Rwanda:Green Party irifuza ko hajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu matora

Frank Habineza

Ishyaka rirengera ibidukikije na Demokarasi( Democratic Green Party Rwanda) ririfuza ko mu Rwanda naho hajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu matora mu rwego rwo kwirinda iyibwa ry’amajwi no guha ikizere kirambye abatora

Ibi iri shyaka ribitangaje nyuma y’urugendo shuri umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yagiriye muri Amerika tariki 20 Ukwakira kugeza tariki 7 Ugushyingo, aho we n’abandi bayobozi bakizamuka muri Afurika bari bagiye kureba imiyoborere n’imikorere y’inzego muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iryo shyaka rivuga ko ryashimishijwe n’imikorere ndetse n’imiyoborere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, harimo n’imitegurire y’amatora muri icyo gihugu. Ritangaza ko muri Amerika hari imashini zikoreshwa mu matora, aho bigora umuntu wese ushaka kwiba amajwi kuba yabikora. Ubu buryo ngo bwubaka icyizere mu batora kandi bigatuma n’abatsinzwe bemera batagononwa. Iryo shyaka rivuga ko kandi ubwo buryo bushobora gutuma n’ishyaka ryari ryizeye intsinzi , bihinduka ugasanga iryo bahanganye niryo ryatsinze.

Icyakora ngo nubwo Politiki y’ibihugu by’Afurika itandukanye n’iya Amerika, ngo byaba byiza ubwo buryo bwiganywe no mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika.

Green Party ngo yashimishijwe kandi n’ubufatanye buri hagati y’amashyaka abiri ahora asa n’ahanganye muri Amerika, iry’abademokarate n’abarepubulika, bagira n’ibyo batemeranyaho Perezidansi ntibigaragaremo.

Urwo rugendo shuri rwari rwitabiriwe kandi n’ibindi bihugu byo muri Afurika nka Nijeriya, Afurika y’Epfo, Sudan y’Epfo, Swaziland na DRC.

Ferdinand Maniraguha