Uburyo bwo kuva mu magambo no kujya mu bikorwa

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Ubwo duheruka kuganira mu nkuru nagaragajemo ingingo 15 zadufasha guhirika ubutegetse bwa FPR inkotanyi turamutse tuzizirikanye, nyuma hagakurikiraho kungurana ibitekerezo mu kiganiro nagiranye na Radio Itahuka mu rukerera rwo kuwa 13 Mutarama uyu mwaka w’2013 mwabonye ko ibitekerezo bikubiye muri yo nkuru bigabanyijemo ibice 3 by’ingezi aribyo:

1. Ibintu 5 byatumye FPR ifata ubutegetse
2. Ibintu 5 bidindiza Opposition Nyarwanda
3. Ibintu 5 byatuma duhirika ubutegetse bwa FPR inkotanyi

Nk’uko byagaragajwe n’abasomyi ndetse n’abantu bakurikiranye kiriya kiganiro nagiranye na Radio Itahuka, biriya bitekerezo nagaragaje byatumye abantu benshi bansaba ko nakomeza gutanga umuganda wanjye w’ibitekerezo kugirango birusheho kumurikira abafite ubushake bwo kubishyira mu bikorwa.

Ni muri urwo rwego rero nifuje gufata akanya nkavuga ku ngingo zikurikira bityo abantu barusheho gusobanukirwa
n’ icyakorwa.

Izo ngingo ni izi zikurikira:

1. Gushyiraho ubufatanye bw’amashyaka
2. Gushinga ikigega cy’umutungo
3. Gushinga umutwe w’ingabo uhamye.
4. Gushyiraho Radio ya Opposition
5. Gushyiraho urwego rw’ubwirinzi (umutekano)
6. Gushyiraho umuyoboro(Network) ushinzwe iperereza
7. Gushyiraho uburyo bw’itumanaho bwizewe

Ibisobanuro by’izi ngingo:

Ingingo ya 1:Gushyiraho ubufatanye bw’amashyaka

Kugirango imirimo ya opozisiyo irusheho kugenda neza n’uko habaho ubufatanye bugamije guhuriza hamwe imbaraga ziturutse impande zose kuko nk’uko twese tubizi iyo abantu batatanije imbaraga zabo ntacyo bashobora kugeraho kirambye uretse umwiryane no kwitana bamwana.

Kugirango umuco wo kuba nyamwigendaho urimbuke rero mu mashyaka, hakwiye gushyirwaho uburyo buhuza amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR afite ubushake bwo kuzana impinduramatwara mu Rwanda.

Amashyaka ya opozisiyo yakumvikana umurongo mwiza wayahuza kandi unogeye abanyarwanda bose ndetse n’ishyirwa mubikorwa ryawo ari nawo waba ari ubutumwa cyangwa inshingano z’ibanze zishingiye kuri ubwo bufatanye.

Ubwo bufatanye ntabwo bwasimbura amashyaka ahubwo bwayafasha guhurizahamwe ibikorwa byayo bigiye bisa kugirango imvune zigabanuke bitewe n’uko imbaraga ziba zasaranganyijwe.

Buri shyaka ryahamana ubwisanzure bwaryo busesuye mu mikorere yaryo nk’uko ryabyiyemeje kugirango hatabaho gupfukirana ibitekerezo bya bamwe bityo bigasa nka ya Forum ya FPR-inkotanyi ibuza abantu kwiyamamaza.

Ubwo bufatanye bwaba bugamije gukora ibishoboka byose kugirango amashyaka n’abandi barwanya ubutegetsi barimo n’imitwe y’ingabo bahurire hamwe kugira ngo bahuze ibitekerezo byabo, banasohore icyo bumvakanaho mu buryo bwo kurwanya leta ya FPR.

Si ngombwa ko abantu bose bahinduka ishyaka rimwe cyangwa se ko bose bagira umurongo umwe wa politiki.

Si na ngombwa ko habaho komite idasanzwe iri hejuru y’amashyaka kugirango hirindwe ubushyamirane bushingiye kunyota y’imyanya bikaba byaviramo ubu bufatanye gusenyuka.

Ibi biramutse bigezweho bwa bumwe tunyotewe bwaba bwagezweho kandi umuntu akaba yakwizera ko nyuma yo guhirika ubutegetse bw’igitugu ntasubiranamo ryabaho nk’uko twagiye tubibona mu bindi bihugu kuko abantu baba bamaze kumenyera gukorera hamwe.

Ingingo ya2. Gushinga ikigega cy’umutungo (Ubumwe Liberation Fund)

Opozisiyo nyarwanda iramutse iteye intambwe yo kugira ubufatanye butajegajega buhuza amashyaka yakwihutira gushyiraho ikigega cy’umutungo cyaba gishinzwe gukemura ibibazo byose bijyanye n’imirimo ikenewe.

Kugirango ishingwa ry’icyo kigega rishoboke buri shyaka ryasabwa gutanga umusanzu w’ifatizo ari nawo wagaragaza ubushake bwa buri shyaka.

Kubera ko ubushobozi hari igihe byagaragara ko butangana nk’uko bisanzwe mu buzima, itangwa ry’imisanzu ryashyirwa mu migabane maze amashyaka afite ubushobozi butubutse agatanga imigabane myinshi naho afite ubushobozi buciriritse agatanga imigabane ashoboye.

Imigabane y’ifatizo imaze kuboneka hakurikiraho ibikorwa bya za Fundrising kugirango abanyarwanda bandi batari mu nzego zihagarariye amashyaka bafite ubushake batere inkunga icyo kigega

Ibyo bivuzwe haruguru birangiye byakurikirwa no kwiga imishinga ibyara inyungu yakunganira itangwa ry’imisanzu yaba iy’amashyaka cyangwa se iy’abanyamuryango b’ayo mashyaka n’abandi.

Umutungo w’icyo kigega wacungwa ku buryo bwumvikanyweho n’amashyaka yose yiyemeje kujya muri ubu bufatanye bw’amashyaka ya opozisiyo ndetse n’abanyarwanda batangamo imisanzu yabo bakagiramo ijambo rigaragara.

Ingingo ya3: Gushinga umutwe w’ingabo

Nk’uko nabivuze muri iriya nyandiko yanjye ya mbere dukurikije imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imyumvire y’inkotanyi n’abambari babo biragaragara ko nta mishyikirano ishoboka hatabayeho urusaku rw’imbunda.

Niyo mpamvu nsanga kugirango ibikorwa bya politiki bikorwa n’amashyaka ya opposition bigire agaciro gahamye imbere y’abanyarwanda n’amahanga ndetse n’imbere ya système mbi ya FPR-Inkotanyi ari uko hajyaho umutwe wa gisilikari uhuriwemo n’ abanyarwanda b’amoko yose kandi bawufitemo uruhare n’ijambo bingana kugirango bazasimbure igisilikare cy’ubwoko bumwe(Tutsi), igisilikare bigaragara ko ari icya FPR-Inkotanyi aho kuba igisirikari cy’igihugu; nk’uko n’igisirikare cya FAR cyari igisilikare cy’ubwoko bumwe(Hutu) ahanini bw’akarere kamwe atari igisilikre cy’igihugu ahubwo cyari igisirikari cya Habyarimana na MRND ye.

Kugira umutwe w’ingabo byafasha opozisiyo kugira imivuno yose ku meza y’ibiganiro bya politiki.

Ni iturufu kandi opposition yaba ifite ikayikoresha buri gihe cyose bibaye ngombwa.

Byatuma FPR idashobora gusuzugura opposition mu gihe haba hari ibiganiro bya politiki kuko yaba izi neza ko opposition ifite undi muvuno yakoresha FPR iramutse yanze kumva ibyo opposition ishaka ku neza.

Aha ndabibutsa ko gushyiraho igisirikari bidasobanura guhita wishora mu mirwano ubanza guha urubuga solutions politiques nazo mu gihe zitaraboneka zikaba ziguha urubuga n’igihe cyo gutegura neza ibikorwa byawe bya gisirikari.

Amashyaka ya opozisiyo ashyigikiye ibikorwa bya gisirikari yakumvikana ku buryo bwo gutera inkunga uwo mutwe kugira ngo inshingano zawo zigerweho (gusinyana amasezerano nawo, kuwushakira umubano mu rwego rwa diplomatie kuwushakira inkunga, sensibilisation n’ibindi.

Ingingo ya 4. Gushyiraho Radio ya Opposition

Nk’uko bimaze kugaragara abanyarwanda benshi bazamutse mu myumvire ku bijyanye no kugaragaza inyota yo kumenya amakuru adaturuka ku ruhande rumwe gusa ari narwo rufite ubutegetse bubakandamiza, ibyo bigaragazwa n’uburyo bakurikirana amakuru avugirwa ku mbuga zitandukanye n’ibinyamakuru byandikirwa kuri internet ndetse n’amaradio avugira kuri internet.

N’ubwo ntawagaya umusaruro utangwa n’ibyo bitangazamakuru biboneka kugeza ubu ariko kandi amakuru yabyo agera ku mubare muto cyane w’abanyarwanda ugereranije n’abanyotewe n’urumuri rwa demokarasi niyo mpamvu ubufatanye bw’amashyaka ya opozisiyo buramutse bugiyeho byakoroshya ikibazo cyo guhenda kwa Radio ya short wave ku ishyaka rimwe kuko noneho imbaraga zaba zahurijwe hamwe ugasanga abanyarwanda babonye urubuga rw’ubwisanzure bitabavunnye (L’Union Fait la Force)

Iyo Radio yahabwa amabwiriza ashingiye kuri déontologie na éthique byashyirwaho n’inteko nkuru y’amashyaka kandi igaha uburenganzira bungana amashyaka yose kugirango ageze ku banyarwanda imigabo n’imigambi yayo.

Ingingo ya 5.  Gushyiraho urwego rw’ubwirinzi

N’ubwo bigaragara ko abanyarwanda barambiwe ubutegetse bwa FPR inkotanyi, biragoye kugirango bagire uruhare rugaragara mu bikorwa byose byatuma ingoma yayo ihirima kubera ubwoba bwinshi bukomoka ku kwiyubaka gukomeye kw’ubutegetsi bubi mu rwego rw’ubugome bukabije bukorwa n’abasirikari ndetse n’intore za FPR-Inkotanyi birimo kwica, kuroga no gushimuta abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo baba abari hanze cyangwa abari mugihugu imbere.

Urwego rw’ubwirinzi rwakwihutira gushyiraho vuba na bwangu urwego rukomeye rw’iperereza, rutajegajega kandi rukora mu buryo bwa gihanga ndetse butandukanye cyane n’ubumenyerewe kuko nirwo rwafasha opozisiyo kurushaho gutahura no kuburizamo imigambi y’uwo bahanganye yaba ijyanye n’urugamba, yaba iyo guhungabanya umutekano w’abayobozi ba opozisiyo cyangwa uw’abakorerabushake bayo bazaba bakorera mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo ndetse rikazanafasha kurengera n’abandi banyarwanda muri rusange.

Urwego rw’ubwirinzi rwahabwa inshingano ikomeye yo guhangana n’ibikorwa by’inkeragutabara n’iby’intore za FPR-Inkotanyi zaba izikorera mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo

Ingingo ya 6. Gushyiraho umuyoboro (Network) ushinzwe iperereza

Uyu muyoboro (Network) waba ukorana bya hafi cyane n’ishami ry’ubwirinzi kandi wagira akamaro kanini cyane mu kurwanya ibikorwa bibi by’intore n’inkeragutabara.

Uyu muyoboro waba ushinzwe mbere na mbere kumenya no kubarura intore zose n’aho ziri hose haba mu Rwanda imbere cyangwa mu mahanga. Bijyanye no gukurikiranira hafi ibikorwa bya FPR-Inkotanyi muri rusange.
Uyu muyoboro wakwihatira kumenya amakuru yose ajyanye n’imigambi y’Intore ndetse n’inkeragutabara, tutaretse n’ibikorwa byazo bya buri munsi.

Uwo muyoboro waba ugizwe ahanini n’abakorerabushake b’ingeri zose ntawe uhejwe bakomoka mu mashyaka yose, kandi ukagira intumwa ahantu hose haboneka cyangwa hatuye abanyarwanda haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Abakorerabushake b’uyu muyoboro baba bashinzwe ibikorwa byose bijyanye n’iperereza rishingiye ku mutekano w’abaturage baba kandi bashinzwe kumenya imigambi ya FPR-Inkotanyi yose n’iy’abambari bayo ndetse n’ibikorwa bitegurwa n’igisirikari cya RDF.

Hakorwa ibishoboka byose ku buryo buri rugo rwa buri munyarwanda aho ari ku isi rugira umuntu ushinzwe gukurikirana imigenzereze yarwo cyane cyane ku birebena n’ihungabana ry’umutekano w’abandi ndetse n’ibigamije kubangamira inzira yo kwibohoza.

Abakorerabushake bakwihatira kumenya buri munyarwanda aho ari hose bikamenya icyo atekereza, inshuti ze, ibitekerezo bye bya politiki n’impamvu yahisemo uwo murongo byanashoboka banakamenya n’icyo bambariyeho.
Abakorerabushake bagomba kumenya urutonde rw’aba extrémistes b’abahutu, ab’abatutsi, n’ab’abatwa kandi bakihatira kumenya impamvu abo ba extrémistes bahisemo uwo murongo w’ubuhezanguni kugirango bavugutirwe umuti hakurikijwe umwihariko wa buri muntu.

Abakorerabushake baba mu mahanga bagomba kwihatira kugira inshuti mu butegetsi bw’ibihugu batuyemo hagamijwe gushaka uko ibyo bihugu byashyigikira urugamba rwo kubohoza igihugu cyacu ndetse bakafasha opozisiyo no guhashya Intore za FPR-Inkotanyi zacengeye muri ibyo bihugu.

Izo nshuti mu butegetsi bw’ibyo bihugu kandi zanafasha kumenya abantu bo muri ibyo bihugu bashyigikiye FPR-Inkotanyi n’inyungu bafitanye nayo bityo hagashakwa uburyo abo bantu basobanurirwa ububi bwayo kugirango bayiveho kandi inyungu zabo ntizibangamirwe. Kwigarurira inshuti za FPR-Inkotanyi ni ingenzi ku buryo n’iyo byaba bisaba ikiguzi kigomba gushakwa kikaboneka hanyuma kigatangwa.

Umusaruro watangwa n’uwo muyoboro ni uyu :

Umusaruro uzatangwa n’umurimo w’abakorerabushake bagize uyu muyoboro ni uko Intore zizatangira gukorera imigambi mibisha yazo mugihunga ndetse izindi zikaba zanabohoka zikayoboka bityo zigafasha uru rwego rw’ubwirinzi kumenya zenewabo.

Amakuru yose abangamiye umutekano w’impunzi nyuma yo kuyasesengurana ubushishozi yajya akusanywa agakorerwa raporo igashyikirizwa inzego zibishinzwe z’ibihugu byakiriye izo impunzi. Naho umutekano w’umunyarwanda uri mu gihugu wahungabana abakorerabushake bakwihutira kumeya ababikoze bagashyirwa ku rutonde rwabigenewe rukabikwa ahantu hizewe kugeza igihe u Rwanda ruzabonera ubutabera butavugirwamo kandi busesuye maze izo nkozi z’ibibi ziryozwe ibikorwa byazo.

Abakorerabushake bagomba gukurikirana ingendo zikorwa n’inkozi z’ibibi zose bakamenya ikizigenza kugirango hafatwe ingamba ikibi kitaraba cyangwa se amazi atararenga inkombe.

Ingingo ya7 : Gushyiraho uburyo bw’itumanaho bwizewe

Bitewe n’uko abanyarwanda batataniye hirya no hino mu bihugu bigize isi kandi bakaba bakeneye kungurana ibitekerezo kenshi kubijyanye n’urugamba rwo kwibohoza ni ngombwa ko opozisiyo yifashishije ikigega cyayo cy’umutungo cyaba kimaze gushyirwaho n’ubufatanye bw’amashyaka igashaka uburyo yashyiraho umuyoboro w’itumanaho wizewe udashobora kumvirizwa n’uwo bahanganye bityo ikagira icyizere cy’uko imigambi yayo itagwa mu matwi y’uwo bitareba cyangwa se ya za serivise z’ubutasi bwa FPR-Inkotanyi.

Ibyo byashoboka hifashishijwe amasezerano opozisiyo yagirana n’abanyemari bo mu bihugu byateye imbere bafite za satelite zabo bakwemera gukodesha bimwe mu byumba bigize ibyo byogajuru kandi bakihanangirizwa kutamenera amabanga FPR-Inkotanyi.

Umwanzuro

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nk’uko mpora mbisezeranya igihugu cyanjye kandi nabyiyemeje ntirengagije imvune iri muri uru rugamba niteguye gutanga umusanzu wanjye kugirango ibyari amagambo bibe ibikorwa.

Nkaba nsaba abantu tubyumva kimwe ko twaterana ingabo mu bitugu kuko umugabo umwe agerwa kuri nyina.
Nidushyigikirana ntakizatunanira byanze bikunze.

Ibyo byose byavuzwe muri ibi bitekerezo birihutirwa, kuko abanyarwanda bamerewe nabi ku buryo badatabawe vuba na bwangu twazasanga amatongo cyangwa ibikange maze tugasigara turirira mu myotsi.

Ndashimira abantu bose bagiye banyereka ko bashyigikiye ibitekerezo mbagezaho ndetse n’abamaze kungezaho isezerano ryabo rihamye kandi mbwira n’abandi bataragira icyo biyemeza ko amarembo agifunguye ku uwaba wese ashaka gutanga umuganda kugirango dutangize igikorwa nyirizina mu minsi ya vuba cyane.

Nongeye gusaba buri wese unyurwa n’ibi bitekerezo hagamijwe ko byajya mu bikorwa ko yabimenyesha kuri iyi adresse:

[email protected]
Tél.: 00262639030023
Face book: Abdallah Akishuli
Skype: Abdallah.Akishuli
Page Facebook: Nouvelle Génération Rwandaise (NGR)

Icyitonderwa : Mbisubiremo ndashaka abari tayari sinshaka indorerezi
Ndashaka abo dufatanya gushaka imiti y’imbogamizi sinshaka abazimbwira kuko nanjye ndazizi bihagije.
Ndangije nifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire w’2013 tuzawurye ntuzaturye kandi tuzawubonemo intsinzi isesuye.

Abdallah Akishuli, the Freedom Fighter

8 COMMENTS

  1. Uvugako ushaka kuva mumagambo ariko imishinga utekereza ntishoboka nawese mubyo utekereza uravuga umutwe wagisirikare kandi rwose kugirango ubone abantu bazima biyemeza kuba inyeshyamba bagomba kuba baba ngamiwe bikomeye n’ubutegetsi kandi njye simbibona.B

  2. burya koko gusara ntibigomba igihe uriya muswahili arumva arinde wamugira mwishyamba koko ,sha biragarara ko atazi ibyo avuga
    ndashima imana itarangize umusivile nkicyo kintu ,ubuse sha urabona urusha ubwenge kayumba na karegeya kuki se batarakora umutwe wingabo nuko bazi ko ntabarwanyi babona ,ikindi nukwikoraho , icyakora ingabo zokuri facebook na skpe ushaka uzazibona ariko izikugira mwiashyamba ndakurahiye ntanumwe uzabona ,nanjye nemeye kuba ingabo yawe par internet gusa

    inzara nimbi koko ubwo irakuriye urota ufugura umunwa wimbunda kubana banyarwanda koko sha mwagiye mugira nubwenge kwel
    sha icayakora uhere kuriso nabarumunaba bawe kuko ndumva aribo bashobora kukurwaza uburwayi mbona ufite bwomumutwe

  3. Kuki se mwumva arota atarimwe murota?Kuki mwumva ko ibyo Kagame na bagenzi bashoboye ntawundi wabigeraho…ijuru ririho rirabagwira ariko ntimurabukwa….birashoboka ko mu mezi abiri ari imbere les donateurs nibatadohora ntamukozi uzongera kubona agashahara….ibise byo ntacyo bihishe? Tubitege amaso…muzabaze uko muri Malawi zahinduye imirishyo….imvugo y’ubwidishyi na mtukufu juu juu zaidi siyo dukeneye…

    • Akishuli,

      Ibi n’ibitekerezo byawe kandi simbigaya, ariko nkwibarize. Ko FDRL iriho ikaba iharanira kubohaza u Rwanda rwafashwe n’agatsiko, kuki utayegera cg ngo uyitwegereze tuyifashe ko bigaragara ko ibura inkunga ya diplomacy na finance. Aho urayemera????? Bamwe babita abahoze mu ngabo za Habyarimana basize bakoze Genocide…aha ariko n’aba FPR bakoze indi Genocide kandi nibo bayoboye igihugu. So numva ufite ibitekerezo byafasha iyo FDRL, ndumva rero wayisanga kandi ntiyakwanga kuko ikeneye inkunga n’imbaraga nshyashya kuko n’abo ba Commanders bayo barashaje…hagati ya 50 na 60 years old mbese nka ba Mudacumura n’abandi… guerilla isigaye ibagora kubera ubusaza, urumva se FDRL idakeneye amaraso n’ibitekerezo bishyashya??? Bibashyire rero natwe tuzabonereho kuza maze dushyire mu bikorwa izo ngingo zose utekereza. So ntegeree inyishyu yawe kubyerekeye no gufatanya na FDRL. Kabeho.

  4. Ariko sha singaye nuwavuze Ngo gusara kumuntu ntigusaba iminsi..ubu se uyu muswahiyiri yibajije ko Urwanda arigihugu kintagondwa ariko sha utazi Peresida Kagame amuruta uko Atari…Urwanda nurwabanyarwanda Bose nabanyamahanga, ikindi Kandi burya harabatutsi nsigaye mbona bibesya ko kwirirwa baharabika Kagame Ngo niwo muti wogukemura ikibazo kandi batazi kobikurira isyano..Dore ndumuhutu natahutse 98 nva Congo ariko ubu jye murikigihe mbona murwanda ibintu byubwoko byarashize nkanyomberi kandi ikindi ikyo nifuza ndifuza umuntu wakomeza agateza igihugu imbere akaduha numutekano nkuwo dufite, Kagame twongeye tukamutora mbona ntakibazo, ariko ikibazo nabatutsi bakomeza bamutuka abo bahunze bibaza Ngo avuyeho babona amahoro , woya ntimukibesye narakwanze ntisimburwa na ndagukunze ibyo kirazira umuhutu ntakunda umututsi ,Barusasingwa birirwa batuka Kagame Baba biyibagiza ko murwanda rufite amahoro ubu hariyo abavandimwe babo kandi umuhutu yongeye akagya kubutegetsi noneho yamaraho Kandi nanone barudasingwa, Kayumba, Musonera, Marara wo Kwanyogosengye, na Ba karegeya bakongera bakicuza bakavuga ko bibesye, ndibo rero ibi bintu byokwibesya batuka Kagame Ngo niwo muti bazi ko bamuhima ndibo nabireka abahutu ntitugira umutima twongeye tugafata igihugu twakingera tugatsemba kuko ntamuwhwe tugira…Muzabaze…nubwo Kagame azigumireho arabshutu ara arabatutsi dufite amahoro, turahinga turoroye abahutu ntitwatungaga inka ariko kagame yatugize imfura.dusigaye dutunze..nubwo rero ndasaba Rudasingwa, Kayumba guceceka bakabaho nkuko babayeho kagame ntamutima mubi agira we azira umurwanya gusa nibyo uzamurwanya akurwanye nuca bugufi uzahabwa amahoro numuryango wawe ninshuti zose zigire anahoro kandi dutere imbere..ngayo amagambo yangye nokubanzii bibesya Ngo kagame niwe kibazo ikibazo nimitekereze yanyu naho we Kagame akunda abantu Bose ntanzika ntasyari agira, azira umurwanya kuko ningabo yabanyarwanda uzibesya akubuze ubuzima numwubaha azaguha amahoro..kuko arayatanga..naho uriya muswahili ibyo avuga ninkinamico upanga ibintu ntabisyira kukarubanda aho waribesye..ngo inyoni zigya imigambi abarinzi bagya iyindi nango Ngo umwanzi agya umugambi mubisha umurinzi agya umugambi mahoro nango umwanzi agucira akobo imana ikagucira akanzu…Kagame ntawamushobora imana niyo yamusyizeho..ikindi Habyarimana yishwe nabahutu benewacu..kuko nawe iyo agira ubwengye aba yarategetse nkakagame.ntagire ivangura…abantu murwanda tumaze gukira hafite isuku kubera Kagame naho mwebwe batutsi mwibesya Ngo murarwanya Kagame avuyeho mwakicuza imyaka magsnabiri usibye ko bitashoboka kandi nanone bahutu murwanya Kagame mwitonde kuko mushobora kuzagya mupfa buhoro buhoro kuko murikamere imana ntiyigeze ibashinga ubuyobozi..sibintu byanyu murakoze..

  5. AHAHAHAHAHAHAHAHHAAH, SI UKUVUGA WAKAMEJEJE
    SHA MUZAZE MURWANE NZABA NDEBA
    UKWIYE INDANDO UKABA INTORE Y’IGIHUGU
    NAHO UBUNDI UFITE IMISHINGA ICURAMYE
    IBYO BYOSE NI AMACO YINDA AHAHAHAHAHAAHAH
    INZARA SIKINTU

  6. hahaha,mwiroterere mama, yooooo mbega agahinda weeeeeee ibyo ni amaco yinda
    keretse izongabo zawe ari zabaringa. muzatekereze ibindi ibyo gutera u Rwanda mu bikure mu mitwe yacu.

Comments are closed.