STOP Paul KAGAME muri 2017

Nyuma y’imyaka makumyabili u Rwanda ruguye mu mwijima w’icuraburindi, bimaze kugarara ko impamvu nyamukuru zatumye u Rwanda rwihekura ari izi zikurikira

–       Kutagira demokarasi isesuye aho buri munyarwanda ubishaka kandi wiyumvamo ubushake n’ubushobozi  agira uruhare mu kubaza uko igihugu cye kiyoborwa ndetse bibaye ngombwa akabigiramo uruhare.

–       Ubuhunzi bwabaye akarande kuri bamwe mu bana b’u Rwanda

–       Ubutegetsi bukubiye kandi bwubakiye ku muntu umwe nkaho ari kamara kandi umugabo umwe agerwa kuri nyina

–       Inzego z’umutekano ziyoborwa n’agatsiko kamwe kica kagakiza

–       Kudasaranganya umutungo w’igihugu mubagituye nkuko bigomba

–       Irondakoko mu banyarwanda

Muri make ibi bikubiye aha haruguru akaba aribyo byatumye bamwe mu banyarwanda barengejwe uburenganzira bwabo bafata intwaro bagatera urwababyaye bafatanyije ndetse banashyigikiwe na bimwe mu bihugu by’amahanga, bakirengagiza ko aho ujishe igisabo utahatera ibuye. Ibi bikaza gusozwa n’imiborogo, agahinda n’akarengane k’ingeri zose tutibagiwe n’ikwizwa mishwaro rya bamwe mu bana b’u Rwanda.

Niyo mpamvu nsabye Bwana Paul KAGAME kutazagerageza guhindura itegeko nshinga ngo yongere kwiyimika muri 2017 kuko ibi bishobora kuzabyara ingaruka mbi, bamwe mu bana b’u Rwanda baheze ishyanga kubera ubwisanzure buke n’ibyo narondoye hejuru bibatera guhinduka ibyihebe bagashaka guhindura ubutegetsi mu nzira zose zishoboka. Ibi bikaba byagira ingaruka mbi cyane ku gihugu n’abagituye. Nkaba mboneyeho umwanaya wo kumugira inama ko muri iyi myaka itatu isigaye yakora uko ashoboye kwose akagura amarembo ya DEMOKARASI, akubaka INZEGO ZIKOMEYE kandi  zihamye aho buri munyarwanda wese yibona. Ntazamere nka MOBUTU yasekaga agifata ubutegetsi avugako yabunambiyeho ; kandi niba yumva ko abanyarwanda abubaha kandi bafite agaciro nkuko akunda ijambo agaciro niyumve ko mu baturarwanda uko bangana harimo abafite agaciro n’ubushobozi bwabicaza kuri uriya mwanya yicajweho n’amagufa y’abana b’u Rwanda.

Signer cette pétition

Saleh Musoni KARURANGA    Contacter l’auteur de la pétition