Ubushinjacyaha bugiye kujurira ku cyemezo cyo kugira abo kwa Rwigara abere!

Yanditswe na Marc Matabaro

Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru ko agiye kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru cyo kugira abere umunyapolitiki Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi.

Jean Bosco Mutangana  yagize ati: « ubushinjacyaha ntabwo rwanyuzwe n’imikirizwe ya ruriya rubanza, twafashe icyemezo cyo kujurira mu minsi iri imbere. Twabonye igihe gihagije cyo gusoma icyemezo cy’urukiko rukuru muri Dossier y’abo kwa Rwigara, twiyemeje gutera intambwe tukajurira. Turatekereza ko ibimentetso twatanze mu rukiko rukuru bitigeze byose byitabwaho ngo bihabwe agaciro.»

Yakomeje agira ati:“Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’uburyo urukiko rwasobanuye ibimenyetso bwatanze. Dutekereza ko tudakwiye kugarukira hariya hejuru y’ibimenyetso simusiga twari dufite ku byaha biremereye. Tumaze gusesengura umwanzuro w’urukiko, turacyafite igihe dushingiye ku ngingo ya 176 mu Itegeko Nshinga iduha iminsi 30. Twizeye ko Urukiko rw’Ubujurire ruzemera ubusabe bwacu hanyuma rugafata icyemezo. Nibwo twaba tunyuzwe mu gihe rwatanga umurongo, tubona ariwo ukwiriye kuba unoze kurusha uw’urukiko rwabanje.”

Nabibutsa ko ku Tariki ya 6 Ukuboza 2018 ari bwo Diane Rwigara yagizwe umwere ku byaha byo gushaka guteza imvururu muri rubanda no gukoresha impapuro z’impimbano. Akaba yari amaze igihe kirenze umwaka afunze we na nyina Adeline Mukangemanyi wareganwaga n’abandi bantu 4 nabo bagizwe abere. Abo bose bararebwa n’ubujurire bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Mutangana yavuze ko Ubushinjacyaha bwajurira cyangwa butabikora, bitazabuza abavuga kuvuga.

Ati “Nk’Umushinjacyaha Mukuru mfite inshingano zo kureba urubanza rutaciwe neza, ntekereza ko uburyo rwaciwe rwasize ibyuho bikeneye kuzuzwa, nkasaba Urukiko Rwisumbuye kongera gusuzuma icyo cyemezo. Ngiye kureba ko ninjurira bizatera ikibazo ku gihugu, naba ngiye kwambara umwambaro utari uwanjye. Imibanire y’ibihugu igengwa na dipolomasi na politiki. Njye sindi umuvugizi wa Leta, nshinzwe gukurikirana ibyaha no kubishinja mu nkiko.”