U Bubiligi: Abiswe abana b’abajenosideri bareze mu rukiko

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko abantu batandukanye barimo abahoze ari abakandida mu matora y’ubuyobozi bw’amakomini, umunyamakuru wa Televiziyo VRT witwa Peter Verlinden, n’ishyirahamwe Jambo asbl batanze ikirego mu rukiko nk’abaregera indishyi (partie civile).

Iki kirego kije gikurikira ibikorwa byo gusebanya no gukwiza ibihuha byibasiye abo twavuze hejuru, bibashinja kugira ingengabitekerezo ya jenoside no guhakana jenoside yakorewe abatutsi. Ibi birego bikaba mu by’ukuri bituruka ku kuba abo bantu batarya umunwa mu kunenga ibitagenda mu Rwanda ahari ubutegetsi butihanganira abatavuga rumwe nabwo nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga ry’ishyirahamwe Jambo asbl.

Abatanze ikirego bashyikirije umucamanza urutonde rw’abantu bafite umwirondoro uzwi neza, ibyaha byaregewe ni ugusebanya no gukwiza ibihuha, kwibasira abantu hakoreshejwe imvugo nyandagazi n’ibitutsi, kubiba urwango n’ivangura no gukoresha nabi ingufu bahabwa n’ubutegetsi. Hifashishijwe ibimenyetso birimo ibyo abo bantu batangaje mu bintangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga nka twitter na Facebook, abo bantu barimo abanyarwanda, ababiligi, n’ababiligi bafite inkomoko mu Rwanda barimo umunyapolitiki w’umudepite mu mujyi wa Bruxelles, Alain Destexhe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda ushinzwe ibikorwa by’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe.

Umwe mu batanze icyo kirego, Bwana Gustave Mbonyumutwa yabwiye ikinyamakuru Le Vif cyandikirwa mu Bubiligi ko ari ibintu bikabije kwitwa abahakana jenoside, kandi ngo bo badahakana jenoside yakorewe abatutsi ahubwo bemeza ko habaye n’iyindi jenoside yibasiye abahutu, ngo kuba itaremerwa ntabwo bivuze ko itabaye. Akaba yamagana ivangura mu kwibuka abishwe ndetse akaba yamagana uburyo abavuze ibyaha by’intambara byakozwe na FPR bahita bashinjwa guhakana jenoside.

Gustave Mbonyumutwa, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize ishyirahamwe Jambo asbl wari umukandida mu matora yo rwego rw’amakomini mu gace ka Saint-Georges-Sur-Meuse ku itike y’umutwe wa politiki DéFI byabaye ngombwa ko akurwa mu bakandida kubera igitutu cy’abanyapolitiki bamwe b’ababiligi.