UBUCAMANZA BWO Mu RWANDA NAKO BWA KAGAME BURARWAYE!!!!

Ubundi iyo igihugu kigenga gitanga umudendezo muri byose ndetse no kuri bose. Aha umuntu yavuga itangazamakuru ryigenga, ubucamanza budafite aho bubogamiye, ubwisanzure mu bucuruzi ndetse n’ibindi.

Mu Rwanda se byaba byifashe gute?

Ibyo mu Rwanda bisa ni ikinamico gusa kandi hari ingero nyinshi zibigaragaza. Reka uyu munsi dufate urugero rw’ubutabera (justice).
Muri iyi minsi abantu turasoma mu binyamakuru bitandukanye ibyerekeranye n’ifatwa ndetse n’ifungwa ry’abasirikare bakuru aribo Col. Tom Byabagamba, Gen. Rusagara ndetse na capt. Kabuye.

Bimwe mu byaha baregwa harimo ko baba bakwirakwiza inyandiko ngo zaba ziharabika isura y’igihugu ndetse no gutunga imbunda batabyemerewe n’amategeko. Mu by’ukuri iyo witegereje ibi byaha baregwa usanga ari ibihimbano ku buryo bugaragarira n’uruhinja.

Muti ibintu byifashe gute?

Ibi byaha biregwa aba bagabo batatu ni ikinamico gusa rya Perezida Kagame aho asigaye akoresha ubutabera bwe dore ko aribwo akoresha iyo kwica binaniranye.

Gusa umuntu ashingiye kuri biriya birego twavuze haruguru, umuntu yakwibaza ibibazo bikurikira:

1) Ese iyo uri umusirikare utirukanwe kubera imyitwarire mibi cyangwa ikindi cyaha, ni gute watandukana no gutunga imbunda?

2) Ese niba Gen. Rusagara aregwa gutunga imbunda, nta bandi baba bazitunze mu Rwanda kandi barasezerewe mu gisirikare?

3) Ese Col. Tom Byabagamba yaba atemerewe gutunga imbunda kandi akiri mu gisirikare? Ese haba hari itegeko Kagame yaba yarasohoye rivuga ko Umusirikare agomba gutandukana n’imbunda?

4) Ese Isura aba bagabo bashinjwa guharabika, ahubwo isura U Rwanda rufite yaba isa gute? Nziza cyangwa mbi?

Ikigaragara ubutabera bwo mu Rwanda buba mu biganza bya Perezida Paul Kagame, kandi nta nubwo ateze kuburekura kubera impamvu nyinshi ariko cyane cyane kubera kuba indi ntwaro yo kurimbura imiryango cyangwa se abantu bamwe na bamwe atibonamo. Aha ingero zatangwa ni nyinshi, Pasteur Bizimungu, Ntakirutinka, Victoire Ingabire, Dr Niyitegeka. Mushayidi ndetse n’abandi n’abandi!!! Gusa ariko na none ntabwo utumva ko wigenga ntabwo watanga ubwigenge ku bandi cyangwa se ku nzego ushinzwe kureberera.

Mu kwanzura, ubutabera bwo mu rwanda burarwaye indwara yaturutse kuri virusi imwe kandi izwi na buri wese. Gusa ikiri kuba ihurizo rikomeye ni ukumenya umuganga uzabuvura mu gihe uwabushyizemo virusi agikomeje kububera umurwaza.

Ese banyarwanda, ko mu minsi yashize hari benshi batawe bazira impamvu zitandukanye ngizo ubuyanja n’izindi, ubu noneho aba basirikare baba babaye igitambo cya nde? Ese baba bazira iki cya nyakuri? Ese U Rwanda bufite ubutabera cyangwa Kagame niwe ukiza akica?

Harahagazwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Peter Urayeneza