U Budage: Enoch Ruhigira yarekuwe

Amakuru agera kuri The Rwandan ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017 aravuga ko Bwana Enoch Ruhigira, wahoze ari umufasha wa hafi wa Perezida Habyalimana yarekuwe n’igihugu cy’u Budage kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017.

Yari yaratawe muri yombi n’igihugu cy’u Budage aho yari afungiye kuva muri Nyakanga 2016 ku birego by’uko yagize uruhare muri Genocide mu 1994.

Enoch Ruhigira yari yafatiwe i Frankfurt mu Budage ku wa 20 Nyakanga 2017 kubera urwandiko mpuzamahanga rwo kumufata rwari rwatanzwe na Leta y’u Rwanda, igitangaje urwo rwandiko rwo kumufata rwari rwateshejwe agaciro n’igihugu cy’u Bubiligi yigeze guturamo ndetse na New Zealand igihugu cyamuhaye ubwenegihugu!

Enoch Ruhigira ngo yarekuwe nta mpamvu ahawe y’igitumye arekurwa kuri ubu biravugwa ko akiri mu Budage ariko yitegura gusubira muri New Zealand.

Marc Matabaro

Email: [email protected]