UBURERE BURUTA UBUVUKE

Kera mu Rwanda umwana yaravukaga umuryango wose ugahaguruka, agakurana na ba nyirasenge na ba nyirarume ndetse n’abaturanyi bose babaga ari abarezi b’uwo mwana. Umwana agakurana uburere buvuye ku babyeyi ndetse n’abamubanjirije, yagira ababyeyi atabagira yarerwaga nk’abandi akagira uburenganzira nk’abandi kuko yabaga ari umwana w’umuryango akaba kandi n’umwana w’u Rwanda.

Kuva aho amacakubiri atangiriye mu Rwanda, umwana yataye indangagaciro ze, kuko guhera icyo gihe abakuru batangiye kujya bareba buri mwana bitewe n’umuryango aturukamo haba kwa se cyangwa kwa nyina, agahabwa umwanya mu muryango bitewe n’uburyo ababyeyi be batabarutse. N’uko umuryango nyarwanda utangira guta agaciro gutyo kugeza aho ubu hari imfubyi nyinshi zirera kubera kubura kirera kandi umuryango nyarwanda uhari, ngo burya “umwera uturutse ibukuru urakongera”. Aha natanga urugero rw’abana benshi baba mumuhanda, bagombye kwitabwaho bagashyirwa mu bigo by’imfubyi cyangwa se bagashyirwa mu miyango ibarera.

Ubu ngubu imfubyi zibarizwa munzego zinyuranye kandi zikabatandukanya koko haba mu mashuri haba mukazi cyangwa mu zindi nzego zinyuranye. Mu mashuri harihirwa bamwe abandi bakabareka bitewe n’uburyo navuze haruguru babazwa impamvu bagizwe imfubyi, akaba ariryo fatizo ryo kwemeza ugomba gufashwa n’udafashwa kandi bose bigira kuzateza u Rwanda igihugu cyabo imbere. Ibyo ntekereza ko bitadindiza bamwe gusa ahubwo bigira n’ingaruka ku majyambere y’igihugu. Burya ngo umuturanyi wawe aragakira kuko iyo akennye bidindiza n’abamukikije.

Uko mbibona u Rwanda rukwiye gufata abana bose kimwe nk’uko kanyarwanda yavuze ngo “uburere buruta ubuvuke”; koko bose ni abajyambere, buri mwana agomba kugira uburenganzira bukwiye hakurikijwe amikoro y’igihugu; kugirango ejo hazaza igihugu kizabe gifite urubyiruko rujijutse, rugikorera rutanga amaboko n’ibitekerezo byubaka aho kugwiza abana bo mu muhanda bitewe n’amikoro make atewe no kuba imfubyi kuko nta n’umwe wabihisemo.

Ikintu cya mbere gikwiriye umwana wese aho ava akagera ndetse no kw’isi hose ni ukubona uburere bwo mw’ishuri. Kandi akanakura yiyumva mu muryango w’igihugu cye kuko nibyo biba bizamuha n’imbaraga zo kugikunda no kugikorera.

NIBAGWIRE Françoise