Ubutegetsi bugomba gutangwa n’abaturage: Eric Bahembera

    Numvise Musangamfura ndumirwa. Yiyemeje gukoresha ibinyoma ngo asobanure uko yitwaye na Bagenzi ku byerekeye amatora asimbuka n’ibibazo bijyane nayo. Niyo mvugaho kuko nari ndi mu kanama gashinzwe gutegura amatora.

    1. Igitekerezo cyo gutora hakoreshejwe amaliste utsinze agatwara byose ari mu bakizanye muri Kongere y’i Breda ibi bivuga ko ari mu batangaga ibitekerezo bigahabwa agaciro.

    2. Ibibazo liste ye yagejeje ku kabazo gashinzwe amatora byose byabonewe ibisubizo ntacyasimbutswe havugwa ko ibisaba guhindura amategeko bitasubizwe kandi ko nta gukomeza kubyigaho kuko ntawahindura amategeko w’umukino watangiye cyane cyane iyo birenze ububasha bwa arbitre. Akanama Gashinzwe Amatora kashoboraga kwemeza amategeko agenga amatora gusa aliko nta burenganzira kari gafite ko gukora ibinyuranye n’ibyo Kongere yemeje.

    3. Ibyo kugarura amashyaka abantu bahozemo nzi ko byari byaracitse mu ishyaka niwe wabigaruye muri campagne électoral. Campagne électoral igamije gushakisha amajwi wenda ubwo yizeraga ko abo bahoranye mu ishyaka bamurundaho menshi. Icyo yiyibagije n’abatiyumva mu mashyaka ya cyera kandi nibo benshi ndetse bamubajije aho abashyira. Igisubizo cye cyaba ko we yumva ari umuzi w’giti (abashinze ishyaka) abandi bakaba amababi ko hagize umwe muri bo ukomereka igiti cyose cyakwangirika. Icyo kigereranyo ndizera ko yumva neza uko cyafashwe. Ibyo ari byo byose ntawubura kwibaza igifite agaciro kurushya ikindi hagati y’umuzi n’ikibabi.

    4. Gukina la carte ethnique ni dangereux (kwitwaza irindakoko mu matora bigira ingaruka). Ibyo nabyo byarageagejwe muri campagne aliko ibisobanuro byatanzwe biganisha ku rujisho rwakuruwe na Musangamfura ubwo yinjiza umuntu mu ishyaka amucishije mu cyanzu yakwiyamamaza bigasaba ko abanrwanashyaka babaza ko bashaka kumumenya. Icyo kibazo cyari kuvuka ku muntu uwo ari we wese si ubwoko bwabiteye. Icyakora wenda ko Musangamfura yahumekaga ko hari ikibazo k’irondakoko ni yo mpamvu yamushije mu cyanzu. Icyakora birashoboka ko  n’irondakoko ahura naryo mu buzima arizana no muri FDU kuko bitumvikana ukuntu avuga ibyavugiwe mu kiganiro mbwirwaruhame i Bruxelles ririmo amashyaka menshi n’abatari mu mashyaka abitindaho bigeze hariya asobanura ibibazo bya FDU nk’aho icyo kibazo kiri mu banyarwanda b’ingeri zose ari FDU kireba gusa.

    5. Kwihandagaza ngo Nkiko ntiyatumiwe mu nama y’akanama gashizwe amatora abibwirwa ni iko ko atakabagamo uwo Musangamfura? Amategeko akagenga avuga ko iyo ukayobora abuze, kandi yabuze iminsi irenga icumi yose (ikimenyimenyi ntiyateranyije inama yagomba kwiga Gahunda y’umunsi w’itara yahomba gutangwa na Komite Mpuzabikorwa, Ntiyatanze iyo Gahunda nga ayihe abo bakorana mu kanama gashinzwe amatora, Nityasubije uwari umwungirije amwibutsa ko igihe cyagiye, yasubizaga gusa ku bitajyanye na kongere bigaragaza ko yari muzima), umwingirije atumiza inama kandi Nkiko yamenyeshejwe ko inama izaba. Umunsi yagombaga kuberaho aho kuvuga ko azayitabira (cyangwa ngo ayitumize ku munsi abona umubereye) yahisemo kuvuga ko Kongere isubitswe. Tuvugishije ukuri koko hari ubona ko Nkiko yari afite ubushake bw’uko inama iterana yaranze kuvugana n’abo bakora iminsi irenga icumi kandi icyo inama yari gukora avuga ko atakicyemera?

    6. Haba ibibazo hataba ibibazo hari umuntu ku giti cye wavuguruza Kongere ntawe babibivuganye? Musangamfura arakina n’amagambo gusa ngo nta Kongere itumiza indi kandi mu myanzuro ya Kongere hari handitsemo ko indi Kongere izaba mu kwa ntangiro z’ukwa 9. Kuyihagarika ntangiro z’ukwa 9 iri hafi kurangira ni ugusuzugura inzego zikuriye ishyaka. Ni ugutesha agaciri urwitwazo rwo guhagarika kokgere cyane cyane iyo uri mu bari bafite uburengabzira bwo gutanga gahunda ya kongere. Icyari cyoroshye iyo nta kindi cyari kihishe inyuma ni ugushyira kuri gahunda umwanya ugenewe kwiga ibyo bibazo niba yarabonaga bifatika. Ikindi kandi mu mategeko agenga amatora hateganyijwe ko mbere y’ayo ababona akanama gashinzwe amatora katarakoze neza bafite uburenganzira bwo kubigeza kuri kongere ikabyiga. Nta mpamvu rero yo kutabona ko kongere yakwiga ibibazo bihari niba umuntu yemera ishyaka arimo.

    7. Musangamfura yifata nk’aho kuba yari kuri liste bimuha uburenganzira bwo kuyiyobora. Uyoboye iliste yari ariho yavuze ibibazo yabonye avuga ko atanyuzwe n’ibisubizo byose akanama gashinzwe amatora kamuhaye aliko ko bitahalika itora niba abaotowe bemeranyjiwe ko bizakosorwa mu matora azaza bikaba byarakemutse. Aha n’ubwo yabivuze mu yandi magambo yemerwanywa n’akanama gashinzwe amatora ko ibibazo atari ibyakemurirwa gusa mu mategeko agenga amatora ahubwo mu nzego zitandukanye z’ishyaka. Izego zitagiyeho rero ntawabikemura. Tugarutse kuri cya kigereranyo n’igito, ibibazo byose ntibyakemurirwa mu mizi gusa bireba igite cyose. Bigomba gukemurirwa mu giti cyose. Ngaho rero aho Dr. Mwiseneza yerekanye ko ari leader koko kandi uzi no kunegosiya ku buryo yabashije kugera ku byemewe n’amategeko agenga amatora ko amaliste ashobora kuvangwa kandi iliste ye ikaba yarahaboneye imyanya myinshi malgré la défection ya Musangamfura na mugenzi we umwe wundi. Ibyo kwitwaza ngo hatowe abavuye mu ishyaka rimwe rya kera nta shingiro bifite kuko amaliste yivanze. Ubwo rero ikibazo yagombaga kuba yarabanje kugikemura ku iliste yari ariho aho kukizana amatora yarangiye

    8. Musangamfura arabeshya abumva radiyo avuga ko hari abari mu kanama gashinzwe matora batowe adasobanuye imyanya y’iyamamarizwa na komisiyo zishyirwaho na kongere. Nta muntu n’umwe wari muri ako kanama wemerewe kwiyamamaza (exception yari yakorewe Nkiko gusa kubera kumwubaha cyangwa ko yari ikinani sinzi impamavu n’abo mu Rwanda gusa). Icyo kinyoma kinyoma cya Musangamfura kigenwe kwifatira abatazi uko FDU iteye bigaragaza ko intego ye itari ugusobanura uko ibibazo biteye ahubwo ari ugukomeza kujijisha.

    Umwanzuro: Abamvishise ikiganiro cyatanzwe na Musangamfura kuri radiyo Itahuka mutamira bunguri ibisobanuro bye kuko usibye kubeshya gusa bigamije kwerekana ko FDU  atari ishyaka ahubwo ari impuzamashyaka abayobozi ba buri shyaka bagomba kwigabanira ubuyobozi uko bishakiye nta kwita ku byifuzo by’abarwanshyaka. Ikindi kandi aho naho arikitiranya abayobozi bayo mashyaka ya kera n’ishyaka ku buryo abari abarwanashyaka bayo atakibaha agaciro aho bari muri FDU iyo yihandagaza akavuga ko ntabakirimo cyereste niba ayo mashyka yaba yari baringa. Iyo myumvire ye uyaguye ukayigeza mu rwego rw’igihugu ku baturage bose birumvikana ko afashe ubutegegetsi atabaha agaciro ahubwo ubutegetsi yakumva ko butangwa n’abari mu kazu gusa nako mu mizi yabwo gusa. Demokarasi nk’iyo rero siyo muri FDU duharanira. Ubutegetsi bugomba gutangwa n’abaturage. Uko abayobora bakwumvikana kuyobora bagomba kubaza niba abaturage babyibonamo. Ni ibyo byakozwe Alost. Kwitandukanya na rubanda hagati yawe (mu mizi wiyugamiye izuba uri mu biryo) na yo ugasigamo intera ireshya n’uburebure bw’igiti, ukayibona (rubanda)  yonyine mu bushorishori ihangana n’ibiza (umuyaga, izuba, etc..) bituma umenya ko yari ifite icyo ivuze ari uko igiti cyumwe (n’ubu naturumva ko kongere ihagarariye abarwanashyaka kuko yiyemeje kutamuvugaho yizera ko azashishoza akagaruka). Numva Musangamfura na bagenzi be rero aho kwikubura bagarukiye abarwanashyaka bakubaka icyizere hagati yabo nabo, bagasangira akabisi n’agahiye, bakirinda kubeshya bivuguruza maze bakabona ko batagaruka mu buyobuzi mu minsi ya vuba biciye muri demokarasi. Ikosa rikomenye bakoze na Ndahayo yakoze ni ugushaka kwigarurira umwanya wa Ingabire uri mu gihome kandi yaraturushije ubutwari twese akemera kujya gusangira akabisi n’agahiye abo twiyemeje kuvugira aho gutegereza ngo bazahatane ari uko yafunguwe. Iryo kosa nta murwanshyaka wa FDU waryihanganira kuko rihindura ubusa ubuhanga n’ubushobozi bwose abarwanashyaka bababonahamo. Ibyo nibashaka babe babyumva ukundi abarwanashyaka babifata nk’ubugwari. Nk’ibigwari rero sinzi niba biciye mu matora hari umwanya w’ubuyobozi mwabona muri FDU. Sinzi n’aho mushaka guhimba agace kanyu hari umuntu uzabakurikira kuko bizamutera isoni. Buryo no muri politiki ishema ni ingenzi.

    Eric Bahembera