Uganda: René Rutagungira mu rukiko ashinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi!

René Rutagungira

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kampala muri Uganda ni avuga ku igezwa imbere y’urukiko rudasanzwe rwa Gisirikare ( Court Martial) ry’abantu 9 biganjemo abapolisi bakuru ba Uganda, umunyekongo ndetse n’umunyarwanda bizwi ko akorera Leta y’u rwanda wari waraburiwe irengero mu minsi ishize witwa: René Rutagungira.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo René Rutagungira wahoze ari Sergent mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa FPR yagejejwe imbere y’urukiko i Kampala arinzwe cyane ndetse yambaye n’amapingu we n’abo bafunganywe b’abapolisi bakuru ba Uganda.

Benshi bemeza ko uru rubanza rutazibagirana mu mateka ndetse rugomba kuzana igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda byanze bikunze n’ubwo utari wifashe neza.

René Rutagungira n’abo bapolisi ba Uganda bararegwa gushimuta impunzi z’abanyarwanda zabaga zarahungiye mu gihugu cya Uganda maze zikajyanwa mu Rwanda.

Uvugwa cyane washimuswe akajyanwa mu Rwanda ni Lt Joel Mutabazi wahoze ari umwe mu barindaga Perezida Kagame nyuma agahungira mu gihugu cya Uganda aho yaje gushimutwa akuwe mu maboko ya HCR akajyanwa mu Rwanda aho yaburanishijwe agakatirwa burundu nyuma yo gukorerwa n’iyicwa rubozo.

Lt Gen Andrew Gutti yasomeye abaregwa ibyo bashinjwa. Ubushinjacyaha burarega René Rutagungira kuba tariki ya 25 Ukwakira 2013 ahitwa Kamengo muri District ya Mpigi, yarashimuse Lt Joel Mutabazi akamujyana mu Rwanda afatanije n’abapolisi ba Uganada bareganwa nawe, ibyo ngo akaba yarabikoze yitwaje imbunda na za Grenades kandi atari afite uburenganzira bwo kubitunga kuko ari umwihariko w’igisirikare wo gutunga ibikoresho bya gisirikare nk’ibyo muri Uganda.

Ikitarasobanuka n’impamvu ibi byaha birezwe aba bagabo ubungubu kandi bimeze imyaka igera kuri itatu.

René Rutagungira wambaye ishati y’ubururu

Abakurikiranira hafi ibibera muri Uganda bavuga ko ibi byose ari ingaruka z’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse urupfu rw’umuvugizi wa Polisi ya Uganda Andrew Felix Kaweesi rukaba rwaratumye amazi arenga inkombe.

Intambara y’ubutita iri hagati y’inzego za Polisi ziyobowe na Gen Kale Kayihura n’inzego z’iperereza rya gisirikare Gen Henry Tumukunde afitemo ingufu, igaragarira buri wese, nabibutsa ko izo nzego z’iperereza za gisirikare ari zo zataye muri yombi René Rutagungira n’aba bapolisi bandi banaregwa kurya ruswa no gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubugambanyi ku nyungu z’inzego z’iperereza z’igihugu cy’amahanga (u Rwanda).

Hari benshi bemeza ko Andrew Felix Kaweesi yishwe kubera ko yashoboraga gusimbura Gen Kale Kayihura (uri mu zabukuru kandi bivugwa ko arwaye) ndetse atari ashyigikiye ibikorwa byinshi bya Gen Kale Kayihura birimo no gukorana hafi n’inzego z’iperereza z’u Rwanda mu bikorwa bitemewe n’amategeko byo kwivugana no gushimuta abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ku butaka bwa Uganda.

René Rutagungira uretse gukekwa mu rupfu rwa Andrew Felix Kaweesi (n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro) aravugwa mu rupfu rw’umunyamakuru Charles Ingabire wari umukuru w’igitangazamakuru Inyenyeri News wiciwe mu gihugu cya Uganda mu minsi ishize, ndetse n’ishimutwa n’iyicwa ry’abanyarwanda benshi byaberaga mu gihugu cya Uganda.

René Rutagungira bivugwa ko ari hafi cyane ya Gen James Kabarebe nyuma y’ifatwa rye mu buryo bw’ibanga mu minsi ishize Leta y’u Rwanda yabaye nk’ikubiswe n’inkuba ndetse ikwirakwiza inkuru mu binyamakuru byayo, icyo gitutu ntabwo cyagarukiye aho kuko n’umugore wa René Rutagungira yavugiye mu binyamakuru ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yumvikanye avuga kuri iki kibazo ndetse anahakana ko u Rwanda rudashaka gufasha Kale Kayihura ngo asumbure Perezida Museveni ku butegetsi. Ibi byose ariko igisirikare cya Uganda cyakomeje kubihakana kugeza ubu René Rutagungira na bagenzi be bagejejwe imbere y’urukiko.

Amakuru ava muri Uganda aravuga ko uretse aba batawe muri yombi ku itegeko rya Perezida Museveni bwite ngo mu minsi iri imbere hari abandi bantu benshi bashobora gutabwa muri yombi mu nzego zitandukanye, baba ari abanyarwanda, cyangwa abapolisi n’abandi bantu bakorana n’inzego z’iperereza z’u Rwanda cyangwa na Gen Kale Kayihura hafi.

Mu gusoza umuntu yakwibaza byinshi ku mubano w’u Rwanda na Uganda. Ese kuba Uganda ifunze ndetse ikanashyira imbere y’inkiko abantu ishinja gukorana n’u Rwanda ndetse no gushimuta umwanzi wa Leta y’u Rwanda bakamujyana mu Rwanda (Lt Joel Mutabazi) si ikimenyetso gikomeye cyo guha gasopo u Rwanda? Perezida Museveni nk’umuntu bizwi ko ari inyaryenjye gushyira mu majwi u Rwanda ku mugaragaro ese ntabwo byaba bihishe ibindi bikomeye bitagaragara ahubwo ibi bya René Rutagungira bikaba ari agace gato k’undi mukino ukomeye utagaragara urimo gukinirwa mu nzego zo hejuru?