Nyuma y’amezi agera kuri atatu, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru kuri contact FM, NIYOMUGABO NYAMIHURWA GERARD yaraburiwe irengero, amakuru yizewe aturuka mu nzego z’iperereza mu Rwanda aremeza ko ubu amerewe nabi muri gereza ya KAMI aho yakorewe iyicarubozo ku buryo bukabije.
Ayo makuru yizewe akomeza yemezako NIYOMUGABO yatawe muri yombi na DMI mu ntagiriro z’ukwezi kwa kane 2014 igihe kimwe na Cassien NTAMUHANGA. Mu rwego rwo kuyobya amararari igihe DMI yari imaze kubacakira ngo taliki 09 /04 ahagana mu masaa yine z’ijoro DMI, ikaba yaramutegetse koherereza msg abantu 2 b’inshuti ze ababeshya ko ngo amaze kwambuka ageze Tanzania, muri ubwo butumwa DMI yoherereje izo nshuti za Niyomugabo ibumwitirira ikaba yarababwiraga ngo “namaze kwambuka ariko mube mucecetse bazabanze bagereke kuri leta ko yanyishe”.
Ibi DMI mu kubikora ikaba yaragirango ibuze abantu bo mu muryango we n’inshuti ze kumutabariza bibeshyako yacitse. Hagati aho, DMI nayo ikaba yarateganyaga kumwica cyangwa gukomeza kumukorera iyica rubozo imukuramo amakuru ndetse inamutegeka kuzemera ibinyoma mugihe yaba ihisemo kuzamugeza imbere y’inkiko.
Amakuru aturuka mu bantu ba DMI barambiwe ubwicanyi bwa FPR, aremeza ko DMI ikomeje kumukorera iyica rubozo riteye ubwoba ririmo kumutwika n’utumanyu tw’ibidomoro, ku mushyira ku mashanyarazi ku buryo ubu ubuzima bwe bumeze nabi cyane.
NIYOMUGABO yakunze kuvugwa mu rubanza rwa KIZITO MIHIGO na bagenzi be NTAMUHANGA CASSIEN aho ubushinjacyaha na polisi bimushinja ibinyoma ngo ko nyaba ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza ba KIZITO mu ishyaka rya RNC.
Nyuma y’ifatwa rya ba KIZITO, Leta ya Kigali n’ibinyamakuru byayo bakaba batarahwemye kwibasira uwitwa NSABIMANA CALLIXTE Alias SANKARA ubarizwa muri RNC muri Afrika y’Epfo bamushinja ko ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza muri RNC aba basore bahoze ari inshuti ze ndetse NIYOMUGABO GERARD na NTAMUHANGA bakaba bariganye na SANKARA mu mashuri yisumbuye.
Igiteye inkeke n’ukuntu leta y’u Rwanda ikomeje kumugaragura imwica urubozo aho kumushyira imbere y’inkiko ngo yisobanure. Ibi bikaba nta kindi bihishe uretse gushaka kumuvutsa ubuzima.
Umuryango wa Niyomugabo, inshuti ze n’abanyarwanda muri rusange bakaba bakeneye kubona Niyomugabo arekurwa cyangwa agashyikirizwa inkiko mu maguru mashya.
Claude Maririe Bernard Kayitare