Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Oslo mu murwa mukuru wa Norvège aravuga ko ubu hashobora kuba igikorwa cy’ubutabera mu gukurikira abakoze igikorwa cy’urugomo cyo guca ifoto ya Madame Victoire Ingabire no gutwara iya Major Emmanuel Munyaruguru.
Icyakojeje agati mu ntozi n’uko bamwe mu baturage ba Norvège barimo abasangiye inshyaka ndetse n’inshuti za Major Ir Emmanuel Munyaruguru batangiye kohereza ubutumwa bwinshi kuri Polisi ya Norvège bibaza impamvu Polisi ntacyo yakoze ndetse bamwe bibaza niba gutwara ifoto ya Major Munyaruguru ntaho byaba bihuriye n’ishimutwa rye.
Nabibutsa ko ku itariki ya 6 Nyakanga 2015 mu mujyi wa Oslo muri Norvège imbere ya Hotel Radisson Plaza Blu abanyarwanda batuye muri Norvège bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame wari waje mu nama yiga ku bijyanye n’Uburezi. Muri iyo myigaragambyo nibwo umwe mu bari baherekeje Perezida Kagame yatwaye ifoto ya Major Munyaruguru akanaca iya Madame Victoire Ingabire.
Iki gikorwa cyagize ingaruka zikomeye ku bijyanye n’umutekano kuko ku munsi ukurikiyeho tariki ya 7 Nyakanga 2015 mu myigaragambyo yakozwe na none polisi yari yakajije umutekano ku buryo bukomeye ndetse bamwe mu bigaragambyaga baraherekejwe kugera mu ngo zabo na polisi yambaye gisivire.
N’ubwo Perezida Kagame yaje muri Norvège yabigize ibanga rikomeye bisa nk’aho yari yaje kurangiza umuhango gusa kuko muri iyo nama yitwa ko yamuzanye mu by’ukuri ntabwo yayikurikiye kuko iyo yabaga adasinziriye yabaga yitekerereza ibindi, ibitekerezo bye biri ahandi hatari mu cyumba cy’inama.
Igitangaje muri iyi myigaragambyo yabereye Oslo n’uko n’ubwo urugendo rwa Perezida Kagame rwari rwagizwe ibanga rikomeye amakuru ajyanye n’uru rugendo The Rwandan yabonye amakuru yizewe ko yahawe abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame n’umwe mu bakozi ba Ambassade y’u Rwanda muri kimwe mu bihugu by’i Burayi tutavuga izina kubera umutekano we.
Mu gihe Perezida Kagame yari i Oslo yabonanye na bamwe mu banyarwanda bamushyigikiye bari batoranijwe igitangaje n’uko n’ubwo bose bafite ubwenegihugu bwa Norvège ubu abenshi binjiye muri iki gihugu nk’impunzi kandi bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Perezida Kagame batinya kwicwa!
The Rwandan
Email: [email protected]