Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa mu 1994 yaganiriye na BBC ku byo bashinjwa mu Rwanda

Amiral Jacques Lanxade yari umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa hagati ya 1991 na 1995, BBC yamubajije ku ruhare ruregwa ingabo z’Ubufaransa ku bwicanyi na Jenoside byabaye mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 84, umunyamakuru wa BBC Afrique yamubajije icyo avuga ku byabaye mu Bisesero aho ingabo z’Ubufaransa zishinjwa gutererana abicwaga n’Interahamwe.

Yavuze ko ibi ntacyo yabivugaho kuko biri mu bucamanza ubu, ariko ngo abona ari ibikorwa bigamije gusebya u Bufaransa.

Kuki ingabo z’u Bufaransa zitavuga kenshi ku ruhare rwazo muri Jenoside mu Rwanda?

Amiral Lanxade avuga ko ubwe yabivuzeho kenshi kandi n’ingabo nta kibazo zifite cyo kubivugaho.

Ati:”Ikimbabaza ni uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ni ukuvuga ba perezida uko basimburana, butavuga bweruye ngo buvaneho uruhare rwose ku ngabo z’ubufaransa.

Bwana Lanxade avuga ko abanyapolitiki aribo bakwiye gusobanura neza, kurusha abasirikare, ibyabaye mu Rwanda kuko ngo abasirikare bashyira mu bikorwa amabwiriza ya guverinoma. 

Guillaume Ancel yari umusirikare w’ipeti rya kapiteni waje muri ‘operation turquoise’ mu Rwanda, umwaka ushize wa 2018 yanditse igitabo avuga ko u Bufaransa bwahaga intwaro abakoraga jenoside, mbere, iri kuba na nyuma yayo.

Kuri ibi, Bwana Lanxade ati “Hoya, ibyo byose ni ibinyoma. Ni ukuri ko ubufaransa bwatanze intwaro ariko bwatanze intwaro mu gihe cya Habyarimana kuko icyo gihe bafashaga ingabo z’u Rwanda”.

Umunyamakuru: Naho nyuma?

Ati: “nyuma ntabwo u Bufaransa bwigeze bwongera gutanga intwaro

No ku bakoraga Jenoside?

Ati: “Nta n’ishingiro byari bifite, jenoside ntabwo yakoreshwaga imbunda kandi nta na kimwe twafashije abategetsi b’abahezanguni b’Abahutu muri kiriya gihe, biriya byose ni ukwandika gusa”. 

Perezida Emmanuel Macron aherutse gushyiraho komisiyo y’abanyamateka yo kwiga ubushyinguranyandiko (archives) bwose ku ruhare rw’ubufaransa mu byabaye mu Rwanda. 

Admiral Lanxade avuga ko yizeye ko iyo komisiyo izagaragaza ukuri. Ati: “Kuko Ubufaransa ntacyo bwishinja muri kariya kaga kabaye mu Rwanda”.

Umunyamakuru: u Bufaransa nta makosa bwakoze?

Yasubije ati: “Hoya, Ubufaransa nta makosa bwakoze. Gusa byaba byiza no kureba ku bushyinguranyandiko bw’Abanyamerika, ubw’Abongereza n’Ababiligi, bazabona ko ubufaransa aribwo bwagerageje guhagarika ubwicanyi”.

BBC