Ubuhamya bw'uko Anastase Makuza atari umututsi.

Anastase Makuza

Nshuti kandi bavandimwe,

Nakomeje gusoma ibyo muri kwandika ku rubuga bijyanye n’ubuhutu n’ubututsi mu banyarwanda, ariko cyane cyane kubyerekeranye n’ubuhutu cyangwa se ubututsi bwa Anastase Makuza.

Mbere na mbere nagirango nshimire Bwana André Sebatware kuko nibura we avuga ko “yumvise bavuga….., (Ubututsi bwa Makuza, ni Rizinde akimara kuba Maneko nyuma ya Coup d’Etat yakorewe Président Kayibanda, wagiye gucukumbura mu mafishi y’abakozi bo hambere asanga Makuza baranditse ko ari umututsi, ariko ibyo numvise bavuga, sinabihagazeho, ngo bamuciye amafaranga (amende) ya falsification des documents, noneho bamusubiza ubuhutu bwe, et non ubututsi. Icyo nemeza nuko ari muri Repubrika yambere ari n’iya kabiri, Anastase Makuza yarazwi ko ari umuhutu.) ariko ko atabihagazeho”. Aha rero murumva ko harimo gushindikanya mu byo avuga.

Nyamara ariko ibyo Dr Guillaume Murere na Dr Anastase Gasana bandika, bo basa n’abemeza ko ibyo bavuga ari inkuru y’impamo. Aha rero nagirango mbwire kandi nibutse aba badogiteri bombi ko inkuru iyo utayizi neza ugerageza kuvuga uziga, kuko kenshi ushobora no kuvuga amahomvu wibwira ko uri kuvuga ukuri!

Jye rero ndashaka kuvuga kubya Anastase Makuza kuko aribyo kandi neza. Anastase Makuza ni mwene Nyabutare w’umwihage. Uwashaka kumenya niba Nyabutare yari umuhutu cyangwa umututsi yabaza Justin Munyemana nawe w’umwihage kuko bafitanye amasano yafi cyane. Naho nyina wa Anastase Makuza ni umwana wa Muhire mwene Gitovu, akaba mushiki wa sogokuru wanjye Nyamwasa ya Muhire wa Gitovu. Aha rero murumva neza ko nyina wa Anastase Makuza dufitanye isano yafi cyane. Aha naho biragaragara ko uwo mukecuru  nta bututsi afite kuko bitabaye ibyo nanjye ubwo naba ndi umututsi kuko sogokuru ubyara data yaba ariwe.

Kubyerekeye rero guhindura ubwoko kwa Makuza, iyo nkuru nayibwiwe bwa mbere na Jean Mwambari wari Directeur General wa amaposita . Icyo gihe hari 1982 turi Arusha muri Conference des Plénipotentiaires de l’Union Panafricaine des Postes (UPAPU). Uriya musaza Mwambari wari patron wanjye kandi n’inshuti yanjye yambajije uburyo Makuza yaba umututsi ariko jye nkaba umuhutu! Icyo gihe nabuze icyo namusubiza kuko ntacyo narifite kuri iyo dossier. Uwo nihutiye kubaza icyo kibazo ni data umbyara kandi akaba mubyara wa Makuza kuko se wa data na nyina wa Makuza ari abana ba Muhire. Data yarantsembeye ambwira ko Makuza nta raso ry’umutsi rimurangwamo.

Nakomeje ariko gushakisha kuruhande rwa se Nyabutare; nzagusanga ko Nyabutare se wa Makuza ari umwihage kandi icyo nzi nuko nta mwihage w’umututsi n’umwe ubaho mu Rwanda.

Naho kubyerekeye kuba yarahinduye ubwoko, nabyo narabikurikiranye nza kumenya ko mbere yuko Anastase Makuza ajya kwiga muri Université de Kisantu yavuye ku buhutu ahinduka umututsi kugirango ashobore kubona bourse. Bitari ibyo ntakundi yashobora kujya kwiga muri Université. Avuye i Kisantu rero Makuza ntiyakomeje kuba umututsi , ahubwo yagarutse ku buhutu bwe. Igihe yari Administrateur ku kibuye, akabano muri Conseil Supérieur du Pays, Anastase Mukuza yari umuhutu, bigaragara rero ko yari yarasubiranye ubuhutu bwe.

Ibindi rero namwe muzabyishakire; ariko mureke kwemeza ibyo mutazi neza. Ni mureke kuba nka Dr Gichaoua,ufata ibyo abajeune bari mu mashyaka batukaga abo batari mu ishyaka rimwe akabifataho ukuri kandi ngo ari umusherisheri (chercheur) wo murwego rwo hejuru.

Imana Itugenderere.

Anastase Munyandekwe