UBUTUMWA BW’ISHYAKA FDU–INKINGI KU MUNSI W’ISABUKURU Y’IMYAKA 58 U RWANDA RUMAZE RUBAYE REPUBULIKA

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

Iyi tariki ya 28 Mutarama 2019, ni isabukuru y’imyaka 58 u Rwanda rumaze
rubaye Republika. Tuributsa ko inyito repubulika ituruka ku magambo
abiri y’ikiratini (res publica) avuga ko ifatwa ry’ibyemezo bireba buri
muturage, kandi ko abaturage aribo bafite ijambo rya nyuma ku micungire
y’igihugu, bakabikora binyuze mu matora adafifitse.

Kw’itariki ya 28 Mutarama 1961 niho abayobozi b’amakomini yose yo mu
Rwanda bashyizweho n’amatora yabaye kuva kw’itariki ya 26 kugeza
kw’itariki ya 30 nyakanga 1960, bateraniye i Gitarama bafashe icyemezo
cyo guhindura imiyoborerere y’igihugu ikava k’ubutegetsi bushingiye
k’ubwami hakajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.

Nubwo abantu basobanura kwinshi iki icyemezo cyafashwe, icyo twese
tugomba kuzirikana nuko iki cyemezo cyahinduye amateka y’Urwanda. Kuva
icyo gihe Urwanda rwabaye Repubulika kandi ubutegetsi uko bwagiye
busimburana ntabwigeze bunenga icyo cyemezo. Ntabwo dushidikanya ko
abanyarwanda benshi bashima ubuyobozi bushingiye kuri Repubulika.

Umunsi nkuyu wari ukwiye kutubera umwanya mwiza wo gutekereza icyatumye
abanyarwanda benshi bivumbura bakanga ubutegetsi bwa cyami bagahitamo
repubulika no kureba niba abafashe ubuyobozi bw’igihugu, mu gihe cya
Repubulika barubahirije inshingano zabo. Tukihatira gukosora
ibitaragenze neza tukubakira ku byiza bakoze. Ku munsi nkuyu kandi
tugomba gushimira abagize uruhare mu kurwanira impinduka, banamagana
akarengane, n’ubuyobozi butubahiriza demokarasi, bakahatera ubuzima
bwabo.

Impamvu yatumye ubutegetsi bwa cyami bwarahirimye nuko bwarangwaga
n’akarengane, ubusumbane mu bana b’u Rwanda no kudaha icyizere buri wese
ko ashobora kubaho mu bwisanzure no kugira uruhare ku byiza by’igihugu.

Uyu munsi rero nk’abanyarwanda ni uwo gutekereza ku miyoborere y’igihugu
cyacu uko iri muri iki gihe. Uyu munsi Abanyarwanda benshi barakubwira
ko ubutegetsi buri kubasaba ibirenze ubushobozi bwabo, imisoro n’andi
mafaranga bagenda bakwa iratuma badashobora kwiteza imbere igihe bivugwa
ko ubukungu bw’igihugu buzamuka buri mwaka. Bacye barakize ariko umubare
munini w’Abanyarwanda uracyennye. Umwana w’umukene aratsinda amashuri
ariko ntashobore kujya kwiga kubera ko ibyo asabwa nta bushobozi bwabyo
afite. Agahitamo kwigumira m’urugo. Ibi bikaba bijyana mu kwimakaza
ubusumbane hagati y’Abanyarwanda. Abitwa ko bagize ubushobozi bwo kwiga
nabwo kubera kutagira igenamigambi rihamye (planification) mu burezi
bw’igihugu cyacu, impinduka za buri kanya bigatuma ireme ry’uburezi
naryo rihera hasi. Ibi bikaba bizatuma wa mugambi wo kugira ubukungu
bushingiye k’ubumenyi utagerwaho igihugu cyacu kikaguma mu bukene.

Birabaje ko mu gihugu cyacu hakivugwa ibura ry’abantu kandi dufite
inzego z’umutekano zihagije. Ni ngombwa ko umuntu niba hari icyo
ubutegetsi bumubaza bikorwa binyuze mu nzira z’amategeko. Uwafashwe nawe
agashyikirizwa inzego zibishinzwe, agahabwa ubutabera mu gihe gikwiye.

Hari ibintu maze iminsi mbona iyo ngiye mu byaro, usanga hari abasore
n’inkumi bakora ibintu byo gukanga abantu umuntu aba avugana nabo,
bafata amafoto naza telefone. Birakwiye ko umunyarwanda wese atekana,
akavugana nuwo ashaka adakebaguza. Ntawe uza kumufotora no kujya
kumutangaho rapport ngo avugana n’umwanzi. Ni ngombwa ko inzego
z’ubutegetsi k’urwego urwo ari rwo rwose bumva ko kutabona ibintu kimwe
n’ubutegetsi atari ukwanga igihugu. Abanyarwanda bakeneye umutekano wo
ku mutima no ku mubiri, kandi ntibyari bikwiye igihe tuvuga ko turi muri
Repubulika y’igenga.

Repubulika nyayo yagombye kurangwa n’ubutegetsi bucunga neza ibya
rubanda kandi bukabikora bufatanyije na rubanda, mu nyungu za rubanda.
Rubanda itekanye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

Ishyaka FDU-INKINGI riharanira ko ubutegetsi bwakongera kugaruka mu
nzira nziza, abaturage bagahabwa ijambo mu byemezo byose bifatwa
bibareba, kugira ngo bakore ibyo basabwa basobanukiwe kandi bazi icyo
bizabagezaho. Ngiyo Repubulika twifuza, Repubulika ishyira imbere
gushyikirana hagati y’abayobozi n’abayoborwa kugira ngo iby’Abanyarwanda
bicungwe neza kandi mu nyungu zabo. Twe nk’ishyaka FDU-INKINGI,
Repubulika twifuza ni iyubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa
muntu, ni ihumuriza buri wese kugira ngo abana b’u Rwanda bose
barubanemo nta mwiryane, nta busumbane imbere y’amategeko no mu ngiro.

Ishyaka FDU-INKINGI rirashishikariza abanyarwanda bose ko iyo ntego yo
kubaka Repubulika itubereye twese bayigira iyabo, maze tugafatana
urunana, tugatizanya ingufu. Kugira ngo ibyo bigerweho, Ishyaka
FDU-INKINGI ryiyemeje kuba Intwararumuri muri iyo nzira no gufata iya
mbere muri icyo cyerekezo.

Iyi sabukuru y’imyaka 58 u Rwanda rumaze rubaye Republika nibe umwanya
wo gutekereza ejo hazaza no gufata ibyemezo kuri buri wese ku ruhare
yagira mu kubaka Repubulika twese twibonamo.

Mbifurije isabukuru nziza.
Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorerwa i Kigali kuri 28 Mutarama 2019.
Victoire Ingabire
Prezidante wa FDU-Inkingi