Sankara, umucikacumu (Daudi) yatsinze Goliyati (umwicanyi ruharwa Kagame)

Mu mwaka wa 1994, igihe Paul Kagame acakira u Rwanda abanje gusesa amaraso menshi y’inzirakarengane, Kalisiti Nsabimana yari umwana muto utanazi ko azahinduka Kalisiti Sankara. Uwo Kalisiti yari imfubyi, umucikacumu. None Paul Kagame arimo kwitera hejuru ngo yafashe Kalisiti Sankara! Ese noneho umwicanyi ruharwa asigaye ahanganye ku mugaragaro n’abacikacumu ba jenoside ubwe yagizemo uruhare rugaragarira buri wese ubwo yatangaga amabwiriza yo guhanura indege yarimo Perezida Yuvenali Hayarimana, Perezida Cipiriani Ntaryamira n’abandi bagabo 10 babaherekeje? Azahora mu ntambara kugeza ryari? Yabuzwa n’iki guhora mu ntambara z’urudaca ko n’ubundi abazigwamo ari abana b’abanyarwanda naho abana be n’abana b’abari mu gatsiko ke baba bibereye mu mudendezo no mu maraha iyo muri Amerika na Burayi!

Yewe Kagame we, waratubeshye ngo Yuvenali Habyarimana ni we wari kidobya hanyuma umaze kumwica ibibazo birushaho kwiyongera. Ikibazo cy’u Rwanda nticyari Yuvenali Habyarimana, Fred Rwigema,Peter Bayingana,  Chris Bunyenyezi, Kayitare Vedaste, Landoald Ndasingwa, Seth Sendashonga, Patrick Karegeya, Alex Ruzindana, Andereya Kagwa Rwisereka, Wilson Rutayisire, Augustin Cyiza, Yohani Sengati, Padiri Evarisiti Nambaje, Tewojeni Turatsinze, Alphonse Rutagarama, Assinapol Rwigara, n’abandi benshi wishe.

N’uyu munsi, ikibazo si Deogratias Mushayidi, Kalisiti Sankara, Tewonesiti Niyitegeka n’abandi benshi utumye baborera mu buroko. Ikibazo gikomeye u Rwanda rufite ni wowe ubwawe. Nk’uko tudahwema kubivuga mw’Ihuriro ry’Inyabutatu u Rwanda rwagize ibyago byo kugira umukuru w’igihugu w’umwicanyi ruharwa wari ukwiye guhanirwa ubwicanyi bwe aho kwiha gutegeka u Rwanda ku ngufu n’iterabwoba.

Mu mwanya muto utegeka ko abantu bagukomera amashyi ubeshya ngo wahagaritse jenoside, mu wundi mwanya muto ugatera induru ngo hari abajenosideri bacyidegembya. Ntabwo ubeshya abajenosideri bariho rwose, umukuru w’abajenosideri ni wowe ubwawe ugaramye mu Urugwiro, aho uvugirwa n’ingoma, ugahabwa amashyi n’impundu. Abakomando bawe bafatanije n’Interahamwe kumaraho abatutsi; abo bakomando bagiye he, ntimuri kumwe, hari abo wohereje mu rukiko rwa Arusha? Abasirikare bawe babiri (bitwa Frank Nziza na Eric Hakizimana) wategetse gutwika indege ya Yuvenali Habyarimana ntibakiri mu ngabo zawe, ntubahemba buri kwezi?

Uri umunywamaraso nka Idi Amini Dada, Charles Taylor, Pol Pot, n’abandi nk’abo; ibyawe bizarangira nk’uko ibyabo byagenze. Wowe na bo muri inyoko imwe, abakozi ba Sekibi. Kuva wigarurira u Rwanda imivu y’amaraso ntirahagarara. Kalisiti Sankara yagerageje kuguhagarika, ukoma induru ngo ni we uteye akaga mu Rwanda!

Niba Kalisiti Sankara ari we kibazo ukaba wamuboshye, noneho ikibazo wakivanye mu nzira: ubu se abanyarwanda bafite amahoro n’umutekano? Bafite amazi meza kandi menshi? Bafite ibiribwa byose bifuza? Nta ndwara n’ubukene bibugarije? Ntabahunga u Rwanda? Nta misoro ya hato na hato idatuma bagoheka? Nta buraya, ubushomeri n’ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko? Nta gushimutwa kwa buri munsi mu gihugu hose? Ubwisanzure bw’ikiremwamuntu ni bwose? Nta vangurabwoko? Itangazamakuru ryigenga rirubahirizwa? Imipaka yose y’igihugu irafunguye?

Uwagombye gufatwa mbere y’abandi bose washyize mu buroko, ni wowe, ntabwo ari Kalisiti Sankara. Erega wamufashe amaze kutwereka ko abahutu n’abatutsi n’abatwa ari abavandimwe. Yari amaze kutwereka ko kubabarirana bishobora guhanagura ingaruka mbi z’amateka yacu arangwa n’ubwicanyi. Yari amaze kutwereka ko umwidishyi tugomba kumwubahuka, tukamuhagurukana, tukamwereka ko natwe dufite umurongo ntarengwa. Yatweretse ko natwe Imana yaduhaye ubushobozi bwo kwandika amateka yacu meza. Erega Kalisiti Sankara yahindutse izo ngero nziza zose z’ubutwari bumuranga ku rugamba rw’ubuzima. Kalisiti Sankara ni igitekerezo. Ari mu mitima n’imitwe y’abamukunda. Ntushobora na gato kumukura mu mitwe n’imitima y’abafana be ngo nuko wamufashe ukamufunga. Imbunda zawe zishobora kwica umubiri, ariko ntizishobora kwica igitekerezo. Igitekerezo kivanwaho n’ikindi gitekerezo kikirusha ubuziranenge. Igihe uhisemo gukoresha ingufu n’iterabwoba ni uko ibitekerezo biba byagukamanye, ni uko uba watsinzwe! Buri gihe wowe uba ushaka ko ugushaka kwawe ari ko gukorwa konyine, ibyo bigatuma ukoresha igitugu, iterabwoba n’ubwicanyi. Abanyarwanda ubafata nka za mpapuro zo mu bwiherero wihanaguza ugata.

Ntabwo Kalisiti Sankara akiri ya mfubyi yacitse kw’icumu itagira abayo: hari abanyarwanda bamufata nk’umwana wabo, abandi babona ari mukuru wabo, abandi murumuna wabo, musaza wabo… Ntakiri wenyine, ashagawe n’abarambiwe leta yawe y’inkoramaraso mu Rwanda. Ese ufite amatsiko yo kumenya urutonde rwa bamwe mu bamushyigikiye? Witonde urusome neza, dore ni uru: abatutsi bari mu Rwanda wagize ibitambo kugirango ufate ubutegetsi ariko bakarokoka, abahutu barokotse wahereye i Byumba wica ukageza ubwo ubakurikirana kubatsembera muri Kongo Kinshasa, abaturage wahohoteye ukabambura amasambu, abo wiciye ababyeyi, abo wiciye abana, abo wiciye abagabo, abo wiciye abagore, abo wiciye abavandimwe cyangwa inshuti magara, abo watwikiye amaduka, abo ukona ku ngufu, abasirikare wimye amapeti kandi bayakwiye, abo wagize impunzi ukaba ubahiga bukware bakaba bagiye kugwa ishyanga, urubyiruko rushomera kandi ruhangayitse cyane, abo wicisha inzara n’indwara ubigira nkana, imiryango y’abasirikare wiciye ku rugamba mu ntambara zose wagiye ubashoramo,ababorera mu buroko bazira ubusa. Abo bose bumva indirimbo za Kalisiti Sankara zikabarema agatima. Bumva amadisikuru ye bakifuza kuba nka we. Erega nta gihe gisigaye ngo uhure nabo bahindutse Sankara.

Kalisiti Nsabimana yaje guhinduka Kalisiti Sankara kubera ubwicanyi bwawe ndengakamere. Amaherezo, abasore b’abakurankota n’abakobwa bafite ubutwari nka Ndabaga, bazabyinira indirimbo ze ku mva yawe no ku mva z’abagize agatsiko kawe. Reka abanyarwanda bamukunde, ngo ukunda abantu ni uwemera kubapfira!

Ariko se koko, ntubona ko uri ikigwari nk’uko tudahwema kubivuga mw’Ihuriro ry’Inyabutatu? Harya ngo waratinyutse ufata inzira, winjira mu nzu y’ibagiro Kalisiti Sankara aziritsemo, urara ijoro ryose umukorera ibyamfurambi? Ibyo wowe ubwawe wabikoreye umucikacumu nta n’ikimwaro biguteye! Aha rero niho Kalisiti Sankara yagutsindiye burundu n’ubwo yari yaraguhahamuye bidasubirwaho kubera indirimbo ze zikuvuma, zereka isi yose uwo uri we: umwicanyi ruharwa, umubeshyi kabuhariwe, ikigwari, umunyeshyari, igisambo, icyihebe n’andi mazina mabi ahabwa inkoramaraso nkawe.

Uko wihagurukiye ubwawe ukajya kumukorera iyica rubozo ngo akuririmbire ziriya ndirimbo ze, birerekana ko ubayeho nabi, uhora ku nkeke uhekenya amenyo, ibinyoma byawe ntibiguha amahoro kuko byarangije gutahurwa bijya ku karubanda, ntugoheka. Nk’uko waraye wicaye umwica rubozo uzajye wiyorosa ijoro ryose wowe na Nyirambongi wawe mwumva ziriya ndirimbo za Kalisiti Sankara zikuvuma, nibucya ufate ifunguro rya mu gitondo wowe n’umuryango wawe muzumva, niwurira ziriya ndege wibye mu misoro y’abanyarwanda ugende uzumva wowe n’urubyaro rwawe ugiye kuzerera.

Ababyeyi bahekeye u Rwanda, kubera iyica rubozo wakoreye Sankara iryo joro ryose, wabateye intimba, bamwe barwara mu mutima, iyo bumvise uvuga baramokorwa kubera ko ubateye iseseme, barakuvuma imivumo myinshi itagira inyito mu ndimi zo muri iyi isi kandi bafatiye Sankara iryi buryo n’iry’ibumoso. Ubwo bubabare bwose wamuteye, uzabusanga bugutegereje mu muriro w’iteka, aho buzaba bwikubye inshuro zitabaze. Mu kumugirira nabi, wagiriye nabi abanyarwanda bamubonamo amizero yabo, ni we utuma bongera kugira inzozi nziza; muri izo nzozi, bibona batuye mu Rwanda rutarimo umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’amahano ye yose.

Menya ko umaze gukorera wowe ubwawe iyicarubozo Kalisiti Sankara, wasohotse muri kiriya cyumba cy’ibagiro uri Goriyati naho Sankara ari Dahudi. Kalisiti Nsabimana Sankara ni intwari, azaguma kuba intwari mu mateka y’u Rwanda, naho wowe, abantu bazahora bagutangaho urugero rw’umuntu w’ikigwari kabombo.

Bana b’u Rwanda, nimukanguke bwakeye, musoze ikivi Sankara yatangiye.

Ese ntimwumva imiborogo ye, aho ari mu mwobo w’umujenosideri ruharwa abaririra abatabaza? Ububabare bwe nimubugire ubwanyu.

Yozefu Mutarambirwa,

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu