U Buhorandi: imikoranire ya Leta y’u Rwanda na Arsenal yahagurukije abanyapolitiki.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava mu gihugu cy’u Buhorandi  aravuga ko amashyaka agize Guverinoma iri ku butegetsi yarakajwe bikomeye n’igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo kugirana amasezerano yo kwamamaza hahabwa ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akayabo karenga Miliyaridi 33 z’amanyarwanda ku myaka 3 ngo iyo kipe ijye ikinana umwambaro uriho magambo “visit Rwanda” ku kaboko.

Icyateye uburakari ni uko igihugu cy’u Buhorandi kiri mu bihugu bitera inkunga itubutse mu bijyanye n’iterambere Leta y’u Rwanda. Bakibaza ukuntu igihugu gikennye kijya gufasha amakipe y’umupira w’amaguru!

Ishyaka ChristenUnie (CU), riri mu mashyaka ari muri guverinoma rivuga ko inkunga Leta y’u Buhorandi iha u Rwanda igomba kwigwaho, cyane cyane ko hari ikibazo cyo kutubahiriza uburengenzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.

Ishyaka rya gikristu, ishyaka VVD, ishyaka CDA n’ishyaka D66 arasaba ibisobanuro Sigrid Kaag, ministre w’ubuhorandi ushinzwe ubutwererane mu by’amajyambere. Yari amaze igihe gito atangaje ko hagiye gukomeza ubufatanye bukomeye na Leta y’u Rwanda.

Umudepite witwa Joël Voordewind, we byamurenze ntiyiyumvisha ukuntu igihugu baha inkunga y’amafaranga ihoraho, gihinduka umuterankunga w’imyenda yo gukinana y’akayabo ka Miliyoni 34 z’amayero!

Igikomeye kurushaho cyateye ikimeze nka serwakira ku rubuga nkoranyambuga rwa twitter ni ibyanditswe na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta, ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, wagize ati:

“Bashingamateka bo mu Buhorandi, ibi ntabwo bibareba! U Rwanda rurakoresha amafaranga yavuye muri za Pariki mu kwamamaza ishoramari n’ubukerarugendo. Umunsi amakipe ya AFC Ajax cyangwa Feyenoord azagira igikundiro kw’isi hose nka Arsenal, icyo gihe tuzagira icyo tuvugana.”

Aya magambo yuzuye ubwishobozi yarakaje cyane bamwe mu baturage b’abahorandi n’ubwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhorandi, Jean Pierre Karabaranga yagerageje gukomakoma atanga ibisobanuro birambuye byerekana ko amafaranga yahawe Arsenal azabyarira u Rwanda inyungu nyinshi.

Benshi mu baturage b’abahorandi bakomeje kwibutsa Olivier Nduhungirehe ko inkunga ihabwa u Rwanda n’u Buhorandi iva mu misoro yabo, ariko Olivier Nduhungirehe ntiyashizwe yakomeje kubishongoraho ababwira ko uburyo amafaranga akoreshwa mu Rwanda bireba abaturage b’abanyarwanda bitareba abashingamateka bo mu Buhorandi.

Nyuma y’iri terana ry’amagambo ntabwo bisaba kuraguza umutwe ngo buri wese abone ko ibi bizakurikirwa n’ingaruka zikomeye zirimo guhagarika imfashanyo bishobora gukorwa n’ibihugu byinshi bitari ubuhorandi gusa.

Kugira ngo imfashanyo zidahagarikwa bizasaba Leta y’u Rwanda ingufu nyinshi mu gutanga ibisobanuro byereka abo baterankunga uburyo uwo mushinga wa Arsenal uzungukira u Rwanda, ndetse Olivier Nduhungirehe naticisha bugufi ashobora kugirwa igitambo ndetse n’umwanya wa Ministre w’ububanyi n’amahanga yashoboraga gusimburaho Louise Mushikiwabo ukaba wamuca mu myanya y’intoki n’ubwo nta mahirwe menshi yahabwaga kuko bimaze kuba nk’ihame ko nta muhutu uzongera gutegeka umwe muri za Ministeri zikomeye mu Rwanda. Dore ko n’i Paris imbere y’abanyamakuru yananiwe gusobanura ukuntu Perezida Kagame yagize amajwi 98%

https://www.facebook.com/100010897146384/videos/579868409053059/?id=100010897146384&hc_ref=ARRtQBucwtGExxlY4euukzjvGtMyJ153d5PQOm6XUo9FMzg4nFrwh-TjimgpXzSND7U&fref=nf

Iki gikorwa ntabwo kiri mu rwego rwa Politiki gusa kuko no muri abo baterankunga harimo benshi bakunda umupira w’amaguru kandi bafana amakipe twavuga ko ari makeba ya Arsenal cyane cyane mu gihugu cy’u Bwongereza.

Uwavuga ko abashinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta y’u Rwanda bagiye guhura n’akazi k’ingutu ko gusobanura, gutekinika imibare, gutera ibipindi n’ibindi  ntabwo yaba yibeshye

https://twitter.com/onduhungirehe/status/999926348071268352