Rwanda: Haravugwa inyandiko za Tracts mu mujyi wa Kigali

i Nyamirambo ahazwi kw'izina rya tapis rouge

Amakuru atugeraho ava i Kigali aravuga ko hari inyandiko za tracts zatawe n’abantu babiri bari kuri moto mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali.

Ahagaragaye izo nyandiko zitanditseho nyiri ukuzandika ni i Nyamirambo munsi ya stade ahazwi kw’izina rya Tapis rouge, mu Biryogo hafi y’umusigiti, no hafi y’isoko rya Nyarugenge. Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017 ahagana mu masa kumi y’umugoroba.

Abaturage batoye izo nyandiko ngo bazishyikirije polisi ngo ubu irimo gukora iperereza.

Igitangaje n’uko abayobozi b’u Rwanda bakoze uko bashoboye ngo inkuru y’izo tracts itamenyekana ku buryo n’ikinyamakuru Umusingi cyari cyanditse kuri iyi nkuru cyasabwe ku yisiba ku rubuga rwacyo.

Ku ruhande rwacu umwe mu basomyi bacu uri mu mujyi wa Kigali washoboye kubona izo tracts yashoboye kutwoherereza uko izo nyandiko zari zimeze yifashishije whatsapp

Ben Barugahare