Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa

NIKO BIHORA YOKEREJE UMUSEREBANYA MU NZU!

Sinkunda kuvuga kuri politike ariko uyu munsi ndashaka kuvuga ku isomo ntekereza ko abanyarwanda twese dukwiriye gukura ku buryo nyakwigendera Umwami w’u Rwanda Kigeli V yazanywe mu Rwanda n’uko yatabarijwe. Nyuma y’amacakubiri yavutse hagati mu muryango w’Umwami, iburana ku by’umugogo habayeho kuwuzana mu Rwanda. Uko wakiriwe mwarabibonye sinirirwa mbisubiramo. Ukwo watabarijwe i Mwima nabyo mwarabibonye sinirirwa mbisubiramo. Ndashaka kwibanda ku ngingo imwe gusa muri iyi nyandiko. Biriya byabaye bivuze iki ku banyarwanda? Ese kunamira umwami no kumuha icyubahiro gikwiriye umuntu wigeze kuyobora igihugu byajyaga gutwara iki Kagame n’ubutegetsi bwe?

Mpereye kuri iki kibazo cya kabiri, nsanga ntacyo byajyaga gutwara Kagame n’ubutegetsi bwe ahubwo byajyaga kubahesha icyubahiro kiruta icyo baba barakuye mu gusuzugura umugogo w’umwami utibagiwe ibikorwa byose yakoreye abanyarwanda n’iminsi ye y’ubuyobozi bw’iki gihugu. Wenda uri Kagame watinya uti hato hatagira ugaragaza urukundo ku mwami n’ubwami ejo bikavaho bihungabanya ingoma yanjye- dore ko burya bwaba ubugome akorera abantu byaba n’agasuzuguro nka kariya byose bishingiye ku bwoba. Kagame niwe munyabwoba wambere ariko ubwo bwoba abwambika ikote ry’igitugu, gusuzugura kwica no gukanga abanyarwanda noneho bakabugira kumurusha.

Umwe mu banya politike w’inararibonye mzee Twagiramungu Faustin avugana na BBC yagize ati “ Muri kiriya gihugu igituma abantu bahora barwana n’ukutubahana. Ni bubahane kandi bamenye amateka yabo”. Aya ni amagambo arimo ukuri cyane kabone niyo waba utavuga rumwe na Twagiramungu muri politike.

Nanjye ndabaza: Ese Kagame umunsi azaba ariwe uryamye muri iriya Sanduku kandi bizaba kuko ari umuntu. Ese yakwifuza gushyingurwa nguko Kigeli yashyinguwe? Koko? Yifuza ko yakwamburwa icyubahiro cy’uwigeze kuyobora igihugu? Ko perezida waba ariho yatanga umusanzu wo kumushyingura gusa yarangiza ntahaboneke? Ko nta kumwunamira byabaho mu gihugu cyangwa kuzamura ibendera igice? Ese koko buriya kujya muri hotel kuvuga iby’amabuye y’agaciro ntaherekeze umwami w’u Rwanda harya ngo n’ukwanga icyubahiro kuko icyubahiro ari icya kagame gusa? Bantu ba nyagasani koko mwasubije agatima impembero? Mujye mutinya umuntu utagira isoni zo guhemuka!

Ese koko bariya bagiye gutegura amasengesho muri hotel bazi ko umwami w’igeze gutegeka u Rwanda ari bushyingurwe bumvaga koko ku mutima wabo niba koko ari aba Kristo nta rubanza bafitanye n’umutima nama wabo? Harya muzi abahowe imana icyo babaga bakoze? Niba utinya gukora igikwiriye kuko utinya kagame, ugakoresha izina ry’imana mu nyungu zawe zishingiye ku bwoba no gutinya umuntu, Niba utinya kagame wowe Rutayisire n’abandi bari muri icyo giterane mbabaze- Niba mutinya kagame ari umuntu mukemera gukora amafuti, dayimoni muzamuhangara mute? Abanyamadini bo mu Rwanda bahinduka ibikoresho by’ubutegetsi murimo kutwangisha iby’inzira z’amatorero muhagarariye!

Ngarutse rero ku cyo ibyabaye bivuze ku banyarwanda, nsanga bivuze ko u Rwanda rwagushije ishyano kandi abanyarwanda bamwe barimo gushimagiza ibibi nkabatazi ko bizabagiraho ingaruka. Reka rero mbabwire mwa bantu mwe: Tuvugishe ukuri ibintu uko biri, buri munyarwanda akwiriye guterwa ipfunwe na biriya bintu Kagame yakoze. Guha icyubahiro umugogo w’umwami agaherekezwa nk’umuyobozi wigeze kuyobora u Rwanda ntacyo byari bitwaye na mba! Buriya umusaza mpyisi yaravuze nuko yavugiye mu Kinyarwanda kijimije! Abo yavugaga batahaye Kigeli agaciro ntimugirengo ni abandi! Abo yavugaga bamusuzugura ntimugirengo ni abandi! Ni abataramuhaye ibyo yari akwiriye guhabwa nk’umwami akiri muzima, yanamara gutanga bakima umugogo we icyubahiro kiwukwiriye! Mwongere mwumve ijambo rya Mzee Mpyisi. Ntiyigeze avuga ku banyarwanda bahungiye i Burundi, Tanzania, Congo cyangwa ahandi. Yatunze agatoki abahungiye Uganda, avuga inka batunze n’uko bigeye Ubuntu. Ubwo se abo yavugaga basuzuguye umwami ni bande?

Nkuko nabivuze haruguru, Kagame yarwaye indwara y’ubwoba arangije ayanduza abanyarwanda none barayirwaye baramurusha. Kagame atinya umuntu wese wakundwa na rubanda cyangwa wakubahwa na rubanda kurusha we ubwe. Ibyo rero akabihinduramo agasuzuguro nka kariya yakoreye kigeli. Gusuzugura umwami kuri ya ariko jye mbona yarisuzuguye. Umuntu aratinya agatinya n’utakiriho?

Nsoza igitekerezo cyanjye rero, nkeka ko buri munyarwanda yari akwiriye kurebera ibyabaye mu mateka akamenya aho ikibazo kiri. Harya abantu bose bahinduka abanyamafuti uretse Kagame wenyine? Ninde muntu w’umunyacyubahiro wigeze akorana na kagame ngo arangize amahoro (uretse kaberuka wasohotse hakiri kare)? Ninde muntu kuri iyi se kagame yubaha cyangwa agirira impuhwe? Duhere kuri ba Patrick mazimpaka, Musoni Protais Alexis Kanyerengwe, Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga, Faustin Twagiramungu, n’andi mazina yose muzi yari yubashwe muri politiki y’u Rwanda. Dore uko yabagize! Nkubito Alphonse Marie, Karugarama Tharcisse, Dr. David Himbara, Dr.Gasakure, Dr Romain Murenzi, Dr Patrick Habamenshi, Joseph Sebarenzi, Ba Roza Kabuye, ba Gen Kayumba, ba Gen. Rusagara, ba Col Karegeya ba Col. Lizinde,Col. Tom Byabagamba Major Furuma bande yande benshi ntarondora urutonde ni rurerure! Utarapfuye yarahunze utarahunze apfukiranywe nk’utarigeze agira agaciro nta n’uburenganzira afite bwo gusohoka mu Rwanda. Reba abasirikare bakuru bose barwanye urugamba rwo muri 1990-94. Utarishwe yarafunzwe, utarafunzwe yakuwe mu gisirikare ku gahato ahirikirwa hirya iyo ntawe ukibuka ibikorwa bye! N’ugutegereza ibirori byo muri stade aho bizazira akajya muri demob akicara. Harya aba bose niko baba “ibigarasha?” Harya ngo niko banga igihugu? Harya igihugu n’iki? N’umuntu ugitegeka cyangwa n’igihugu nyine – ubutaka n’ababutuyeho, umuco imigenzo n’imiziririzo byacyo? Harya umuntu yanga igihugu apfuye iki nacyo? Harya urutonde rw’abo banyacyubahiro bose n’abandi ntavuze niko baba abanyabyaha niko baba abanyanda nini hagasigara kagame wenyine gusa ariwe malayika?

Namwe musangira nawe uyu munsi muri mu bucuruzi bwe cyangwa mu bamushagaye mwari mukwiriye gushishoza. Uyu munsi biri ku bandi ejo bizakugeraho! “Niko bihora yokereje umuserebanya mu nzu” Nti muzi aho Rujugiro yari ageze se? Siwe wari umujyanama we? Rujugiro se nawe yabaye igisambo ra? Nawe yibye aya leta? Ntimuzi imitungo yari afite mu Rwanda se tutavuze iyo afite I mahanga? Ubwo se wowe ukiruka inyuma y’uyu mugabo, Uzaba umukire urushe Rujugiro na Rwigara? Uzagira icyubahiro se ukirushe umwami w’u Rwanda Kigeli V? ariko reba uko yamufashe kugeza atanze n’uko umugogo we utabarijwe. Uzaba umutoni se urushe Col. Tom Byabagamba cyangwa Dr. Gasakure bari bashinzwe ubuzima bwa Kagame? Ariko reba uko filime yabo yarangiye! Uzitwararika se Urushe abanyarwanda benshi ntarondoye mwese muze urwo bapfuye? Ntibishoboka! Ikitaragera gusa n’igihe naho byanga bikunda nawe bizakugeraho.

Kuko kuri kagame ntawundi muntu numwe ufite icyo avuze kuri we uretse we ubwe. Ntakindi kintu aha agaciro uretse we ubwe. Ntacyiza wakora ngo umunezeze kandi ntawe umunezeza ku buryo buhoraho. Ntawe babana ngo barangizanye neza kandi uko umushyeshya umugirira neza niko uba w’iroha mu mwobo w’ibibazo kuko buri kintu cyose kibaho ku isi kimutera ubwoba. Ubwo bwoba nibwo ahinduramo agasuzuguro n’ubugome akanabikwiza ku bandi bose. Nibyo byoretse igihugu kandi abanyarwanda benshi ntabyo babona. Banyarwanda, tubyange!

Mwene Kigeli

3 COMMENTS

  1. Article yawe yanditse neza mu Kinyarwanda gitomoye kandi cyumvikana. Nibyo koko Kagame nti agira inshuti cg se Umuntu abona ko atari umugambanyi, niwe ugena ugomba kubaho ni igihe agomba kumara. Ibi yabivuze neza ubwo yari amaze kwica Patrick abwira abasigaye ko “It’s a matter of time” ibyo avuze arabikora kandi akabisohora. Aiko kandi Nyiri Umupfu niwe uherera ahaboze,” ubu ndagira ngo benshi mu batutsi bumva akababaro dufite cg twagize nyuma yu uko Kagame ataburuye Mbonyumutwa kajya kujyugunya. Igihe yavugaga ko munde ya Habyara ntacyarimo benshi mwarimo museka ndetse mumuhindura Yesu intwari izirushya intambwe. Sinshimishwa ni uko Kagame yica bene wabo ariko bumve ko nyuma yo kumara Abahutu namwe arimo arabatoragura umwe umwe ntimuzamenya uko bibagendekeye. Mwene Kigeli rero niba wumva ububabare kubyabaye kumwa , gerageza wumve akababaro abo Kwa Mbonyumutwa na Habyara bafite , ndetse na abahutu muri rusange duhozwa ku inkeke ni umwishi wi imiryango yacu. Ngo ‘umwijuto wi ikonko nti umenya ko imvura izagwa” Mushyikame mwumve uko twashyiriye inyuma. Naho uriya mugaragu wanyu Twagiramungu nawe yarahahamutse ariko siwe wenyine.

    • Urakoze gutanga igitekerezo ku cyo wibwira ku gitekerezo cyanjye. Ariko umubabaro ufite urasa n’u utabasha kubona neza ibyo nibwira ko abanyarwanda dukeneye ubu kuko baba abahutu uvuga bababaye kubera ubutegetsi buriho, baba n’abatutsi bishwe muri jenoside nanubu bakaba bagipfa bose ntawe usetse. Dusubiye mu bushyamirane bw’amoko ntacyo twaba twarize kuri: 1. Genoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na leta ya Habyalimana na Sindikubwabo, 2. Ubwicanyi burimo gukorwa na Kagame. Ubwo twaba tugiye gusubira mu kuryana gushingiye ku moko kandi nkeka ko amasomo twagombye kuba twarabonye. Ndakumva cyane ko ufite agahinda hamwe n’abandi benshi. Ariko aho kugira uti “mushikame namwe mwumve…” ntekereza ko byaba byiza abo ubwira ubwbwiye uti “mpore turabumva, icyo kibazo nitwe cyabanjeho” Naho ubundi nta bwoko na bumwe buzigera bwigarurira u Rwanda ngo bikunde ku buryo buhoraho hatabayeho ubufatanye hagati y’ubundi bwoko.

Comments are closed.