Twizihize Isabukuru y’ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017

1.Birakwiye kandi biratunganye kwizihizanya ishema ryinshi isabukuru y’Ubwigenge bw’U Rwanda ku ncuro ya 54. Buri munyarwanda wese, aho ari hose ,akwiye rwose kwerekeza umutima ku mateka y’igihugu cye, akibuka uko cyavuye mu maboko y’Umukoloni, kigahabwa ijambo mu ruhando rw’amahanga, akibukana icyubahiro kandi akishimira Abalideri bitanze ngo ubwigenge bw’u Rwanda bugerweho barimo Nyaguhorayibukwa Gregoire KAYIBANDA na bagenzi be.

2.Ukwigenga k’u Rwanda si amateka akwiye gucamo Abanyarwanda ibice. Utazi aho yavuye ntamenya aho ageze n’aho yerekera. Uwiha guhinyura ubwigenge bw’u Rwanda cyangwa kubunenga ari mu ruhande rw’ikinyoma. Ukutigenga k’u Rwanda nta wundi kwari gufitiye inyungu uretse Umukoloni na gashakabuhake.

Ku isabukuru nziza nk’iyi birakwiye kwibukiranya ibihe by’ingenzi cyane by’amateka yacu tutagomba kwibagirwa.

3.Nyuma y’Italiki ya mbere Nyakanga 1962, abategetsi ba Repubulika ya mbere n’iyakabiri bakoze uko bashoboye bubaka ibikorwa byinshi by’iterambere ryafashije abaturage mu buryo bwinshi: amashuri,amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi, amasoko, ibibuga by’indege, amazu y’ubuyobozi, n’ibindi. Kubihakana ni ukwirengagiza nkana amateka y’u Rwanda.

4.Kuva ku munsi w’ubwigenge kugera mu 1990, abayobozi b’igihugu cyacu bakoze n’amakosa atari make kandi akomeye yaje kugira ingaruka zikomeye mu gusenya ibyiza bari bararushye bubaka. By’umwihariko ntibashoboye gukumira no guhashya burundu amacakubiri ashingiye ku irondakoko n’irondakarere yabangamiye cyane ukwishyira n’ukwizana kwa bamwe mu benegihugu. Kubyirengagiza byasa no guhingira ku rwiri.

5.Naho guhera taliki ya 1/10/1990 igihugu cyinjiye mu ntambara y’amasasu isenya kandi ikica yatangijwe ku mugaragaro n’Ishyaka FPR-INKOTANYI. Guhera uwo munsi ntitwahwemye kwicirwa abacu no gusenyerwa ibyiza by’iterambere. Jenoside, itsembatsemba. ….byatutumazeho abantu hasigara « imfungwa, imfubyi n’amatongo « !

1962_IndependanceRwanda

6.Nyuma ya Nyakanga 1994 , FPR yifatiye ubutegetsi bwose, iyoboresha igitugu n’iterabwoba rikaze, yibagiza Abanyarwanda igisobanuro cy’ubwigenge baronse taliki ya 1 Nyakanga 1962 n’ukwisanzura kwa buri munyarwanda kwari ngombwa.

7.Hari ibikorwa by’iterambere bitari bike FPR yubatse muri iyi myaka 21 imaze ku butegetsi. Kutabyemera ni ukwigiza nkana cyangwa kwitiranya ibibazo.Ikibazo nyamukuru si ibikorwa byiza biriho kandi bigaragara, ikibazo ni ukumenya neza uwo bifitiye akamaro, no kumenya niba bizaramba!

8.Kuri iyi Sabukuru ngarukamwaka y’ubwigenge bw’u Rwanda, biragaragara kandi ko ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku irondakoko n’irondakarere ntaho cyagiye. Leta ya FPR-INKOTANYI ntiyashoboye kuyakumira no kuyarandura burundu. AHUBWO ndetse bigaragarira bose ko Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwakomeje kuyacirira, kuyahembera no kuyongerera ubukana. Ibyemezo byinshi bifatwa n’ubutegetsi bikitwa « Gahunda za Leta » nibyo bishyidika icyo kibazo.

9.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirahamagarira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutibagirwa ko ubwigenge bw’igihugu(Independence) n’ « Ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu (Freedom) arizo ndangagaciro zisumba izindi zituma abaturage bashobora kubana mu gihugu kimwe, bareshya kandi batekanye. Bityo rero ubutegetsi bwose bwimika ubusumbane, ivangura n’iterabwoba bukaba budashobora kugeza igihugu ku iterambere rirambye kandi risangiwe.

10.Aho niho Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rihera ryemeza ko igihugu cyacu gikeneye Abalideri bashya( Nouvelle Génération) , batagize uruhare mu byaha bikomeye byasenye u Rwanda, cyane cyane ibyaha byo kumena amaraso no gusahura umutungo w’igihugu.

11.Turasaba Abanyarwanda bose kwizihiza Isabukuru y’ubwigenge baharanira mu buryo bwose bushoboka KUZITABIRA amatora ateganyijwe mu 2017 na 2018, bityo bakazitorera Umukuru w’igihugu ndetse n’Intumwa za rubanda zitaboshywe n’imyumvire ishaje yo gutegekesha iterabwoba, ikinyoma no gukubira ibyiza byose by’igihugu mu maboko y’Udutsiko duheeza abandi benegihugu, bagahindurwa Abagereerwa n’Inkomamashyi mu gihugu cyabo. Rubanda igomba kandi kwitegura bihagije kuzarengera amajwi yatanze mu gihe hagira ubagaruraho ka kageso ka « TORA AHA » cyangwa ako kwiba amajwi.

p151-c3-323-president-gregoire-karyibanda-1963

12. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gufata inzira tugatahuka mu Rwatubyaye bitarenze ukwezi k’Ugushyingo (11) 2016 kugira ngo dufatanye n’Abanyarwanda bari mu gihugu muri iyo gahunda nziza yo  » Kwunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira U Rwanda-Moderne « (TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA).

13. Turarikiye Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububiligi kuzitabira Igiterane kidasanzwe cyo kubasezeraho tuzakora ku cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016. Icyo giterane kizabera mu mujyi wa Buruseli, icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.

14. Twifurije umunsi mwiza umunyarwanda wese, ari uri mu gihugu cyangwa hanze hacyo, ari ufashwe neza n’ubutegetsi buriho cyangwa uwo bwagize nyagupfa, …iyi sabukuru y’ubwigenge ibabere UMUNSI W’AMIZERO : Dore impinduka ngiyi yaje kandi nta kigishoboye kuyisubiza inyuma.

Uwemera nahaguruke aze dufatanye urugendo.

Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harahakabaho Abanyarwanda batewe ishema no guharanira ukwishyira ukizaza kwa buri mwenegihugu.

Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w’Ishema Party
Umukandida wa Opozisiyo mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017