“UKO MBIBONA” – IRYA RUBANDA RITARI AYA RUBANDA

ISHINGIRO RYA REPUBULIKA NI « UBUTEGETSI BWA RUBANDA, BUTANGWA NA RUBANDA KANDI BUKORERA RUBANDA »

Muri uru rubuga rugenewe Rubanda, haravugwa ku myiteguro y’itorwa rya perezida wa Repubulika mu Rwanda, irimo ngo kuba ITEGEKONSHINGA rishobora guhindurwa kugira ngo PEREZIDA PAUL KAGAME yongere yiyamamarize kuyobora u Rwanda ku nshuro ya Gatatu . TWIBUKIRANYE

Itegeko Nshinga ryatowe muri referendumu yo ku wa 26/05/2003 riragira riti:

Ingingo ya mbere ………..ISHINGIRO RYA REPUBULIKA NI « UBUTEGETSI BWA RUBANDA, BUTANGWA NA RUBANDA KANDI BUKORERA RUBANDA »

Ingingo ya 101

PEREZIDA WA REPUBULIKA ATORERWA MANDA Y’IMYAKA IRINDWI.

ASHOBORA KONGERA GUTORWA INSHURO IMWE. NTA NA RIMWE UMUNTU

YEMERERWA GUTORERWA MANDA ZIRENZE EBYIRI KU MWANYA WA

PEREZIDA WA REPUBULIKA.

Ingingo ya 193 : …………….Ariko iyo iryo vugururwa RYEREKEYE MANDA YA PEREZIDA WA REPUBULIKA, ……. RIGOMBA KWEMEZWA NA REFERENDUMU, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.

Ingingo ya 200 Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi.

ITEGEKO RYOSE, ICYEMEZO CYOSE BINYURANYIJE NA RYO NTA GACIRO NA GATO BIGIRA.

Ingingo ya 201

………….NTA WUSHOBORA KWITWAZA KO ATAZI ITEGEKO IYO RYATANGAJWE MU BURYO BUTEGANYWA MATEGEKO.

Ikonderainfos.