« TABARA IMPUNZI – TANGA UKO WIFITE »

Ubu ni bumwe m’ubutumwa bwagejejwe ku bantu bitabiriye UMUGOROBA – NTABAZA W’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA, kuwa gatandatu , tariki ya 16/12/2017 i Buruseli mu Bubiligi.

Ntabaza kuko ngo impunzi z’abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi bikabakaba 10 bari muri Repubulika ya Congo – Brazzaville bageramiwe n’icyemezo cyo kubahagarikira uburenganzira bwo kurindwa no gutabarwa na HCR, ishami ry’umuryango w’Abibumbye Loni ushinzwe impunzi ; TABARA

Ntabaza kuko ngo Repubulika iharanira demokrasi ya Congo ifite k’ubutaka bwayo impunzi z’abanyarwanda hafi ibihumbi 250 (250.000 réfugiés) batagira kivurira na kivugira ; TABARA

Ntabaza kuko ngo abana 1200 bakeneye kujya ku ishuli nta kenda, nta gakoresho k’ishuli, nta n’ishuli habe n’ikibandahori ; TABARA

Ku nshuro ya kane , uyu mugoroba ntabaza wateguwe n’impuzamiryango SOS REFUGIES igizwe n’imiryango CORWABEL , RIFDP, SISTEME, INYANGE, CLIIR, JAMBO, na LES PETITES MAINS, Insanganyamatsiko y’umugoroba-ntabaza, ni ugukangurira abantu bose gufasha abana b’impunzi 1200 bari muri Repubulika iharanira demokrasi ya kongo ngo bashobore kujya ku ishuli. COMPTE NUMERO : BE57 000 3257 39 235 (SOS REFUGIES).

Icyagaragaye ni uko uwo mugoroba-ntabaza witabiriye n’abakiri bato benshi, yewe n’abana. Mu gihe ababyeyi bamwe batangaga ikaye, ikaramu se, abana b’ishyirahamwe INYANGE by’umwihariko, batuye abandi bana uturirimbo n’akadiho.

Ikondera libre, 16/12/2017