Uko bamwe mu bakozi ba peresidansi y’u Rwanda aribo: Inès Mpambara, Yolande Makolo na Jean Paul Kimonyo bishe itangazamakuru mu Rwanda.

Abantu benshi bibaza impamvu mu Rwanda hataba ubwisanzure bwitanganzamakuru kandi buturiye akarere karangwamo ubwo bwisanzure nubwo nabwo bukicyiyubaka kandi nabwo bugenda bukendera bugana aho ubw’u Rwanda bugeze. Aha natanga urugero rwu Uburundi aho abantu baribasanzwe bazi neza ko bwateye imbere cyane kuruta u Rwanda. Ntiziguye mu magambo reka manyurire muri amwe mu makuru abantu benshi batazi cg batigeze bamenya. Ndi umuhamya.

Ntiriwe nsubira mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda munyemere mpere mu mwaka wa 2010-2011 kubera ko aribwo hafashwe icyemezo cyo gukuraho minisiteri y’itangazamakuru ndetse hanatangwa igitekerezo cyo gushyiraho urwego rw’abanyamakuru bigenzura arirwo rwaje kugira ibibazo byatumye umuyobozi warwo Fred Muvunyi ayabangira ingata.

Hagati 2010-2011 nibwo umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza wahaye minisiteri y’itangazamakuru(MININFOR) impuguke ikomoka muri Kenya(ntashatse gutangaza izina rye hano) mw’itangazamakuru kugirango iyifashe gukora umushinga wa politike rivuguruye ry’itangazamakuru ryigenga cyane ko iryari risanzwe ntabwo ryari rigezweho kandi ntabwo ryahaga abanyamakuru ubwisanzure mugutara no gutangaza inkuru.

Mubyukuri cyari igitekerezo cyiza dore ko harihakenewe ivugurura rya politike yagengaga itangazamakuru mu Rwanda. Kugirango uwo mushinga ukorwe neza twatumiye abafatanyabikorwa benshi barimo abanyamakuru, sosiyete sivile, n’impuguke nyinshi mu kunoza uwo mushinga. Ndibuka ko abanyamakuru batanze ibitekerezo kandi bishyirwamo niba nibuka neza uwitwa Nelson Gatsimbazi w’ikinyamakuru Umusingi ari mu banyamakuru batanze ibitekerezo akenshi bitanyuraga abahagarariye leta kabone nubwo byari ibitekerezo byubaka kandi biganisha k’ukwishyira no kwizana kw’abanyamakuru. Ubwo uwo mushinga wari hafi kurangira twatumiwe muri pre-cabinet kugirango abaminisitiri barebwaga n’uwo mushinga bawusuzume bityo uzagezwe mu nama y’abaminisitiri. Muri abo bayobizi harimo Mushikiwabo(minaffet), Makuza(premature), Karugarama(minijust) n’abandi ntibuka neza.

Muri abo bayobozi kandi hajemo uwitwa Ines Mpambara, Yolande Makolo na Jean Paul Kimonyo bose bo muri perezidansi. Mubyukuri bari bazanywe no kuburizamo uwo mushinga kubera ko wari kuzafasha abanyamakuru.  Ines Mpambara yaje yakererewe ariko akihagera yahise yaka ijambo atangira kuvuga ko uwo mushinga wakozwe nabi bityo udakwiye guhabwa agaciro ndetse udakwiye kujanwa muri cabinet(inama y’abaminisitiri), hakurikiyeho uwitwa Jean Paul Kimonyo uyu we yigizaga nkana wumvise ibintu yawuvuzeho. Ndibuka neza ko yageze naho abaza abawuteguye twese turanuma ariko twaje gutabarwa na Karugarama, Makuza na Mushikiwabo aho bose basabaga iryo tsinda ryo muri perezidansi gutanga ibitekerezo bituma uwo mushinga urushaho kuba mwiza kuruta kuwunenga no kuwusenya kandi ko bakwiye gushimira abawuteguye kuko bakoze akazi keza kandi katoroshe. Kubera kwirinda guterana amagambo iryo tsinda rya Kagame ryarubashe ariko ritangira gutegura ubundi buryo ryakoresha kugirango uwo mushinga ntukazigere usohoka mw’igazeti ya leta uko wakabaye.

Muburyo bwinshi bakoresheje harimo nugukuraho minisiteri y’itangazamakuru(mininfor) mu rwego rwoguca umutwe iryo tegeko by’umwihariko n’itangazamakuru ry’igenga muri rusange bityo utazagira minisiteri irirebera inariteza imbere. Ntibyateye kabiri iyo minisiteri ikurwaho muburyo bw’ibanga bidasakuje yewe n’abanyarwanda ntanubwo bamenye ibyabaye kuburyo hari nabamwe bazi ko iyo minisiteri ikibaho. Barore. Ndibuka ko bamwe mubakozi ba mininfor babibwirirwaga mumihanda na mbere yuko mininfor ikurwaho ko akazi kabo kagiye kurangira ko bagomba gushaka akandi hakiri kare. Ibi byose byatangiye Mushikiwabo amaze kuyivamo bamugize minisitiri wa Minaffet, yarafite umugambi wo kubaka Mininnfor ikagira imbaraga ikanagirirwa icyizere n’abanyamakuru ikindi kandi ashingiye kubunyamwuga ahereye mugushiraho imbonerahamwe(structure) ya minisiteri n’abakozi bazaba bayikoramo babyigiye yewe n’imishinga myinshi irimo media club. Mushikiwabo amaze kuva muri mininfor iyi minisiteri yamaze igihe kinini itagira minisitiri ahubwo ireberwa na Musoni Protais icyo gihe wari Minicaf. Kuburyo butagaragara yariyobowe na perezidansi ariko mw’izina rya Kabagambe Ignatius, uyu yari DG ariko mubyukuri yayoborwaga na Yolande Makora wicaga agakiza ariko atagaragara. Abatazi Yolande Makolo n’umugore wari utinyitse kubera ko yakareraga Kagame bya hafi yewe n’abaminisitiri baramutinyaga. Icyo gihe kandi nibwo mapping report isohotse noneho Mininfor inshinjwa kudakangurira amanyamakuru kubeshyuza iyo raporo, iyi raporo yanatumye za minisiteri n’ibigo byose bihabwa amabwiriza na Jeannette Kagame ko zigomba kugira za websites zubatse neza kandi zitanga amakuru. Yanatanze itegeko Yolande Makolo gufunga za websites z’ibigo bya leta bidashyiraho amakuru asingiza u Rwanda. Icyo gihe habaye inkubiri ikomeye kuri websites aho buri minisitiri cg umuyobozi w’ikigo cya leta wese yaharaniraga gushyira mubikorwa ibyo intumwa ya Jeannette Kagame ariwe Makolo Yolande yabategetse.

Nubwo iyo politike y’itangazamakuru itagize icyo ihindura mumiterere y’itangazamakuru byibuze yatumye hashingwa rwa rwego(RMC) Fred Muvunyi yari ayoboye nubwo narwo rwaje kunanizwa kugeza iyi saha nandika ubu buhamya. Ukuri nuko leta ihagarariwe na rya tsinda rya Kagame navuze haruguru rutashizeho ruriya rwego rwa banyamakuru bigenzura(RMC) kugirango rukemure ikabazo cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru ahubwo bwari uburyo bwo gukuraho leta ibirego iregwa n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ikabishyira kuri urwo rwego. Nyuma yo gukuraho MININFOR, leta yagiye irerwa kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru igasobanura ko yavuguruye politike n’itegeko birebana n’itangazamakuru bakongeraho ko ibyo birego byabazwa urwo rwego kandi mubyukuri rutigenga ahubwo rukorera mukwaha kwa leta.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’iki kibazo cy’itangazamakuru mu Rwanda baherutse kumenya ko n’umunyamabanga wa RMC nawe yegujwe kubera ko atumva ibintu kimwe n’abamwe muba komiseri bakoreshwa na leta barimwo. Nguko uko perezidansi yaciye umutwe itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi aribo bakariteje imbere. Hano umuntu yakomeza yibaza impamvu u Rwanda rutagira iyo minisiteri?igisubizo ntakindi nukugira ngo hato leta itazabazwa ubwisanzure buke mw’itangazamakuru nubwo ntaho izabyihisha cyane ko bizwi ko ariyo ibangamira itangazamakuru kandi inarikoma munkokora mw’iteramebera.

Mpariye rugari abandi bantu baba bazi iby’iki kibazo ko batubwira kugirango ukuri kumenyekane bityo abanyarwanda barusheho kumenya banyiribayazana.

Murakoze, harakabaho itangazamakuru ryigenga!!

Impuruza mu rwagasabo

Human rights activist/impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu