsenga Dieudonné yatawe muri yombi kuwa 15 Mata 2020. Kugeza uyu munsi yari afungiye kuri kasho ya Polisi/RIB i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Source: Ireme News

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.