Umugogo w’Umwami Kigeli wageze i Kigali, Jeannette Rwigema mu baje kuwakira!

Photo (umuseke.rw)

Amakuru atugeraho aravuga ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wageze i Kigali  mu masaha ya ku manywa kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2017 ahagana mu saa sita na 40 mu bimeze nk’ibanga ku buryo mu ma saa munani Umugogo wari usohotse mu Kibuga cy’indege werekezwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ku Kacyiru

Uwo mugogo wageze ku kibuga cy’indege i Kanombe uzanywe n’indege ya Ethiopian airlines kandi ko nta bantu benshi bo mu muryango we cyangwa abahoze ari abajyanama be bari bawuherekeje.

Ibi bije nyuma y’aho urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Virginia rufatiye icyemezo cy’uko umugogo w’umwami Kigeli Ndahindurwa wajyanwa gutabarizwa mu Rwanda nyuma y’urubanza rwamaze iminsi ibiri rukarangira hafashwe icyo cyemezo ku itariki ya 4 Mutarama 2017.

Photo(umuseke.rw)

Kujya mu rubanza bikaba byaratewe n’ubwumvikane buke hagati y’abagize umuryango w’Umwami. Uruhande rushyigikiwe na Leta y’u Rwanda rwifuzaga kujyana umugogo w’umwami mu Rwanda rwarimo Christine Mukabayojo, Umwami abereye Sewabo wari uhagarariye mushiki w’Umwami , Spéciose Mukabayojo rwari rufite abarwunganira mu mategeko bagera kuri 5 bigaragara ko bishyurwaga na Leta ya Kigali.

Naho urundi ruhande rwarimo uwo Kigeli abereye Se wabo, Gerard Rwigemera ndetse n’uwahoze ari umukarani w’Umwami Boniface Benzinge rwo rwari ruhagarariwe n’umunyamategeko umwe rukumbi! Urwo ruhande rwavugaga ko Umwami akiriho yari yarahakanye kuzatabarizwa mu Rwanda, bakavuga ko atari kwemera ko umurambo we ujynwa ahantu yangiwe kujya akiri muzima.

Jeannette Rwigema yari mu bagiye kwakira umugogo w’umwami ku kibuga i Kanombe (Photo-igihe.com)
Photo: igihe.com
Photo: igihe.com

Mu bagaragaye ku kibuga i Kanombe baje kwakira uwo mugogo bigaragara ko bari babikenyereye hari abantu bo mu muryango w’umwami bake bazwi kw’izina ry’abahindiro, Ministre ufite umuco mu nshingano ze, Julienne Uwacu, umunyamabanga mukuru wa FPR, Francois Ngarambe, umuyobozi w’ikibuga cy’indege i Kanombe, Col Siras Udahemuka, Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr James Vuningoma, Jeannette Rwigema

Ben Barugahare