Ubuyobozi bukuru bwa RNC bwahagaritse bamwe mu bayobozi bayo muri Canada.

Rwanda National Congress
1200 G Street,
NW, Suite 800
Washington D.C. 20005
United States of America

Washington tariki ya 26 Ugushyingo 2019

Impamvu : Guhagarikwa by’agateganyo
Ku mirimo yose y’Ihuriro

-Bwana Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor,

-Bwana Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada (wahagaritswe kuri uwo murimo by’agateganyo kubera gufatira umutungo w’Ihuriro) n’uw’akarere ka Ottawa- Gatineau,

-Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau,

-Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor,

Mbandikiye mbamenyesha ko Biro ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda (RNC) yakiriye inyandiko-mvugo y’inama mwakoze uko muri bane ku itariki ya 21 Ugushyingo 2019; iyo nama ikaba yarakozwe mu izina rya Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada.

Biro nkuriye yasuzumanye ubwitonzi ibikubiye muri iyo nyandiko-mvugo, isanga inama mwakoze ihabanye cyane n’amategeko, amahame n’indangagaciro Ihuriro rigenderaho.

Inama yanyu yihaye ububasha idafite na gato ifata ibyemezo bidahwitse na gato, yiha uburenganzira bwo guhagarika umuhuzabikorwa w’intangarugero kugeza ubu mu maso y’Ihuriro muri rusange, igerekaho no kwihanangiriza abayobozi babakuriye, ari bo:

-Umuhuzabikorwa wungirije wa 3 ukuriye abahuzabikorwa b’intara zose akaba anabibangikanyije n’imirimo y’umubitsi mukuru
-Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
-Umwe mubagize akanama k’inararibonye

Mutaretse na bagenzi banyu muhuriye muri Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada.

Kubera uburemere bw’amakosa mwakoze kandi mu rwego rwo guca akajagari no kubungabunga ubusugire bw’Ihuriro Nyarwanda, mbamenyesheje ko guhera uyu munsi tariki ya 26 Ugushyingo 2019, muhagaritswe by’agateganyo ku mirimo yose buri wese yakoraga mu izina ry’Ihuriro.

Muzahabwa igihe gihagije cyo kwisobanura imbere y’inzego zibishinzwe kugirango icyemezo cya burundu kizafatwe ntawuzinzikiranyijwe cyangwa ngo aniganwe ijambo.

Mugire amahoro!
​Jerome Nayigiziki
​Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
​(Sé)
Bimenyeshejwe:

  • Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda (bose)
  • Abahuzabikorwa b’intara (bose)
  • Umugenzuzi Mukuru
  • Ukuriye inteko y’Inararibonye
  • Abagize Komite Nshingwabikorwa n’abayoboke b’Intara ya Canada (bose)

1 COMMENT

Comments are closed.