Dr Théoneste Niyitegeka mu rukiko

Amakuru atugezeho nuko Dr.Niyitegeka Theoneste, kandida perezida mu matora ya 2003 utaranahwemye kunenga imiyoborere mibi ya FPR Inkotanyi, ejo tariki ya 01 Werurwe 2016 azabunanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga aho yareze kuba afunze nta dosiye kuko yanandikiye CNLG ngo imuhe dosiye ariko ikaza kumusubiza ko nta dossier ye bafite ko ngo bafite impapuro ebyiri gusa zanditseho ko yakatiwe imyaka cumi n`itanu(15) n`urukiko rw`ubujurire rwa Gacaca rwa Gihuma.

Twibutse ko mu mwaka wa 2008 Dr. Niyiteka yafunzwe na gacaca ariko nta muntu numwe wigeze amushinja icyaha ariko ntibyamubujije gukatirwa nubwo abamushinjuraga ntako batagize berekana ko nta kibi bamuziho.

Birashoboka ko icyari kigamijwe kwari ukumuvana mu kibuga nyuma yuko yakomezaga kunenga imiyoborere mibi ya FPR. Akaba yarafunzwe nyuma yo kwibasirwa cyane n`abitwaga abagizi ba nabi bamutegaga kugeza nubwo bamutwikiye imodoka igashya igakongoka.

Urubanza rwe biravugwa ko ruzatangira saa 10h00

Boniface Twagirimana