U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)

UMUTEKANO

Ni Inshingano z’ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu.

Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw’igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw’igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z’ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka gukora imirimo yabo, bayirangiza bagahurira mu busabane, bagasangira ibyo bafite bagataha amahoro, ntihagire urara irondo cyangwa ngo arirazwe ntihagire uhagarikwa ngo abazwe ibyangombwa, ntihagire ubwirizwa amasaha yo kuba yageze mu rugo cyangwa mu buriri, nta basirikare nta nkeragutabara nta polisi, nta local defence cyangwa abandi bitwaje intwaro baboneka hagati mu mago y’abaturage.

Iyo umuntu agereranya u Rwanda rwa none ahera ku buryo rwahozeho kuva rwitwa u Rwanda. Mu bihe by’ingoma z’abami amateka atubwira ko habagaho ingabo, ndetse ngo umusore usoretse yatozwaga kuba ingabo akigishwa kumasha n’ibindi, ariko abatubanjirije batubwira ko bajyaga I Bwami akaba ariho bakorera iyo mirimo, ni koko hari ababaga biteguye (stand by y’ubu) kuzajya gukuranwa kurinda I Bwami, tubwirwa ko iyo Umwami yashozaga intambara cyangwa igihugu cye cyaterwa aribwo bahamagarwaga bakajya gutabara. Tubwirwa kandi ko ngo Abami ahanini barwanaga ngo bagure ubutaka bw’igihugu, bakigarurira imisozi bakanyaga amatungo abagaragu n’abaja.

Ibi bivuze ko nta bantu abo aribo bose babonekaga ku misozi bikoreye intwaro uretse abahigi nabo babarizwaga mu mashyamba, ibi bivuga kandi ko nta marondo cyangwa ikiguzi cy’umutekano cyasabwaga abaturage

Ku mwaduko w’abazungu.

Ubwo abakoloni bageraga mu gihugu niho batangiye gutoza no kwigisha gukoresha intwaro tobona ubu, hashyirwaho igipolisi gishamikiye ku bazungu mu karere, abatojwe muri izo ngabo n’abapolisi babaga ahantu hazwi habigenewe,ntabwo babaga ku misozi no mu ngo z’abaturage.

Muri za Repubulika

Ubwo inkubiri ya demukarasi na repulika yatangiraga kuvugwa mu mpera y’imyaka ya za 1950 yegereza muri za 1960, habaye ugusubiranamo kw’abaturage, abanyarwandda bamwe baricwa abandi barahunga, ingoma zihindura imirishyo koko!  Abafashe ubutegetsi biyemeza gushyiraho igisirikare cyo kujya gihangana cyangwa gikumira abashushubikanyijwe bagahunga, intambara zagiye ziba abantu bakicwa abandi bakavanwa mu byabo bagatwikirwa bagahungira mu bindi bihugu. Uko hagabwe ibitero buri gihe habagaho ibitambo, abatgabaga ibitero nabo bagerageza kureba ko bagaruka iwabo iyo byabangiranga hamwe bageragezaga ahandi, bituma abategetsi bo mu gihe cya Repubulika bakwiza abasirikare hirya no hino cyane cyane ku mipaka n’ahantu hazwi hagiye hagabwa ibitero.

Muri Repulika yiswe iya mbere niho noneho habayeho gukaza igisirikare, habaho ndetse n’amashuri yabyo n’ibigo byo kwitorezwamo.

Abari barize mu mashuri ya gisirikare (les 11 Camarades du 5 Juillet) nibo baje kuvamo abahiritse Repubulika yitwaga iya mbere bayishinja ko itakajije umurego mu guhashya ibitero no gukemura amakimbirane yari yaravutse mu gihe cyo guharanira ibyo byiswe ubwigenge, ibi simbivugaho cyane kuko nkeneye kugera ku mutekano w’u Rwanda rwa none.

Abo basirikare baje biyita Repubulika ya Kabiri koko bashoboye guca intege abateraga kuri bo wari umutsindo gusa hibagirana ikitwa gukemura amakimbirane cyari gufasha no guha uburenganzira busesuye abari barahunze bakagaruka mu gihugu cyabo bagahabwa ibyabo byari byaramaze kwigabizwa hatarimo amatungo yariwe n’ingo zabo zatwitswe, ariko nibura Leta nk’umubyeyi wa bose bajyaga no gushakirwa ubufasha hiyambajwe ububanyi n’amahanga bakaba batuzwa hakimakazwa ubwiyunge n’imibanire myiza.

Ibiganiro na za initiatives bitaziguye byagiye bibaho, abari impunzi bagerageza kwishakishiriza uburyo babigeraho, na Perezida Habyarimana Yuvenali wa Repubulika ya kabili byamugeragaho kandi ariko nta myanzuro yafashwe ihamye ngo haboneke umuti w’ikibazo.

Leta ya Habyarimana nta myanzuro yafashe ngo haboneke umuti w’ikibazo cy’impunzi

Iki nicyo ahanini cyatumye abari impunzi bishyira hamwe kugera ku gitero cyo kuya 1 Ukwakira 1990, abari impunzi bari bazi neza ko intambara atari umukino biyemeza gutanga ubuzima bwabo, banazirikana ko no mu gihugu kuva ku mupaka byanze bikunze hazabaho ibitambo, ubuzima bw’inzirakarengane bukahazaharira ariko nibura bikumvisha Leta ko igomba kugira icyo ikora ku kibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.

Umutekano muke waherukaga mu mpera ya 1950 no muri za 1960 abantu bicwa abandi bahunga, bagasenyerwa bagatwikirwa, amatungo akaribwa, umutekano muke wagaragaye muri za 1960 no mu ntangiriro za 19970, igihe abahunze bageragezaga kugaba ibitero bashaka kugaruka iwabo, iki nicyo gihe cyonyine u Rwanda havugwa ko habagaho ibibazo by’umutekano gusa. Uwavuga ko hari ibibazo by’umutekano muke byagaragaye mu gihugu cy’u Rwanda yaba abeshye.

Rwagati mu mirwano yo mu Kwakira 1990, habayeho imishyikirano, habayeho amasezerano yagiye asinywa, abari muri FPR barabyibuka ndetse n’abari mu butegetsi bw’u Rwanda barabyibuka.

Nihuse kugira ngo nivugire ku mutekano ariwo mutwe w’iyi nyandiko ya none, amasezerano niyo yonyine yari kugabanya ibitambo cyangwa izindi mpanuka (risks / risques) z’umutekano muke! Ibi nabyo abari icyo ihe ku mpande zombie bari babizi!

Abenshi mu baharaniye ko iriya ntambwe y’ingenzi y’iya 1 Ukwakira 1990 iterwa ntabwo babashije gukomeza, ibyo nta munyarwanda utabizi, ariko ababasimbuye birengagije nkana impamvu nyamukuru yatumye begura intwaro, ariyo guharanira ko bava mu buhunzi bagahabwa umwanya n’uburenganzira bwabo nk’abandi banyarwanda, Habyarimana wa repubulika ya kabili nawe ntako atagize ngo yemere ibyo yasabwaga, amasezerano yarayemejwe, yarayasinye, yemera ingingo zayo zose harimo kwemera ko guverinoma yabayemo ishyaka rye gusa yakira n’andi mashyaka atavuga rumwe n’irye, nyuma FPR nayo yaje kwemerwa nk’Ishyaka, no kugabana ubutegetsi .

Ku bari impunzi bari bamaze iminsi batakariza abana babo ku rugamba rw’ Ukwakira 1990, ku babafashije baturutse mu gihugu imbere, ndetse no ku baturage bari batuye mu karere k’imirwano nabo bahatakakarije ababo n’ibyabo uyu wari umwnya wo gusubiza agatima mu nda, uyu niwo mwanya izi za risks / risques zari kuba zisezerewe burundu, abagihumeka bagashakirwa uburyo bwo gutuzwa kwiyunga no gusana imitima hifashishijwe inkunga z’amahanga aho bikenewe. Ibi byari gukuraho icyo kuri ubu bita UMUTEKANO MUCYE

Ntangira iyi nyandiko kuva mu gice cyayo cya mbere nirinze kuvuga ubwoko (ngo mu Rwanda bwavuyeho da!) Ababajwe bose nta vangura bari kunyura muri programu yo kwiyunga gusana imitima no gusana ibyangijwe ariko ayo mahirwe u Rwanda ntirwayabonye kuko nyuma y’amasezerano no gutegura gahunda yo kugabana ubutegetsi ku bari babukeneye HABAYEHO IRASWA RY’INDEGE YA PREZIDA HABYARIMANA…

Iraswa ry’indege ya Habyarimana ryasubije irudubi ibibazo by’umutekano

Ntawe nshinja kurasa iyo ndege ariko ababizi barahari, ariko igihugu cyari mu nzira nziza zo kwiyubaka kwiyunga no kwisana cyaguye mu icuraburindi ryo kwitana ba mwana, abafitanye isano n’abaharaniraga kuva mu buhungiro baba aribo bagirwa ibitambo bagerekwaho iraswa ry’indege, bagerekwaho kwica umubyeyi w’igihugu, abari biteguye gusbira mu byabo barya karungu, ikiremwe muntu cyamburwa agaciro muri rusange umuntu akicwa nko gukandagira urushishi cyangwa ikimonyo! Miriyoni y’abantu inarenga ihatakariza ubuzima, abahunga bikuba inshuro zitabarika, abakambitse bategereje ko igihu cyeyuka bagasukwaho urusasu, abambutse imipaka bagakurikirwa yo, harya izo mbaraga zose zarimbuye abanyarwanda iyo ziza gukoreshwa uko bikwiye Ikinani kikazira urw’ikirago ku gihe cyacyo ni nde munyarwanda wari gukenera Inkeragutabara na Local defence? Abasirikare n’abapolisi barara bagose ingo z’abaturage bari kuba ngombwa? Imisanzu y’umutekano yakwa abaturage ku ngufu ntiba yongerwa ku mafaranga ya za mitieri twumva yavugishije abanyarwanda amangambure???

Nyuma y’Indege na Guverinoma y’ubumwe!

Indege yararashwe, abanyarwanda bakabakaba miliyoni baricwa abandi barahunga, muri Nyakanga 1994 hajyaho guverinoma y’UBUMWE. Icyambere ubwo bumwe nabwo bwari bucagase kuko butafunguriye imiryango aba MRND bashoboraga kuba barahasigaye baraguye mu gatangaro, ahubwo babanje kujyanwa mu mana aho bamishwagaho urusasu hagataha mbarwa, abaketswe kugira uruhare mu bwicanyi barafashwe nabwo ku ruhande rumwe bashyirwa muri gereza abagifite umwuka baracyategereje ubutabera.

Ababuze ababo barihanaguye kuko nta butabera bwahindura ababo YEZU cyangwa LAZARO. N’ubwo ntawakwibagirwa uwe yabuze ku ruhande urwo ari rwo rwose, ariko nibura abagihumeka bakeneye kubaho mu mutuzo abatarasigaranye ubumuga bakaba barya utwo bihahiye nta ntugunda iyo ariyo yose, bakeneye kugira imihana bahana amazi bakarahurirana, icyo bakeneye cya mbere si Local defence si inkeragutabara kuko ubutabazi bw’ibanze buhera mu muharuro hagati y’abaturanyi basangira utwo bashobora kubona hagati y’abaturage bahuje imibereho.

Umutekano uvugwa ku ngoma ya Kagame n’agatsiko ke ni uwe bwite n’ibintu bye!

Ikintu cya mbere cyiranga Paul Kagame muri kamere ni UKWIKUNDA, kwirebaho wenyine no KWIGIGWIZAHO.

Ni muri urwo rwego abasirikare, abapolisi, Inkeragutabara na za local defence mwumva ndetse n’intore zitozwa kwitwara giterahamwe si umutekano ashakira abanyarwanda n’u Rwanda ni ukwirinda we ubwe bwite n’ibintu bye yamaze kwigwizaho, muri make ni ubwoba afite, akumva ko ahantu aho ariho hose hashobora kuva uwamuhungabanya cyangwa ngo amuhungabanyirize ibye yigwijeho!

Ubu no mu nzego z’ibanze abayobozi baba barimo ngo ushinzwe iby’umutekano ukomoka muri DMI na G2, akitwaza na Masotela mu gihe nta muturage ngo wemerewe kugira intwaro! Mwumvise ko Capitain David Kabuye washakanye na Lieutenant Colonel (aba ofisiye bakuru 2) mu rugo badafite uburenganzira bwo gutunga Masotera mu nzu yabo ngo ni uko batakiri mu ngabo!

Kagame Day iherutse kubera muri Atlanta, intore nyinshi zayijemo zivuye I Kigali zari zitwaje za Pistolets!

Imiryango irimo gufungwa yo kwa Tom Byabagamba n’abavandimwe kugera no ku mugore utwite ndetse n’umwana w’incuke ngo bararegwa gukwiza impuha zangisha abaturage ubutegetsi, ibyo ni kwa kwikunda kwa kagame, noneho ibikoresho bye bya ba Jack Nziza bikirara mu bantu bigafunga bigashimuta bikarigisa sinakubwira imirambo iaboneka mu biyaga bikikije u Rwanda.

Kagame ntakunda abanyarwanda na mba arikunda agakunda ibye uwo niwo mutekano bababwira, ni umutekano wo kurinda ya majyambere twaganiriyeho mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko

Muri make nta mutekano mu u Rwanda rwigeze kugira nk’uwo ku ngoma ya Paul Kagame!!!!!

Inkomoko y’umutekano muke no kubura ubumwe mu banyarwanda

Uko twabibonye muri iyi nyandiko, ubumwe bwacu bwahungabanye igihe igice cy’abanyarwanda batangiye guhigwa bakicwa abandi bagahunga, umuti wo kugarura ubumwe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kuwuvuguta igihe cy’iya 1 Ukwakira 1990, amahirwe twambuwe n’IJORO RY’INDEGE ryabuditsemo igihu abanyarwanda barahashirira gukomeza na nyuma yahoo, ibi nta kindi gihe byigeze biba mu Rwanda uretse kuri iyi ngoma.

Umuti FPR yatuvugutiye wakarihiye benshi mu gihe bake bakiwunyunyuzamo igisukali! Ijoro ryabara nka ba Sendashonga, ba Assiel Kabera, ba Lizinde, ba Col Patrick Karegeya na bagenzi babo.

Kagame yasenye Ubumwe ashaka intebe, Mu w’2000, iyo Ubuyanja bwa Bizimungu buhabwa amahirwe, Inteko ya Sebarenzi ikisanzura mu muri CND ntituba dutaka umutekano, urugendo rugana ubumwe no kwiyunga tuba turugeze kure.

Ingirwamanza n’inkiko mu Rwanda rw’iki gihe zihagarikwamo abari bitangiye ubwo bumwe n’umutekano. Mu buhungiro haravugwa abari imbere mu rugamba rw’Ukwakira n’ubwo nabo abagihumeka batorohew na gake

Umutekano muke wazanywe kandi ukoreshwa na Kagame mu rwitwazo rwo kwikubira ubutegetsi.   Mpiniye aha abandi banyunganire mu gihe dutegereje igice cya 3 cy’iyi nyandiko URWANDA RWA NONE.

Claude Marie Bernard Kayitare