Tatien Ndolimana Miheto na Dr Bizimana Jean Damascène barapfa iki?

Tatien Ndolimana Miheto, umwe mu barezwe na Jambo asbl

Muri iyi minsi Bwana Tatien Ndolimana Miheto yadukanye umuderi udasanzwe umenyerewe mu buryo bwo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook.

Muti bite?

Muri iyi minsi hari inyandiko Bwana Tatien Ndolimana Miheto yashize ku rubuga rwe asobanura imyumvire ye ku kibazo kiri mu Rwanda anavuga ko atemeranya na Dr Jean Damascène Bizimana umukuru wa CNLG ndetse akagera n’aho amwita injiji.

Mu nyandiko ye  Bwana Tatien Ndolimana Miheto hari igika kigira kiti:

Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.

Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.

Umuntu usesengura akaba abona iki gika gisa nk’aho ari cyo muzi w’ubwumvikane buke hagati y’aba bagabo bombi.

Igitangaje ni uko abantu benshi bifuje ko Bwana Tatien Ndolimana Miheto yabaha ibisobanuro birambuye, ariko igitangaje ni uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto ibyo bimenyetso cyangwa ibyo bisobanuro atabitanga ahubwo ahitamo kwiraza i Nyanza akavuga ko agiye kubitanga vuba bidatinze, abantu baba bagitegereje ahubwo agahitamo gusiba ibitekerezo by’abatinyutse kumubaza ku rukuta rwe rwa Facebook ariko na none igitangaje akongera agashyira ya nyandiko ye ku rukuta rwe rwa Facebook asa nk’aho ashaka kwibutsa abantu iby’iyo nyandiko!

Uyu mukino usa nk’uw’ijangwe n’imbeba waba uhatse iki?

Nkurikije uko nasesenguye inyandiko ya Bwana Tatien Ndolimana Miheto ndabona hari imyumvire yindi ashaka kwerekana isa nk’ivuga ko abahutu n’abandi bishwe na FPR ( Bwana Tatien Ndolimana Miheto we abyita intambara) bagombye kwibukwa ariko ibyo byo kubibuka bigatandukanwa no kwibuka abatutsi baguye muri Genocide mbese ngo bigakorwa  nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945, nk’uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto abikomozaho   mu nyandiko ye.

Ku rukuta rwe kandi aho agenda asubiza abantu batandukanye yashinje Dr Bizimana kumurega kuvuga ko habayeho Genocide 2 ariko ntasobanura cyangwa ngo yerekana aho Dr Bizimana yabivugiye. Aragira ati:

 “Iyo umuyobozi wagiriwe icyizere muri domaine y`urwego rw’igihugu yo kurwanya génocide ashinje umuntu kuba umwigisha wa double génocide, iyo yizeweho ubushishozi, uwo ashinja ahita akurikiranwa, iyo nyakuyobora atizeweho bihagije ubushishozi, ibyo atangaje bisuzumanwa ubwitonzi. Uyu mugabo Dr Bizimana J. Damascene watinyutse kunyita umwigisha wa double génocide kandi ndi umurescape wa génocide yakorewe abatutsi, nkaba n`inkotanyi muz`ikubitironitangira muri 0, ibyo arimo ngomba ikinyoma nikinyomabn`ubuswa bwabyogazanyungu zange niza cause nitangiye, kandi nzitangira, ya survorship.”

Ikibazo gihari kandi kigaragara ni uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto asa nk’uwagize ubwoba bwo gusobanura neza icyo gitekerezo cye birambuye dore ko intagondwa zimwe na zimwe zivanze n’abateruzi b’ibibindi bameze nk’abamuteze igico ngo natinyuka kunyuranya n’umurongo ukurikizwa na Leta ya Kigali usanzwe waragizwe ihame nka Bibiliya bamwanjame dore ko hari n’abatangiye kumujomba ibikwasi ku mugaragaro.

Dr Jean Damascène Bizimana
Dr Jean Damascène Bizimana

Dr Jean Damascène Bizimana afatwa na benshi nk’umuntu w’intagondwa mu buryo amashuri yize asa nk’aho ntacyo amumariye kuko aho yagiye atanga ibiganiro n’imbwirwaruhame abantu benshi barumirwaga bakibaza niba uwo mugabo afite mu mutwe hakora neza cyangwa yaba yifitiye indi ntego ashaka kugeraho atavuga ku mugaragaro.

Ku bivugwa na Bwana Tatien Ndolimana Miheto byo abantu bamwe baribaza icyo agamije. Ese ni indi turufu yadukanye afitemo inyungu tutazi dore ko ibitarimo inyungu atabikozwa? Ese ni ugusaza kurimo gutuma agenda ashyira ubwenge ku gihe? Ese arashaka ko uriya mwanya wa Dr Bizimana muri CNLG ari we bawuha? Ese afite ubwoba bw’uko ibyo avuga byo kwibuka abandi bapfuye batari abatutsi byatuma Leta ya FPR imwijundika?

Wenda tuzabimenya mu minsi itaha Bwana Tatien Ndolimana Miheto naramuka atinyutse agatobora akavuga ibitekerezo cye mu buryo busobanutse ndetse agatanga ibimenyetso byerekana ko Dr Bizimana yamushinje kwigisha ko habaye Genocide 2.

Marc Matabaro

Hano hasi hari iyo nyandiko ya Bwana Tatien Ndolimana Miheto uko amaze iminsi ayishyira ku rukuta rwe rwa facebook

[22/08 18:00] Tatien Miheto: Abaswa n`inkundarubyino, baranziza uRwanda.

Hanze aha hari abantu banganya ubwenge na ba ba Dogiteri President Kagame yita injiji, usanga baragwije za diplomes ariko ari injiji zirimo zangiza igihugu/zangiriza abanyarwanda, hari kandi bagenzi babo inkandagirabitabo zidakozwa gutekereza.

Ndi mu bantu bize uko impunzi z`abanyarwanda zarwanirirwaga n`Inkotanyi zazatuzwa, n`uburyo byashoboka.

Ndi mu bantu batekereje kuva umunsi abagenosideri batsindiweho, buryo ki abarescape bakwitabwaho, buryo ki twashyingura mu cyubahiro abacu, buryo ki habaho rééducation y`abanyarwanda muri rusange.

Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.

Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.

Gutekereza kuri iyi ngingo ikomeye yo kureba icyatuma abanyarwanda tugira lecture imwe ku mateka yacu abanyarwanda, umuyobozi wa CNLG abyita kugira ingengabiyekerezo ya genocide, kuriwe kubona ko uRwanda rukwiye kuzibuka ubuziraherezo izi tragédies zombi, abyita ingengabitekerezo ya génocide cyangwa double génocide.

Kwibuka iyi ntambara, umuyobozi wa CNLG Bizimana, sinzi niba hari icyo bimubangamiyeho; kwibuka iyi ntambara, hakubiyemo 
byinshi, kw`isonga hakabamo libération (gufata igihugu no gutsinda abagenosideri), hakabamo no kwibuka impamvu zateye iyi ntambara, kwibuka abayiguyemo (honorer la mémoire des victimes militaires des 2 armées ainsi que des victimes civiles), no kubahiriza intwari zatsinze (kuziha impeta n`ibindi), byose bigakorwa neza neza nk`uko bikorwa na Israel n`ibihugu by`uburayi n`America) igihe cya commémorations za Shoah n`igihe cya commémorations z`intambara z`Isi (iya 1914-1918 n`iya 1940-1994).

Imitekerereze nk`iyi ye, yo kutifuza izi commémorations zombi, ni ubuswa kuko gusiba ipagji ikomeye cyane y`amateka y`igihugu (gaumer une page grave constitutive de l`histoire d`un pays), ni ugusenya si ukubaka, bitihi se ni ukubaka ku musenyi.

Ntabwo millioni zigera kuri 70 bahitanwe n`intambara ya kabili y`isi, amateka avuga ko ababishe/icyabishe ari génocide, ntabwo commemorations z`iyi ntambara zivangwa na commémorations za Shoah, nyamara byombi bizahora byibukwa ubuziraherezo.

Rwanda naryo rukwiye kuzibuka ubuziraherezo amateka akomeye yarwo, by`umwihariko yubakirwaho, uRwanda rwa nyuma ya 1994. Si umuyobozi wa CNLG ukwiye kuvuga ko bidakwiye, ese bimuteye ipfunwe?

Nakomeza bene iyi mitwalize, ndizera ko ababishinzwe bazahita babona ko adafite ubwenge bwamufasha nibura gupfundura udushumi tw`inkweto z`uwo yasimbuye kuri uwo mwanya.

Kuwa 22/08/2016

Tatien Ndolimana Miheto