Ubwigenge n’icyo FPR yise kwibohoza opozisiyo ikibona gute?

    Mu gihe hibukwaga imyaka 52 u Rwanda rumaze rusubiranye ubwigenge ku ya 1 Nyakanga ndetse na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda ikaba yizihiza icyo yise imyaka 20 ishize ngo yo kwibohora, ubwanditsi bw’ikinyamakuru The Rwandan rwegereye bamwe mu banyapolitiki ba opozisiyo bemeye kuvugana n’abanyamakuru bacu maze badutangariza kuri bo uko bumva ubwigenge bw’u Rwanda n’ikiswe kwibohora ariko twanifashishije n’ibindi byatangajwe na bamwe mu banyapolitiki mu bindi bitangazamakuru.

    ntaganda (2)

    Me Bernard Ntaganda, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri: mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika yagize ati:

     

     

    munyampetaJean Damascène Munyampeta, umwe bayobozi b’ishyaka PDP-Imanzi: we aragira ati:

    “Duhereye ku ijambo ubwigenge ubwaryo, rivuga “indépendance” mu rurimi rw’igifaransa, rivuga ko igihugu n’abagituye bafite uburenganzira bwo guhitamo imibereho yabo, inzego zibayobora n’ibindi byose bijyanye n’ubuzima nta kindi gihugu cyangwa abandi bantu babibahera uburenganzira. None se munyamakuru, uko uzi Abanyarwanda babaho mu Rwanda ibi barabifite? Hari politiki, ubwisanzure umunyarwanda afite bwo guhitamo ejo hazaza he atabyakiye uburenganzira? Duhereye ku rwego rw’igihugu, abategetsi b’u Rwanda bajya kwaka amabwiriza ibwotamasimbi n’ahandi bakesha imfashanyo mbere yo kugira icyemezo bafata cyahindura ubuzima bw’igihugu. Murabizi ko ubu abajyanama, cyangwa abategeka u Rwanda ari ba Tony Blair, Waren n’abandi tutarondoye. Ubwo se ubwigenge buri he? Wakwigenga usabiriza? Tugarutse ku buzima bw’Abanyarwanda, turabizi ko nta bwinyagamburiro bafite. Uvuze ibyo atekereza bidahuye n’ibyo Leta yifuza arara afunzwe cyangwa akaburirwa irengero. Ushatse akazi agomba kubona ukamuhesha ugera i bukuru, kubona ishuri nabyo niko bigenda. None se nibyo twita kwigenga? Gashakabuhake yahinduye izina ariko ubuhake bwarakomeye. Mwatubajije icyo dutekereza ku munsi wo kwibohoza. Ese ko umuntu abohora ikiboshye, ni nde wari uboshye mu Rwanda mbere ya 1990? Twe twabonye amashyaka menshi mbere ya 1994, tuzi ukuntu meetings zakorwaga kandi ntihagire ufungwa cyangwa ngo yicwe abizize. Ubu mu Rwanda rwa FPR wakoresha meeting ukaramuka? Wavuga ku mugaragaro ibitagenda mu butegetsi bwa FPR ukabona aho unywa amazi? Abagerageje tuzi aho bari. Ubu Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka, Ntaganda n’abandi tuzi uko babayeho. Harya ubu uyu munsi wo kwibohoza barawizihiza kandi bazi ko baboshywe n’uwo uvuga ko yabohoye igihugu kandi yaraje agakaza imigozi? Nta kwibohoza kwabayeho muri 1994 kuko FPR yasanze MRND itangiye kuboha Abanyarwanda, maze si ugukaza imigizi imariramo imbaraga zayo zose. Ubwigenge no kwibohoza nyakuri bizabaho ariko uko iyo migozi yose, Abanyarwanda bayicishije urukundo rwa bagenzi babo maze Abatwa, Abatutsi n’Abahutu bagatangira kubaka u Rwanda rushya nta gashakabuhake n’umwe ubateranya, yaba gashakabuhake w’umuzungu cyangwa uw’umunyarwanda.”

     

    Minani JMVMinani JMV, umukuru w’ishyaka Isangano Abenegihugu, yagize ati:

    “Kwicisha Abenegihugu inzara, kurigisa abantu, kwica no gufunga abanyapolitiki, kwikubira imitungo kubo mu gatsiko, gusubiza inyuma ireme ry’uburezi, ibinyoma no gutekinika, urwango n’agasuzuguro mu benegihugu, kwironda n’ibindi n’ibindi byinshi tutarondoye ngiyo bilan nyayo ya FPR. muri iyi myaka 20 ishize. Ku bijyanye n’ubwigenge byo nta byinshi twavuga kuko FPR noneho iherutse gukuraho agahu umunsi w’ubwigenge ikawusimbuza umunsi wo kwita amazina Ingagi z’abana. Ibi ntabwo byadutunguye kuko nkuko twagiye tubigaragaza ubutegetsi bwa Kagame ni ingoma ya Cyami yiyambitse igikote cya Repubulika.”

     

    mukamurenziJeanne Mukamurenzi, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yagize ati:

    “Mpamya ko iriya taliki ya mbere y’ukwezi kwa 7, ni taliki y’ingirakamaro mu mateka yacu. U Rwanda rwabaye Repuburika, rwigobotora ingoma ya gihake n’iya gikolonize. Iriya taliki ntikwiye gusibwa mu mateka yacu n’ubwo agatsiko gashaka kuyisibanganya nk’uko kamenyereye gusibanyanya amateka yose. Ariko ntabwo kazayisiba mu mitwe yacu. Naho iriya tariki ya 4, leta y’inkotanyi yise iyo kwibohoza, bazayite iyo kubohoza ibya rubanda niyo kumena amagi, kuko nibwo batangiye kurya umureti. Bidutobera amateka bashaka gusiba umunsi w’ingirakamaro mu mateka yacu, bakawusimbuza umunsi zabohoje ibya rubanda zimaze kurutsembesha amasasu. Mu byo bise ngo ushatse kurya umureti amena amagi. Igihe kirageze ngo ba bazwe amagi bamennye. Kagame n’abambari be bagamije gusibanganya amateka yacu noneho bakishyiriraho ibyabo, ejo muzumva bizihije umunsi wo kurasa abantu ku manywa yihangu. Nguko uko inkotanyi zikora. Ariko ntabwo twakomeza kurebera zihindura amateka yacu nk’uko zihindura umwambaro w’imbere, amateka ni amateka. Bikwitiranya umunsi wo kumena amagi no kuboza ibya rubanda, n’iriya taliki ya mbere Nyakanga. Bajye bawizihiza ikambere iwabo, ntacyo umariye abanyarwanda ahubwo ubatera intimba. Ku bataripfana rero iriya tariki nayo ntimukayipfane, tugomba kubwira FPR ko iriya taliki ari ingirakamaro mu mateka yacu. Muri campanye y’ amatora ya 2017 ishyaka ryacu Ishema ryu Rwanda, ryiyemeje kujyamo, tuzabimwibutsa, kandi turakomeza tubimwibutse dore ko umureti mwinshi yariye utuma yibagirwa vuba. Biri munshingano zacu guhora tumwibutsa rero, no kuba avuga amatora abikesha iriya taliki ya 1 Nyakanga. N’ubwo nyine aba yibye amajwi, ariko twe tuzamwereka uburyo ubwigenge bukora, abaturage bakitorera abayobozi babo mu bwigenge no mu bwisanzure hadakoreshejwe toraha utore uyu kadogo aguhagarikiye n’imbunda. Ishema party tuzabimwigisha kuko arimo kwitwaza ko ngo iriya taliki ya 1 Nyakanga yabayeho adahari, nta kibazo ubwo tuzamwigisha uko bikorwa azaturebeho azasobanukirwa ibyiriya taliki.”

     

    Bakunzibake-AAlexis Bakunzibake, umuyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri n’impuzamashyaka FCLR-Ubumwe, yagize ati:

     “Ku wa 01 Nyakanga buri mwaka, kimwe n’abaturanyi bacu b’abarundi, abanyarwanda natwe twakabaye twizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, ariko kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi ntako itagize ngo yerekana nk’uko ikunze kubibeshya ko u Rwanda rwatangiye kubaho ikimara gufata ubutegetsi ni muri urwo rwego byinshi mu biranga amateka y’igihugu yabikuyeho kugeza naho ikuyeho ibirango byose bya Repubulika ntibyagarukiye aho ahubwo ni itariki turiho tuvuga ubu y’ubwigenge irayifashe iyihindura iyo kujya yigira mu bucuruzi yita ingagi amazina, ni akumiro kuko abantu bashobora gusubiza amaso inyuma batakabaye bakora amahano nkaya. Igishimishije nuko nta munyarwanda uyobewe icyo itarika ya 01 Nyakanga itwibutsa kabone niyo FPR yayisibanganya gute tuzahora tuyizirikana kandi tunazirikana intwari zitanze kugirango uyu munsi ubeho. Naho kubijyanye no kwibohora biba byaciye ibintu abantu bashyizwe ku nkeke ntawe utabona ko ari bimwe byo kurangaza abanyarwanda ibibagiza amabi FPR ikomeje gukorera abanyarwanda, ubu se abanyarwanda bangahe bakubwira ko biboheye? Ndagirango usibye n’abatari muri FPR, ubu abari bayirimo iyo bageze kuri uno munsi agahinda karabica kuko abenshi bibuka ibyo baharaniraga bareba n’ibikorwa bakicuza benshi bibuka uko bavugaga ko bazaca ubuhunzi none bwarikubye, guteza imbere demukarasi ubu uyivuze uricwa wahushwa ugafungwa cyangwa ugahunga, imibereho y’baturage ubu inda zafatanye n’imigongo za bwaki ni zose, ababyeyi babyara bafungirwa mu bitaro, abasirikare barara ku mihanda wagirango baracyari mu ntambara, imisanzu igiye kwica abanyarwanda… tuvuge ko hibohoye ababyeyi bafite abana bamara amezi n’amezi batiga babuze bourse cyangwa hibohoye abashyirwamo amapingu bagiye kwicwa bakabeshyerwa ko bari bagiye gutoroka? Hiboyeye abanyamakuru bafungwa cyangwa batukwa bazizwa umwuga wabo? Utavuze abaturage basenyerwa bakarandurirwa imyaka maze umukuru w’igihugu agaha umugisha ababikoze. Nta munyarwanda yaba uri mu butegetsi cyangwa utaburimo bwa FPR utabona ko u Rwanda ubu rwagiye rwabohwa inshuro nyinshi kurenza uko FPR yarugezemo rumeze, ahubwo iki nicyo gihe cyo gushyira hamwe imbaraga tukabohora u Rwanda n’abanyarwanda. Abanyarwanda twese dukomeze kuzirikana umunsi w’ubwigenge.”

     

    twagirimana bonifaceBoniface Twagirimana, umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi: yagize ati:

    “Ntabwo ushobora kuvuga ko wabohoye abantu mu gihe mu gihugu ntawe uvuga, warimitse igitugu, ugabira uwo ushatse ukanyaga uwo ushatse! Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe ubashimuta, ubahohotera mu buryo butandukanye. Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe abatavugarumwe nawe bose ubamarira mu buroko, abandi ukica? Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe umutungo w’igihugu wose wihariwe n’agatsiko abandi baturage batagira ingano ubukene bunuma, ubushomeri… Wavuga ute ko wabohoye abaturage mu gihe ubu buzuye ubwoba, babaye ibikange kubera ibibi bibakorerwa? Inzira yo kwibohaza ahubwo igomba gukomeza tukibohaza ubu butegetsi bubi buri mu Rwanda kuko ntaho burimo kutwerekeza usibye kuzongera kuzaturoha mu yandi mahano, naho ibi byo ni igipindi gisanzwe cya FPR Inkotanyi”

     

    PDRPDR-Ihumure umwe mu bayobozi baryo muri Afrika y’Epfo:

    “Njye icyo nemera ni uko inkotanyi zitabohoye u Rwanda ahubwo zaruboshye guhera muri 1990 umunyarwanda ntiyari azi amasasu, kwikorera akarago, no kurara muri shitingi. Inkotanyi aho zageraga rubanda barahungaga kandi zikica abantu benshi akenshi bazira ubwoko, ubu impunzi u Rwanda dufite ntizigeze zibaho mbere kuko ubu hahunga umutwa umuhutu n’umututsi, ubwigenge twabonye ntitwigeze tubuha agaciro ngo twibuke ingoyi tuvuyeho maze dushyire hamwe ahubwo twakomeje gutatanya ingufu ndetse nababuharaniye bicwa ntakiragerwaho , abacakubiri ya kiga nduga yahaye ingufu abarwanyaga ubutegetsi n’ibyiza twari tumaze kugeraho, ariko reba ikibabaje , Bizimungu, Rucagu, Lizinde, Mukantabana, Habumuremyi, Kanyaregwe aba nibo batanze kandi bakinatanga ibitambo muri Ruhengeri na Gisenyi, abanyarwanda rero ntago turabasha kwishyirahamwe ngo tumenye umwanzi w’u Rwanda ahubwo usanga dukunze kwigurisha. Uko mbibona iyi ngoma izasiga ihekuye u Rwanda bitigeze bibaho mbere ariko nyuma yayo abana bacu bazabona ubwigenge kandi bazamenya agaciro kabwo twe tutamenye mbere”

     

     jean paulJean Paul Turayishimye, umuvugizi w’ihuriro nyarwanda RNC: yagize ati:

    “Ibisobanura by’ Ubwigenge cyangwa se definition, ni uko Leta iba itagira influence zivuye ahandi. Kuva u Rwanda rwabona icyo bise ubwigenge, sindabona umutegetsi navuga ko yigize n’umwe. Na Kagame nawe n’ubu arava muri Western countries akajya mu Bushnwa , ariko ntabwo yigize. Icya kabiri, n’uko abanyarwandda ataribo bagenga imiyoborere y’ igihugu cyabo. Kagame afatanije naba mercenaries bacye nibo bamuha umurongo. Legitimacy ye ayikura muri International media na organizations. Icya nyuma navuga nuko, abanyarwanda kuba barirukanye u Bubiligi, ntabwo bivuze ko babayeho neza kuruta igihe cyabo. Bigenze ku Bubiligi, ariko baracyakolonijwe na benewabo b’abanyarwanda. Guvernement y’ U Rwwanda nta mahitamo itanga. Ibyo bageneye umuturage nibyo abona, ibyo bashaka guhitisha nibyo bihita. Haba m nama y’ inteko cyangwa ya gouvernment. Niba se umuyobozi atagira ubwigenge, ubwo umuturage we yavuga ko abukura he?”

     

    Victor ByiringiroGen Victor Byiringiro, umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, mu kiganiro yagiranye na Radio Impala yagize ati:

    “Imyaka 20 FPR imaze ku butegetsi si iyo kwibohora ahubwo abanyarwanda bayimaze mu kangaratete, ukwibohora nyako bazakugezwaho na FDLR”

     

     

    gahundeChaste Gahunde, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda: aragira ati:

    “Ubwigenge bw’u Rwanda n’icyiswe ukwibohoza k’u Rwanda Ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rwinjiye mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu kigenga gifite ibirango n’abayobozi bemewe kandi bubashywe. Kuva icyo gihe igihugu cyacu cyagize ijambo n’uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo no kwishyiriraho amategeko kigenderaho. Uwo munsi utagira uko usa ntukwiye kwibagirana. Nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwigenga mu mwaka wa 1990 bamwe mu Banyarwanda bafashijwe n’abanyamahanga beguye intwaro batera u Rwanda birengagije ko hari izindi nzira ibibazo byashoboraga gukemukiramo. Tubivuge uko biri kuko ukuri ntikwica umutumirano. Abateye u Rwanda ni abari bagitekereza mu mitwe yabo ko mu Rwanda ubutegetsi bugomba guharirwa ababeshya ko bavukanye imbuto. Kuri bene abo n’abo bashuka bakabyemera, u Rwanda ntirwigeze rubaho kuva mu mwaka rwabonyeho ubwigenge. Aka gasuzuguro gakwiye gukosorwa. Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, igihugu cyacu cyagushije ishyano maze gifatwa n’inyeshyamba zakirwanyije mu gihe cy’imyaka igera kuri ine yose. Mu buryo bw’agashinyaguro iri shyano niryo ryiswe kwibohoza. Nyamara benshi mu babikurikiranira hafi nanjye ubwanjye ndimo basanga kuvuga ko u Rwanda rwabohowe ari nko gutera urwenya kuko ahubwo u Rwanda rwaboshywe cyane, cyakora bigakorwa bijyanye n’igihe tugezemo. Ni ukuvuga ko mu by’ukuri ubu Abanyarwanda bari muri gihake na gikolonize nshya (neocolonialism). Dukeneye indi revolisiyo nshashya izazana ubwigenge u Rwanda rugahumeka ituze n’amahoro, tugasezerera burundu igitugu cy’agatsiko ka FPR tukazamura ibendera rigaragaza ubwigenge bw’u Rwanda, tukarubumbatira tukunga ubumwe nta mususu mu bwumvikane nk’abavandimwe bazira kurasana ukundi.”

     

    gatsimbaziNelson Gatsimbazi, umunyamakuru w’umunyarwanda wahungiye muri Sweden we ati:

    “Umunsi wo kwibohora ni umunsi uri mu mateka y’uRwanda kandi mu byukuri kuwizihiza kuri njyewe ni uguta umwanya kuko ntabwo wakwizihiza kwibohora kandi ukiboshye. Abanyarwanda baracyaboshye kuko kwibohora kwa mbere ni ukubasha kwishyira ukizana ukavuga icyo utekereza. Mu Rwanda uyu munsi ibyo byose nta na kimwe gikorwa kuko n’abagerageje bose kuvuga icyo batekereza bari mu magereza, abandi barishwe abandi bari mu buhungiro. Gusa navuga ko uwo ari we wese uharanira kwishyira ukizana na demokarasi mu gihugu cyacu cy’uRwanda, azi neza ko urugamba rwo kwibohora rugikomeje kugeza igihe tuzibohorera nyabyo.”

     

    akishuliAbdallah Akishuli, umukuru w’ishyaka Urukatsa: ati:

    “Icya mbere umuntu yabanza gushimira intwari zaharaniye ko u Rwanda rwava mu bukoloni bw’ababirigi rukabona ubwigenge n’ubwo ntawabura kuvuga ko Afrika yacu yabonye ubwigenge bwa Nyirarureshwa kuko twavuye mu bukoloni buhagarariwe n’abantu b’uruhu rwera bavuga indimi mva mahanga tukinjira mu bukoloni buyobowe n’abagaragu b’abo bahoze badutwaza amategeko mva burayi n’ahandi. Abo bagaragu babo nibo ubu bikorera amategeko abarengera bo ubwabo bakayashyira mu itegeko nshinga bahindagura uko bishakiye. Ikindi kandi uretse no kurihindagura, baheruka baritoresha ku gahato abaturage dore ko baba batanasobanuriwe ibirikubiyemo, nyamara na ba nyiri ukurishyiraho ubwabo ntibibuka kuzirikana ibirikubiyemo ngo barihe agaciro babyubahiriza nk’uko babyiremeye ibyo bikaba biterwa n’uko nta nkiko zigenga tugira mu bihugu byacu by’Afrika. Naho ibijyanye n’ikinyoma cyiswe kwibohoza navuga ko abiyita intwari ubu iyo urebye neza batazi icyo kwibohoza bivuga kuko usanga babyitiranya no kwambura umuntu ikiziriko cyari kimuboshye ku kaguru ahadatera ubumuga kandi ntihabe icyico ukagisimbuza umurunga w’akandoyi kamutuga agatuza kugirango umwereke ingirwa butwari bwawe. Ikindi ntabura kwibutsa ni uko abambikwa impeta z’ubutwari z’ubukotanyi bazihabwa hakurikijwe umubare w’abantu bakindaguye bityo urusha abandi kwica benshi akitwa intwari. Urugero rwa hafi rufatika natanga ni ibyo IBINGIRA yakoreye i Kibeho akiri Colonel ntibwakeye akaba Général ? Iyo hari ugerageje gutaka kubera ububabare aterwa no gutugwa n’ingoyi nk’umwidishyi agirango ingoyi yadohotse bityo akayimurira mu ijosi cyangwa se akamubwirira ku Karubanda ko yahunitse amasasu ahagije ashobora kurasa abo abeshya ko yabohoye akabamarira ku icumu ntacyo yishisha. Mu magambo make FPR yatubohoye kuri politiki y’iringaniza ritavushaga amaraso cyangwa ngo ritume hacura imiborogo iyisimbuza ubwibone, kwiyitirira igihugu nk’akarima kayo bwite, iyicarubozo no gukwiza amarimbi y’inzirakarengane ahantu hose mu gihugu no mu mahnaga. Ibigwi byayo nabigereranya no gutura imibi y’inkaba. Aho abanyarwanda bakoma mumashyi kugirango bucye kabiri kuko uwiriwe ntaba yizeye ko ari burare.”

     

    mukamana christineChristine Mukama, umwe mu bayobozi b’abategarugori mu Ihuriro RNC: we ati:

    Ubwigenge bw’u Rwanda ku ya 1/7/1962 ni igihe abanyarwanda bipakururaga Ubukoroni bw’Ababiligi, u Rwanda rukigenga, rukabona Independence, abakoroni bagasubira iwabo. Iyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame avanga icyo yise kwibohora cyabaye muri 1994 mu kwezi kwa Nyakanga igihe afata Kigali n’ingaboze za RPA, aba yigiza nkana avanga amasaka n’amasakaramentu. Nta hantu izo sabukuru zombi zihuriye. Ikindi kuba bavuga ko ngo bibohoje, nabyo ntibyumvikana kuko we yenda yaribohoje n’agatsiko ke, ariko abandi bafatanije urwo rugamba ubuse barihe? Bamwe yarabishe, abandi arabafunga.. Adusubize twese abanyarwanda niba kwibohoza bivuga gufata igihugu ku ngufu wanze gutaha mu bwumvikane, ukinjira uhanura indege irimo bagenzi bawe bayobora ibihugu, miliyoni z’abaturage bawe bakaguhunga, izindi milioni zigapfa kubera imirwano watangije, abaturanyi bagaterwa hejuru, bakicwa n’ingabo zawe… Mbese uko niko kwibohoza cyangwa n’ukwiboha no kuboha bandi akaramata?

     

    twagiramungu (2)Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza n’impuzamashyaka CPC yagize ati:

     

     

    bamara1

    Prosper Bamara, umwe mu banyarwanda bakurikiranira politiki hafi: yagize ati:

    Ubwigenge ni ikintu cyiza cyane abantu bagomba kwishimira, ndetse twabyita gusubrana ubwigenge igihugu cyacu cyari cyarambuwe n’abavaburayi. Ababuharaniye bakoze ibintu bikwiye icyubahiro rwose. Gusa nanone ntitwabura kugaya uburyo “management” y’ubwo bwigenge yagenze kuva bwaboneka kugeza ubungubu ku munsi wa none. Guhuza abanyarwannda b’amoko yose no kubaha ijambo mu miyoborere y’igihugu cyabo bose byarananiranye uko ingoma za Repubulika zagiye zisimburana. Icyiswe kwibohora rero nacyo ni ikintu cyiza abanyarwanda bagezeho, aliko na none “management” y’ukwibohora yagenze nabi cyane. Ya ngeso yo kunanirwa guha ijambo n’ubuzima abana b’u Rwanda b’amoko yose yarakomeje, ukwikubira no kuyobora nabi birakomeza. Ikintu kibi cyane cyagaragaye ni ugushaka gusibanganya no kugaragaza ko ubwigenge bwabayeho muli 1962 nta gaciro bufite, ko butagomba no kwizihizwa. Ibyo si ibintu by’i Rwanda. Niba nta gaciro bufite, n’ukwibohoza kwa 1994 nta gaciro kwagombye kugira, kuko gushingiye ku mahame y’ubwigenge bwabonetse uli 1962, ni nayo mpamvu Repubulika yakomeje ikitwa iya gatatu. Ni ukuvuga ko icyagezweho cya gihe kigikomeza, kandi gikomeye. Ahubwo ibyabaye muli 1994 byagombye kuba byaraje gushimangira no gusubiza agaciro nyako ubwigenge bwa 1962 , agaciro katakariye mu miyoborere mibi no mu gusumbanya abanyagihugu. Byarakomeje kandi birababaje. Muli make rero, umunsi w’iya mbere Nyakanga wagombye kwizihizwa n’abanyarwanda bose barangajwe imbere n’abayoboye igihugu, hanyuma ibindi bisobanuro by’ibyaba byaragenze nabi n’ibikwiye gukosorwa no kugawa bikagira uburyo bigaragazwa, aliko hatabayeho gutesha agaciro ibihe bikomeye by’igihugu. Reka nongere mbashimire ku bwo kwegeranya ibitekerezo by’abanyarwanda kuli iyi ngingo.”

     

    kayumba-nyamwasa1Lt Gen Kayumba Nyamwasa, umwe mu bayobozi b’Ihuriro RNC: Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Itahuka, Serge Ndayizeye yagize ati;

    “Ntabwo ari abanyarwanda bibohoye ahubwo ni Kagame wibohoye ubukene we n’umuryango we, ntabwo wafata ubutegetsi hapfuye abantu bangana kuriya ngo uvuge ngo waribohoye.”

     

    Ubwanditsi

    The Rwandan