U Bufaransa: Gen Gratien Kabiligi yashyinguwe n’abantu barenga 500.

Mbere y’ishyingurwa rya Général de Brigade Gratien Kabiligi, hari hateganijwe ko abifuza gusezera kuri Nyakwigendera bwa nyuma babikorera aho yari mu nzu yabigenewe (chambre funéraire) kugeza kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2020.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020 nibwo ahitwa Valenciennes mu majyaruguru y’u Bufaransa habaye umuhango wo gushyingura Général de Brigade Gratien Kabiligi.

Igitambo cya misa cyabereye muri Kiliziya Saint Géry iri Valenciennes cyatangiye i saa yine kugeza i saa saba n’igice. Aho misa yasomwe n’abapadiri 4 baherekejwe n’indirimbo zihimbaza Imana zaririmbwe na Korali.

Kiliziya yari yuzuye ku buryo imyanya yo kwicara yabaye mike maze abantu benshi bakurikira Misa bahagaze dore ko ugereranije hari abantu bakabakaba kuri 500. Hagaragaye benshi mu bakiriho mu bahoze muri FAR b’ibyiciro byose ndetse n’abasirikare bakuru bo mu ngabo z’ubufaransa.

Gushyingura byabaye mu ma saa kenda nyuma hakurikiraho umuhango wo gutanga ubuhamya ku bari bazi nyakwigendera, abo babanye, abo bakoranye ndetse umwe mu bahoze muri FAR asoma ubutumwa bwoherejwe buturuka ahafungiwe bamwe mu bahoze mu ngabo z’igihugu (FAR).