U Bubiligi: Major Bernard Ntuyahaga yararekuwe yaka ubuhungiro muri icyo gihugu

Major Bernard Ntuyahaga

Yanditswe na Marc Matabaro

Major Bernard Ntuyahaga wakatiwe imyaka 20 n’urukiko rwo mu Bubiligi mu 2007 ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare 10 b’ababiligi bari muri MINUAR, ubu yararekuwe akaba yaranatse ubuhungiro mu gihugu cyu’ Bubiligi. Ibi bikaba byatangajwe na Theo Francken, umunyamabanga wa Leta ushinze iby’impunzi n’abimukira mu Bubiligi.

Bwana Francken akoresheje twitter yavuze ko Major Bernard Ntuyahaga ubu ari mu kigo cyakira impunzi ariko atemerewe gusohokamo mu gihe hategerejwe ko yasubizwayo, uretse ko adasobanura neza aho azasubizwa kuko Major Bernard Ntuyahaga yishyikirije ubutabera bw’u Bubiigi ku bushake ari mu gihugu cya Tanzaniya nyuma y’aho urukiko rwo muri Tanzaniya rwari rwanze ko yoherezwa mu Rwanda kandi n’urukiko rwa Arusha rukaba rwaravugaga ko nta cyaha rumukurikiranyeho.

Ifungurwa rya Major Bernard Ntuyahaga mu ntangiriro z’iki cyumweru ryari ryatangiye guhwihwiswa ariko Komisariya ishinzwe impunzi n’abanyamahanga (CGRA), yagombaga kugira icyo ivuga ku isabwa ry’ubuhungiro rishoboka kubaho, yari yanze kugira icyo ivuga isobanura ko bitewe no kubahiriza ubuzima bwite bwa Major Ntuyahaga.

Theo Francken, umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’impunzi n’abimukira mu Bubiligi mu butumwa bwe yacishije kuri twitter yasubizaga ubutumwa bw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Vlaams Belang rifite umurongo ukarishye mu kutihanganira abimukira, ryari ryatangaje kuri uyu wa gatatu ko Theo Francken, umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’impunzi n’abimukira mu Bubiligi na Ministre w’ubutabera Koen Geens bagomba kugira icyo bakora ndetse hakoreshwa amagambo akarishye bagira bati: “Uwo mwicanyi nta mahirwe ya kabiri akwiriye kubona”,

Bwana Fracken kuri uyu wa kane yavuze ko ibyavuzwe n’iryo shyaka ry’abahezanguni ari ibihuha (Fakenews) agira kandi ati: ” Kwaka ubuhungiro bishobora gukorwa na buri wese ariko buri wese ntahabwa ubuhungiro buri gihe”

Ministeri y’ubutabera mu Bubiligi yo ivuga ko Major Ntuyahaga yarangije igihano cye, kirimo n’imyaka yamaze afunze kuva muri 1998 ataraburanishwa, ibijyanye n’ubuhungiro ngo bikaba bireba ikigo gishinzwe abanyamahanga (Office des Etrangers).

Abakurikiraniye hafi iki kibazo cya Major Ntuyahaga bavuga ko kuba yarakatiwe n’inkiko zo mu gihugu cy’u Bubiligi imyaka 20 bitakozwe cyane cyane mu nyungu z’ubutabera ahubwo byakozwe mu rwego rwo guhoza imiryango y’abasirikare 10 b’ababiligi baguye mu Rwanda no gutuma abaturage bareka gushyuha umutwe. Ibi bikaba bituma abantu bazi neza Major Ntuyahaga bavuga ko yagizwe igitambo.

Major Ntuyahaga n’ubwo yakatiwe imyaka 20 mu 2007 yakomeje guhakana ibyo aregwa ndetse na mbere gato yo gukatirwa yagize ati:“tôt ou tard, la vérité finira par triompher et je continue à garder l’espérance”. Bishatse kuvuga ngo: “Vuba cyangwa bitinze, ukuri kuzatsinda kandi nkomeje kugumana icyizere”.

N’ubwo Major Ntuyahaga yakatiwe imyaka 20 muri 2007, umukobwa we Bernadette Ntuyahaga yashimishijwe n’icyo cyemezo kuko ngo yabonaga ko se adahawe igifungo cya burundu, ko kubera imyaka 10 yari amaze mu buroko icyo gihe yari asigaje imyaka 10 gusa. None iryo yavuze riratashye. Bernadette Ntuyahaga igihe se yakatirwaga yabwiye itangazamakuru icyo gihe ko yemera ko Se ari umwere.

Ku bijyanye n’igishobora  gukurikiraho, twiyambaje umunyamategeko uri mu gihugu cy’u Bubiligi, Me Joseph Chikuru Mwanamaye, adusobanurira ko igihugu cy’u Bubiligi kidashobora kwirukana Major Ntuyahaga gutyo gusa ahubwo hari inzira bigomba gucamo zigenwa n’abategeko. Ko hagomba gusuzumwa mbere na mbere ubusabe bwe bw’ubuhungiro bakareba niba bufite ishingiro bakanareba niba asubiye mu Rwanda atagirirwa nabi ngo akorerwe ibikorwa by’akarengane n’iyicwa rubozo.

Nk’uko Me Chikuru Mwanamaye akomeza abivuga ngo n’iyo atahabwa ubuhungiro ariko Leta y’u Bubiligi ntabwo ishobora gusubiza Major Ntuyahaga mu Rwanda hakurikijwe uko ibintu bimeze ubu mu rwego mpuzamahanga aho amaraporo atandukanye y’imiryango iharanira uburengenzira bwa muntu akomeje gutunga agatoki inzego za Leta y’u Rwanda azishinja guhonyora uburenganzira bwa Muntu.

Ku bijyanye n’umutekano wa Major Ntuyahaga mu Rwanda byo ni ibintu umuntu atashidikanyaho dore ko na bimwe mu bnyamakuru biri hafi y’inzego z’umutekano n’iz’iperereza nka Rushyashya byibasiye umukobwa wa Major Ntuyahaga kimwe n’abandi banyarwanda bibashinja ngo kuba “abana b’abicanyi bapfobya Genocide yakorewe abatutsi” !